Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Minisitiri Busingye yasabye RIB kugaragaza ubudasa

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 19, 2018

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yasabye ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB (Rwanda Investigation Bureau), kurangwa n’ubunyamwuga ndetse no kugaragaza ubudasa mu kazi kabo.

Yabigarutseho mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Polisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu gitondo k’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 18 Mata 2018. Minisitiri w’Ubutabera avuga ko ubuyobozi bw’igihugu bwasanze Polisi ikwiye kubyara urwego rugira ibindi rwitaho ku buryo bw’umwihariko mu rwego rwo kugenza ibyaha.

Abapolisi bakoreraga CID bimuriwe mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB (Foto James R)

Minisitiri Busingye akomeza avuga ko nk’urwego rushya rusabwa kugaragaza ubudasa. Ati: “Mbahaye ikaze mbasaba no kugaragaza ubudasa mu gutanga serivisi yihuse kandi inoze. Nk’urwego rushya turaza kubashakaho ibintu bishya”.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, nk’urwego rubarizwa muri Minisiteri y’Ubutabera, Minisitiri w’Ubutabera avuga ko RIB yavutse kugira ngo yite ku bikorwa bikeneye umwihariko ku buryo bunyuranye.

Ati “RIB yashyizweho nk’imwe mu ngamba zo gukomereza umurongo Polisi y’u Rwanda yarimo ariko cyane cyane mu guhangana n’ibyaha birimo nk’iby’inzaduka. Ibyinshi biterwa nuko turi mu Isi yihuta kandi ikoresha ikoranabuhanga cyane. Ni ibi RIB yaje kudufasha muri urwo rwego kugira ngo ibyo bikorwa bisaba imbaraga, ubumenyi, ubufatanye bwinshi kenshi birenga imipaka byitabweho ku buryo bw’umwihariko”.

Avuga kandi ko ihererekanyabubasha ryabayeho ridakuraho ubufatanye mu kubahiriza amategeko, ahubwo ko rizatuma habaho koroherezwa no kuzuzanya mu nshingano ku mpande zombi ndetse n’ubufatanye bw’inzego z’igihugu, zaba izubahiriza amategeko cyangwa iz’abandi bafatanyabikorwa.

Ubuyobozi bwa RIB n’ubwa Polisi y’Igihugu bwasabwe kurushaho gufatanya, kugira umuhate basanganywe, kugira umurava n’ubwitange no kuzirikana ko ububasha bahawe bagomba kubukoresha mu nyungu z’Abanyarwanda.

Ku rundi ruhande, Minisiteri ngo izakora ibisabwa byose igomba gukora kugira ngo urwego rwiyubake vuba cyane kuko ngo ishuri rya mbere ari ubunyangamugayo n’ubupfura bityo ikazakomeza gufasha RIB kurangiza inshingano zayo.

Col. Ruhunga Jeannot, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), yashimye Polisi y’Igihugu akazi yakoze kugira ngo ishobore gutahura ibyaha no kubigenza.

Ati “Ndashima akazi keza Polisi y’Igihugu itahwemye kugaragaza mu gutahura no kugenza ibyaha mu buryo bwa kinyamwuga, mu kongerera abagenzacyaha ubushobozi n’ibikoresho bya ngombwa kugira ngo ubutabera butangwe ku gihe”.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana asobanura ko Polisi y’Igihugu itahwemye kuzuzanya n’izindi nzego kugira ngo hazibwe icyuho bityo umutekano ukarushaho gukomeza kuba nta makemwa. Yanagaragaje kandi ko abapolisi bashyizwe muri RIB barangwaga n’ubunyangamugayo mu kazi kabo.

Ati “Dukorera hamwe nk’inzego twuzuzanya kugira ngo ahari icyuho tucyuzuze noneho umutekano uboneke hose mu gihugu nkuko bikenewe kandi igihe cyose ni ko byagenze. Aba bapolisi bagiye muri RIB, nagira ngo mbamenyeshe ko ari abapolisi beza, ni abapolisi twizera ko mu ntangiro abo mutangiranye bazafasha RIB kugira ngo ishinge imizi.”

Akomeza avuga ko aba bapolisi bakoze akazi neza kuko bakoresheje ubwitange, ubunyamwuga, ubunyangamugayo ndetse kandi ngo bakoze akazi kenshi cyane.

Kugeza ubu Polisi y’Igihugu yari igeze ahantu buri mwaka amadosiye ashyikirizwa ubushinjacyaha arenga ibihumbi makumyabiri. Ni akazi kenshi kakorwaga n’aba bapolisi bimuriwe muri RIB kandi ari bake ariko ngo akazi kabo bakaba bagakoranaga ubwitange bukomeye.