22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Minisitiri Ahmad yemeje ko u Rwanda rwiteguye kwakira CHOGM2021

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 02-05-2021 saa 07:17:06
Minisitiri Tariq Ahmad yashimye imbaraga u Rwanda rwahyize mu myiteguro ya CHOGM2021

Harabura ukwezi kumwe n’ibyumweru bitatu ngo u Rwanda rwakire inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), imyiteguro ikaba irimbanyije aho Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe uwo muryango wa Commonwealth Tariq Ahmad, yemeje ko u Rwanda rwishimiye kandi  rwiteguye kwakira iyo nama.

Byitezwe ko iyo nama igiye kuba ku nshuro ya 26, izabera i Kigali  mu cyumweru kizatangira tariki ya 21 Kamena 2021. Muri iyo nama hazaberamo ibikorwa bitandukanye by’umwihariko n’izindi nama zo ku ruhande zirimo ihuza urubyiruko, ihuza abikorera n’ihuza abagore.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu yakoreye mu Rwanda rwarangiye ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, Minisitiri Tariq Ahmad yari agamije kureba aho imyiteguro yo kwakira CHOGM2021 igeze.  Yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yasanze u Rwanda rwiteguye kwakira neza iyo nama no mu gihe kigoye cya COVID-19.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere yo gutaha, yagize ati: “Uburyo nakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda,ibiganiro nagiranye n’abayobozi, ibikorwa nasuye bijyanye n’imyiteguro byose bishimangira ubushake n’ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira iyi nama.”

Abajijwe niba hari zimwe mu nama zishobora kuzakorerwa ku ikoranabuhanga, Minisitiri Tariq Ahmad yavuze ko icyo cyemezo bagihariye Guverinoma y’u Rwanda, ati: “Icyemezo cyose u Rwanda ruzafata, byaba kuba inama yabera ku ikoranabuhanga cyangwa imbonankubone, tuzabana na bo kandi turabashyigikiye.”

Avuga ko mu gihe iminsi igenda isatira igikorwa nyirizina u Bwongereza n’u Rwanda bikomeje gukorana mu buryo bwa hafi kugira ngo inama izabe mu mutekano no mu ituze, nta n’impungenge z’uko abayitabiriye bahura n’ibyago byo kwanduzanya icyorezo cya COVID-19.

Guhangana n’ingaruka za COVID-19 kimwe n’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere ni bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije abatuye Isi muri iki gihe. Minisitiri Tariq Ahmad yabwiye RBA ko kurenga izi ngorane bishoboka ariko bikaba hari icyo bisaba ibihugu bihuriye muri commonwealth.

Ati: “Ingorane ebyiri zikomeye dufite, mu rwego rw’ubuzima zerekeye icyorezo cya COVID-19 n’imihindagurikire y’ikirere. Ibi byombi ikintu bihuriyeho ni uko twabasha guhangana na byo gusa igihe twaba dufatanyije kandi commonwealth ibifitemo uruhare rukomeye. Cyaba igihugu gito kitaratera imbere cyangwa se igihugu cyateye imbere uko byagenda kose imihindagurikire y’ikirere kimwe na COVID-19 nta mupaka bigira, ni yo mpamvu dukeneye ibikorwa bihuriweho.”

Mu ruzinduko rwe, Minisitiri Ahmad yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’abandi banyacyubahiro muri Guverinoma y’u Rwanda, harimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Dr. Vincent Biruta na Minisitiri w’Ibidukikije Jeanne d’Arc Mujawamariya.

Minisitiri Ahmad yahishuye ko uruzinduko rwe rwabaye rwiza ndetse runatanga umusaruro. Ati: “Nashimye Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda ku kazi bamaze gukora mu kwitegura iyi nama y’ingirakamaro. CHOGM2021 ni amahirwe y’ingenzi yo gutegura Inama yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP26 ).

Yakomeje ashimangira ko yizeye ko abayobozi ba Commonwealth bazumvikana ku ngingo zihamye zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse bakifashisha CHOGM mu kurushaho kwiyemeza guhangana n’icyo kibazo gihangayikishije isi mu buryo burambye.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Ahmad yanatanze ikiganiro muri Kaminuza Nyafurika yigisha ubuyobozi (African Leadership University).

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.