Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Minisiteri y’Ubutabera yahagurukiye abakomisiyoneri mu cyamunara

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jul 23, 2018

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston aratangaza ko abakomisiyoneri mu cyamunara batemewe, ko ibyo bakora bihabanye cyane n’amategeko, bakaba bagiye guhagurukirwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Abahesha b’inkiko b’umwuga mu nama y’Inteko rusange

Ibi Busingye yabitangarije mu nama y’inteko rusange y’abahesha b’inkiko b’umwuga, aho yagarutse ku makosa akorwa n’abiyita abakomisiyoneri mu cyamunara, aho agaragaza ko bagambanira imitungo y’abaturage ikagurwa make mu cyamunara.

Yagize ati “Abo bakomisiyoneri ni udutsiko tw’abagambanyi bagambanira agaciro k’imitungo y’abantu ikishyurwa agaciro kari hasi.

Yihanangirije abahesha b’inkiko b’umwuga gukorana n’abo bakomisiyoneri kuko uzabifatirwamo azirukanwa muri uwo mwuga burundu.

Avuga ko hari abafatanya n’abakomisiyoneri bagashaka inshuti zabo bakazifasha kugura umutungo w’umuntu ku giciro kiri hasi y’igisanzwe, ubwo ni ku mafaranga make ku yagomba kugurwa uwo mutungo waba uwimukanwa n’utimukanwa.

Ati “Nk’umuhesha w’inkiko w’umwuga, niwemera gukorana n’abakomisiyoneri, ukemera kugurisha umutungo w’umuntu wabigambiriye ukawutesha agaciro, uzamenye ko utazaba uhemutse gusa, uzaba unishe amategeko kandi ku bushake, igihe nikigera uzabiryozwa”.

Yavuze ko hari abandi babikora nk’ikinamico, bakagura kuri make bwacya bakagurisha wa mutungo ku gaciro nyako, bityo umuturage akaba abihombeyemo.

Minisitiri Busingye yavuze ko imikorere y’abakomisiyeri na bamwe mu bahesha b’inkiko imaze igihe ariko kuri ubu Minisiteri y’Ubutabera ikaba yaratangiye gusesengura imikorere y’abakomisiyoneri n’abo ari bo kuko bari mu bateza ibibazo igihugu n’abaturage.

Yagize  ati “Kuva ubu cyamurnara yose izajya ikorwa duhari niba yitabiriwe n’abakomisiyoneri tuzabimenya kandi tuzabikurikirana, nibigurishwa make bitewe n’abo bakimisiyoneri, dufite uburenganzira bwo gusaba ko icyamunara gisubirwamo”.

Busingye yongeyeho ko cyamunara yose igiye kujya ikorwa hifashishijwe ibyuma bifata amashusho (Camera), bityo akifashishwa gusesengura ko yakozwe mu mucyo.

Minisitiri w’Ubutabera kandi yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga kujya baganira n’abishyuzwa mu rwego rwo kuzabiha ikiguzi kinini kurusha ibindi mu kugurisha ingwate, ikaba ari imwe mu ngamba zatuma hagabanywa amahane n’intambara bikunze kugaragara mu cyamunara.

Ati “Ndabasaba kujya inama n’abishyuzwa, mushakire hamwe impamvu yatuma bishyura hatabayeho intambara kandi ingwate ikagurishwa ku giciro kinini gishoboka, mwirinde gutesha agaciro umutungo w’umuntu ngo mubone uko mumuhombya”.

Avuga ko mu gihe uwishyuzwa atazashaka kujya inama n’umuhesha w’inkiko ngo bashakire hamwe uko bazabona igiciro gishimishije mu cyamunara, icyo gihe umuhesha w’inkiko azaba akoze umurimo we neza, ibizakurikira nta bwo bizaba bimureba.

Ati “Niba hasigaye ukwezi, ibyumweru cyangwa se icyumweru kimwe, ni ngombwa ko wowe nk’umuhesha w’inkiko usaba ugurishirizwa ingwate gushaka umuguzi ushobora kugura ku giciro kiza kijyanye n’agaciro k’umutungo wagwatirijwe”.

Busingye yasoje impanuro ze ashima imikorere y’abahesha b’inkiko b’umwuga kuko igenda irushaho kuba myiza.

Ati “Urugaga rwacu rumaze kugera ku rwego rushimishije ugereranyije n’aho ruvuye, murasabwa kwita ku bunyamwuga mu byo mukora, mukamaganira kure n’abashaka ku bavangira”.

Yagarutse ku buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa mu cyamunara, asaba abahesha b’inkiko kubukoresha kuko buzatanga umusaruro mwiza, ariko anabibutsa ko utazashobora kubukoresha azatakaza akazi kuko azavanwa mu mwuga.