Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Minisiteri y’ubutabera irahamagarira abakemurampaka b’Afurika gushyira hamwe

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 4, 2018

Minisiteri y’Ubutabera irahamagarira abakemurampaka bo muri Afurika gushyira hamwe bagateza imbere ubunyamwuga, bityo amakimbirane mu bucuruzi akajya akemurwa n’Abanyafurika ubwabo.

Bamwe mu bakemurampaka bo muri Afrika bari bitabiriye inama (Foto James R.)

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Maitre Uwizeyimana Evode, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya 4 nyafurika y’abakemurampaka yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Uwizeyimana yagize ati “Ubukemurampaka ni inzira nziza yo kurangiza ibibazo hagati y’ababifitanye mu bucuruzi kandi iragenda itanga ibisubizo byiza mu guhuza abantu no kubakemurira impaka mu buryo bwiza kandi bwishimirwa na benshi”.

Yasabye abakemurampaka bo muri Afurika gutahiriza umugozi umwe, bagashyira hamwe kandi bagateza imbere uyu mwuga, bityo Afurika ikazajya yifashisha abakemurampaka bayo aho kujya kubashaka ku yindi migabane.

Naho Prof. Mohamed S. Abdel Wahab, umwarimu muri Kaminuza akaba n’umwe mu batangije umwuga w’ubukemurampaka muri Afurika, aratangaza ko uyu murimo ugenda utera imbere kuko Afurika imaze kugira abakemurampaka batari bake, ariko imbogamizi igihari akaba ari uko imwe mu miryango n’ibigo  mpuzamahanga itagirira ikizere abakemurampaka bo muri Afurika.

Yagize ati “Umwuga w’ubukemurampaka ni mwiza, urafasha cyane Afurika mu gihe havutse impaka mu bucuruzi mpuzamahanga cyangwa mu gihe amasosiyete anyuranye y’ubucuruzi agiranye ibibazo, yitabaza abakemurampaka, ariko turacyafite imbogamizi z’uko imiryango mpuzamahanga itaduha ikizere nk’uko ikigirira abo ku yindi migabane.”

Asanga abakemurampaka bo muri Afurika bakwiye guteza imbere ubunyamwuga muri uyu murimo nta kubogama kuko ari cyo kibahesha ishema n’ikizere, kandi ngo uyu murimo nukomeza gukorwa neza, iyi miryango mpuzamahanga izagera aho ibone ko Afurika nayo ifite ubushobozi n’ubumenyi kimwe n’ubw’abandi bo ku yindi migabane.

Yagarutse ku kijyanye n’ubumenyi abakemurampaka bo muri Afurika bafite, kuko bize muri za kaminuza zateye imbere mu bukemurampaka, yongeraho ko Afurika ifite ubutunzi bwinshi, bityo abacuruzi bayo bakaba bashobora kugirana ibibazo bigakemurwa n’abakemurampaka bo kuri uyu mugabane.

Dr. Masengo Fidel, Umuyobozi wa KIAC (Ikigo cy’ubukemurampaka cya Kigali) avuga ko inama yabereye i Kigali igahuza abakemurampaka bo ku rwego rw’Afurika igamije kugaragaza ko ubukemurampaka bushoboka kandi ko ari umwuga ndetse bukanakorwa n’ababihuguriwe.

Avuga ko ubukemurampaka ku rwego rw’Isi bumaze imyaka irenga 100 ariko ngo n’ubwo ubukemurampaka muri Afurika butamaze imyaka myinshi cyane, ifite ubushobozi n’ubumenyi bwo gukemura impaka hagati y’ibigo na sosiyete.

Avuga ko iyo Abanyafurika bafitanye ibibazo mu rwego rw’ubucuruzi mpuzamahanga na bo bakunze kwifashisha abakemurampaka bo ku yindi migabane, ari nayo mpamvu imwe mu miryango n’ibigo mpuzamahanga bikemanga ubushobozi bw’Abanyafurika mu gukemura impaka.

Ati “Abanyafurika ubwacu ni twe dusubiza  Afurika inyuma kuko tutabasha kwiyizera cyangwa ngo twizere abakora  umwuga w’ubukemurampaka muri Afurika.”

Ashingiye ku bushobozi bw’abakemurampaka b’Abanyarwanda, avuga ko bafite ubumenyi buhagije, abahuguwe ku rwego mpuzamahanga ari  na rwo rwa 3 bagera kuri 25 muri 500 bahuguwe.

Ati “Hari abahuguwe ku rwego rwa mbere, ku rwa kabiri no ku rwa gatatu kuko ari urwego mpuzamahanga, mu Rwanda dufite abagera kuri 25 bari ku rwego mpuzamahanga kandi nta bibazo birakemurwa na KIAC ngo inkiko zibisubize inyuma.”

Dr  Masengo avuga ko abantu bakeneye iyi serivisi bakwiye kugirira ikizere ubukemurampaka bw’Afurika ndetse n’ubw’u Rwanda  kuko ari ubw’umwuga.

Avuga ko abahuguwe bagize umwanya wo kubishyira mu bikorwa, bigaragazwa n’amashimwe cyangwa ibihembo bagiye babona, ndetse ngo ubukemurampaka bwakozwe mu Rwanda nta na bumwe inkiko zigeze zisubiza inyuma, bivuze ko bakorera ku bipimo mpuzamahanga.

Yongeyeho ko abakemurampaka bo mu karere bizera cyane ubukemurampaka bw’u Rwanda ku buryo ari bwo bitabaza mu mpaka ziba zavutse hagati ya sosiyete zinyuranye.