Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Minisiteri y’Ibidukikije yagaragaje ahazagwa imvura nyinshi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 5, 2018

Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ahazagwa imvura nyinshi n’icyo Abanyarwanda bakwiye gukora kugira ngo badakomeza kugirwaho ingaruka n’ibiza.

Minsitiri w’Ibidukikije Dr Biruta Vincent, avuga ko Abanyarwanda bakwiye guha agaciro amakuru y’iteganyagihe (Foto James R.)

Ibi biratangazwa nyuma y’aho Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yerekanye ko imvura nyinshi yaguye muri iyi minsi yateje ibiza bimaze kwica abantu bageze ku 183, bigakomeretsa abandi 215, bikangiza hegitari 4,560 z’ubutaka bwari buhinzeho imyaka itandukanye, amazu 9,974 agasenyuka, imihanda 58 ikangirika, insengero 7 zigasenywa n’ibiza ndetse n’amateme 42 .

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Vincent Biruta asobanura ko imvura ikiriho ariko ahazagwa imvura nyinshi muri iyi minsi icumi hagati y’itariki ya 01-10 Gicurasi 2018, ari mu Majyaruguru ugana Iburengerazuba, mu Majyepfo agana Iburengerazuba. Aho ni ho hateganijwe imvura nyinshi kimwe n’ahandi mu gihugu hasigaye ngo izagwa, ariko isa n’aho izaba yagabanutseho gato.

Ati “Ubutumwa ni uko imvura ikiriho muri uku kwezi, tukaba dushishikariza abaturage gukurikirana iby’iteganyagihe, hari amaradiyo menshi tunyuzaho amakuru ajyanye n’iteganyigihe, hari televiziyo n’ibinyamakuru bitandukanye, hari inzira nyinshi ducishamo amakuru ajyanye n’iteganyagihe, tukaba dushishikariza abaturage kuyakurikira kandi bakayaha agaciro.”

Akomeza avuga ko hari igihe Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe gitangaza amakuru y’iteganyagihe, abantu ngo bakabyumva ariko ntibumve ko bibareba, akaba ari ho ahera asaba abaturage ko bajya babiha agaciro kandi bagakomeza gukurikirana n’inama bagenda bagirwa n’inzego zitandukanye, ari iz’ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri irebana n’ibijyanye n’imicungire y’ibiza n’impunzi n’ibindi bigo.

Minisitiri Biruta ashimangira ko imvura ikiriho muri uku kwezi kwa Gicurasi kandi ikazajya igwa mu buryo butandukanye mu gihugu, abaturage babwirwa ko hateganyijwe imvura mu gace aka n’aka, buri wese akumva icyo agomba gukora kugira ngo atagirwaho n’ingaruka z’ibiza.

Ati “Niba bababwiye ngo nimuve mu mazu mwimuke kuko iyi nzu ishobora kukugwira, ukumva ko biri mu nyungu zawe ukabyitabira kuko nta kindi ubuyobozi buba bushakira abaturage usibye ibyabarinda impanuka n’ibindi byose bishobora kubateza imbere.”