MINISANTE yatangije laboratwari y’ibizamini  by’indwara byapimirwaga hanze

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 16, 2018

Minisiteri y’ubuzima yafunguye ku mugaragaro ibikoresho by’ikitegererezo byo ku rwego rw’inyenyeri eshanu byo gupima ibizamini by’ibitera indwara zitandukanye harebwa icyaziteye (Nucleic Acid Testing Laboratory), ibyinshi muri ibyo bizamini byajyaga gupimirwa hanze bigatwara amafaranga atari make.

Dr. Ndimubanzi Patrick hagati atangiza ku mugaragaro laboratwari y’ikitegererezo mu gupima ibitera indwara, iburyo ni Chairman wa RBC, Prof. Phil Coton n’Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr. Jeannine Condo (Foto James R)

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibyo bikoresho biri mu nyubako z’ibitaro by’ikitegererezo bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Ndimubanzi Patrick yavuze ko bigiye guteza imbere u Rwanda mu bushobozi bwo gupima indwara.

Yavuze ko izo mashini esheshatu, zifite agaciro k’ibihumbi 650 by’amadolari y’Amerika, zifite ubushobozi bwo gupima ibizamini bigeze ku 120 icyarimwe kandi bigasohoka nyuma y’amasaha abiri.

Ati:“Ni imashini ziza ziyongera ku zindi mashini twari dusanzwe dufite; zizadufasha cyane cyane gupima indwara zitandukanye zirimo ibitera indwara nka bagiteri, virusi, ibihumyo (champignon) bitandukanye n’uburozi bwo mu biribwa n’ibinyobwa.

Hari ibyapimwaga mu Rwanda ariko bidapimwa mu buryo bw’ikoranabuhanga; ubu bishobora gukorwa, bigakorwa vuba, ku buryo ibisubizo bigaruka vuba. Hari n’ibindi bitapimwaga ariko hari ibyapimwaga ku buryo bitinda bigatwara iminsi kugira ngo ibisubizo bishobore kuboneka.”

Yongeyeho ko ibyo bikoresho bizanafasha gupima ingano y’imiti umuntu aba yafashe ishobora guhumanya umuntu kimwe no gupima ibifatwa nk’uburozi bwo mu biryo no mu binyobwa.

Umuyobozi w’ishami rya laboratwari y’igihugu y’ikitegererezo (NRL), Dr. Emil Ivan Mwikarago yasobanuye ko izo mashini zizatuma nta zindi ndwara zajya gupimishwa hanze zishaka ubushobozi bwa laboratwari yindi.

Ati “Nk’urugero, ni nk’ibizamini byo gupima imiti dusanzwe duha abarwayi ariko iyo miti ikaba itakivura. Icyo muri laboratwari bakora, bareba bati uyu muti niba wajyaga uvura nk’indwara ya tifoyide ugasanga noneho ntukiyivura kuko habayeho ubudahangarwa bw’indwara ku muti,

icyo izi mashini zizajya zikora, zipima ubwo budahangarwa ku ndwara zikerekana ko uwo muti koko utagikora ari nabyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritubwira ko hari imiti imwe imaze igihe ikoreshwa itagikora neza. Ni na byo bizami byinshi byajyaga bijya hanze kuko abantu benshi bajyaga bavurwa ugasanga ntibakize neza kuko imiti bari bariho itari imiti nyayo.”

Yakomeje avuga ko izo mashini icyo zishinzwe muri rusange ari ibijyanye n’indwara z’abantu harebwa uturango twazo (ADN) bitandukanye n’uturango ADN tw’umuntu.

Iyo laboratwari y’inyenyeri eshanu igiye kujya muri OMS aho batanga ibyiciro bya laboratwari kugira ngo izemezwe n’akanama gashinzwe ibya laboratwari (International Accreditation Body), nimara kwemezwa n’ako kanama izaba ibaye iya gatatu mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo ikazitwa laboratwari y’ikirenga “Super-Referance Laboratory.”