Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

MINISANTE yashyizeho politiki y’ubuvuzi gakondo mu Rwanda

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 04-02-2019 saa 05:45:18
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Gashumba Diane asobanura icyo politiki y'ubuvuzi gakondo ije gufasha abakora ubwo buvuzi n'ababugana (Foto James R)

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeza politiki y’ubuvuzi gakondo.

Ni politiki izatuma abavuzi ba gakondo bakora ubwo buvuzi barengerwa, banakurikije ibigenwa n’itegeko ariko hanarengerwa ubuzima bw’Abanyarwanda bagana ubwo buvuzi.

Iyi politiki ije nyuma y’aho abavuzi gakondo bari bakomeje gusaba Leta gushyiraho itegeko rigena uko ubwo buvuzi bwakorwa bakurikijwe itegeko, bikarushaho kurengera abakora ubwo buvuzi kinyamwuga bigaca n’akajagari katerwaga no kutagira itegeko risobanura umuvuzi wa gakondo n’icyo politiki y’ubuvuzi gakondo ibuvugaho.

Dr. Gashumba yagize ati “Iyo politiki rero twemeje mu nama y’abaminisitiri iraza kunoza uburyo ubuvuzi bwa gakondo bwakorwa mu gihugu cyacu, twirinda icyashyira mu kaga ubuzima bw’Abanyarwanda bagana ubwo buvuzi ariko tunafasha noneho n’abavuzi ba gakondo gukora ku buryo burushijeho kunoga.

Nk’uko tubizi twese buri gihugu kigira ubuvuzi bwacyo; tuzi ko abasogokuruza bacu bagiraga uburyo bavura indwara, bakavuza umuravumba, bakavuza igikakarubanda, bakavuza inyabarasanyi, bakavuza ikinetenete n’ibindi bimera muzi. Iyi politiki rero ije kugira ngo turusheho kunoza uburyo ubuvuzi bwakorwa ndetse tunabuhuza n’ubushakashatsi, abavuzi ba gakondo bakabasha kwinjira mu bushakashatsi.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane asobanura icyo politiki y’ubuvuzi gakondo ije gufasha abakora ubwo buvuzi n’ababugana (Foto James R)

Dr. Gashumba yagaragaje ko n’ubusanzwe hari ibigo byashyizweho na Leta kugira ngo bifashe abantu nk’abo n’abashakashatsi, birimo Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubushakashatsi n’Inganda nto n’iziciriritse (NIRDA) kikazegera n’abo bavuzi ba gakondo kikabafasha kongera ubumenyi no gukora ubushakashatsi mu byo bakuramo imiti.

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko n’uyu munsi dufite ikigo gishinzwe gupima ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa (Rwanda Food and Drugs Authority) gifatanya n’Ikigo Gitsura Ubuziranenge (RSB) kugira ubushobozi bwo kugira ngo bapime ubuziranenge bw’imiti yabo.

Ibi na byo bizafasha bariya bavuzi ba gakondo kugira ngo imiti batanga ibe yujuje ubuziranenge ariko babasha no kuba bababwira bati mugabanye aha n’aha, iki n’iki, uko mwibazaga ikintu nta bwo ari ko kimeze, nta bwo kivura indwara mwibazaga.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yasobanuye ko nyuma yo kwemeza iyo politiki y’ubuvuzi gakondo mu Rwanda, hagiye kujyaho n’itegeko rizasobanura uko ubwo buvuzi buzajya bukorwa bwemewe ku butaka bw’u Rwanda.

Ati “Hagiye gukurikiraho gushyiraho itegeko rizasobanura mu mizi, rikagaragaza uko umuvuzi gakondo agomba kuvura, aho agomba kuba ari, Abanyarwanda ntibage gusesera mu mfuruka bihishe bajya kwivuza bihishe, umuvuzi wa gakondo akaba afite aho yanditse, akaba afite ishyirahamwe abarizwamo ndetse akaba afite n’uburyo ahugurwa n’icyangombwa.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga kandi ko ibyo byose bizagenwa n’itegeko ariko hagambiriwe kugira ngo hanozwe uko bikorwa no kungura ubumenyi abakora ubuvuzi bwa gakondo no turengera ubuzima bw’Abanyarwanda.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.