Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MINISANTE yasabwe kumenya igituma Abanyarwanda 43% barwara ntibivuze

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 20-02-2019 saa 08:02:19
Murangwa Yusuf, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo k'Igihugu k'Ibarurishamibare (Foto James)

Mu busanzwe umuntu wese ahangayitswa no kwivuza igihe cyose yumva hari aho yumva mu mubiri atameze neza, arwaye, kugira ngo ataremba cyangwa agahitanwa n’indwara.

Ariko Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare NISR, kigaragaza ko mu mwaka wa 2016/2017 Abanyarwanda bagera kuri 43% barwaye ntibajya kwivuza, gisaba Minisiteri y’Ubuzima gucukumbura byimbitse igituma abangana batyo bativuza.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yagiranye n’Abasenateri bo muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, yagaragaje ko mu bushakashatsi iki kigo cyakoze ku nshuro ya gatanu ku mibereho y’ingo (EICV 5 2016/2017) bwagaragaje ko Abanyarwanda 57% ari bo barwaye bajya kwivuza abandi ntibajyayo.

Yasabye ko harebwa icyatumye abo 43% basigaye batarivuje kandi ibigo by’ubuzima bihari bikora iminsi yose.

Ati “Ingo twarazibajije niba hari ikibazo zigeze zigira kijyanye n’ubuzima mu byumweru bine bishize; icyo kibazo tukibaza kugira ngo turebe uko Abanyarwanda babayeho niba bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima. Ingo hafi 32% zatubwiye ko zagize ikibazo cy’ubuzima, hanyuma twongera kubabaza ngo ese mwarivuje urwaye? Hafi ingo 57% batubwiye ko bivuje, 43% batubwira ko bativuje.

Hano haba hakenewe ubushakashatsi bwo gusuzuma; ni ukuvuga ko tumaze kubona aya makuru wenda byazajya biba byiza ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ku bantu bo muri Minisiteri y’Ubuzima, bakagenda bakurikirana ba bandi bavuze ko bagize ikibazo cyo kurwara ntibajya kwivuza, kubera iki?.”

Yakomeje avuga ko ikindi gihe hazaba habonetse umwanya n’ubushobozi bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima bazajya bacukumbura byimbitse, barebe impamvu abantu barwara ntibage kwivuza.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko impuzandengo y’iminota Umunyarwanda ajya akoresha ajya ku kigo cy’ubuzima cyangwa ivuriro n’amaguru ari iminota 50, bivuze ko hari abayirenza abandi ntibayigezeho mu rugendo bakora n’amaguru.

Abo mu ntara y’Amajyepfo ni ho abaturage bakoresha iminota myinshi, igera kuri 56; mu gihe abatuye mu migi bakoresha iminota 33 bajya kwivuza, abatuye mu byaro ni iminota 53.

Nubwo uwo mubare ungana gutyo utajya kwivuza barwaye, nyamara ubwo bushakashatsi bugaragaza ko ikijyanye n’ubwishingizi, Abanyarwanda 74% bafite ubwishingizi bwo kwivuza butandukanye, muri bo abangana na 90% bakoresha mituweri, 4.3% bakoresha RSSB abasigaye bagakoresha ubundi butangwa n’ibigo bitandukanye barimo n’abatabugira.

Senateri Prof. Laurent Nkusi yasabye ko ubutaha abakora ubushakashatsi bajya bareba niba hatari abatajya kwivuza kuko bakoresha imiti gakondo y’ibimera cyangwa batemera ubuvuzi bugezweho byakunze gukoreshwa mu muco w’Abanyarwanda.

Abandi basenateri babajije niba ibyo Guverinoma ishora mu buzima byaba bihagije ku kigero kifuzwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye cyangwa u Rwanda, Yusuf Murangwa asobanura ko bihagije gusa habonetse ubushobozi byakwiyongera.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.