Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

MINISANTE: U Rwanda ruhagaze neza mu kwirinda icyorezo cya Ebola

Yanditswe na Uwayisaba Francine

Ku ya 26-10-2018 saa 14:29:21
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Gashumba Diane avuga ko u Rwanda rwiteguye kurwanya icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane, ahamya ko u Rwanda ruhagaze neza mu kwitegura kurwanya Ebola ngo itinjira mu gihugu.

Iki cyorezo kimaze iminsi kivugwa muri bimwe mu bihugu biri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Dr. Gashumba yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu nama ya 17 y’abaminisitiri b’ubuzima bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, bateraniye mu Rwanda.

Iyi nama iriga ku bibazo byugarije akarere ariko baganisha ku ntumbero z’abakuru b’ibihugu baba baratanze mu nama zabo, bakora ubushakashatsi bw’uko bakwegereza ubuvuzi abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga ariko cyane bashaka uko bakumira ibyorezo.

Dr. Gashumba ati “Mu Rwanda nta Ebola ihari. Ikindi kandi turiteguye neza mu kukirwanya kuko dufite abantu bapima ku mipaka kandi uko yandura turakuzi, dukomeza kubwira abantu ibimenyetso byayo, hagira ubigaragaza akabimenyekanisha ku 114, cyangwa inzego z’umutekano aho ziri hose. Nanone kandi abatwara imodoka zijya muri ibyo bihugu twarabahuguye ku buryo abonye umuntu ufite ibimenyetso nk’ibyayo mu modoka atwaye yahita abimenyekanisha, abo mu mahoteri na bo twarabahuguye n’abaturage ntiduhwema kubabwira.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane avuga ko u Rwanda rwiteguye kurwanya icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje agira ati “Hari n’ibindi duhuriyeho tugomba kurebera hamwe nka gahunda duhuriraho ku mipaka, turebe uko duhanahana amakuru kugira ngo twirinde ibyorezo kuko bishobora kuva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.”

Akomeza avuga ko muri iyi nama kandi barebera hamwe ibigo by’ikitegererezo biri muri buri gihugu ku nkunga y’uyu muryango w’Afurika y’uburasirazuba.

Ati “Mu Rwanda hari ikigo k’ikitegererezo k’inkingo, Uganda ifite icyo kuvura kanseri, Kenya icyo kuvura indwara z’impyiko. Turareba rero uko bikora, niba bigera ku nshingano byahawe, tukareba n’ikibura ngo izo ntego zigerweho.”

Dr. Gashumba kandi avuga ko n’ubwo Ebola itaragera mu Rwanda ariko hari n’ibindi byorezo bisaba gukumirwa nka kolera, agasaba abaturage kugira isuku.

Ikindi ni iseru, agasaba ababyeyi kwita ku nkingo z’abana kugira ngo hatagira umwana w’u Rwanda uyirwara kandi mu Rwanda ari ho hari ikigo k’inkingo ndetse zinatangirwa ubuntu.

Umwanditsi:

Uwayisaba Francine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.