Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

MINISANTE: Nta ebola iragera mu Rwanda, nta n’umupaka wafunzwe

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 02-08-2019 saa 08:01:55
Minisitiri Dr Gashumba Diane yavuze ko nta Ebola iri mu Rwanda kandi ko umupaka uhuza u Rwanda na RDC udafunze

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko nta cyorezo cya Ebola kiragaragara ku butaka bw’u Rwanda kandi ko umupaka uhuza Leta y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ufunguye utigeze ufungwa.

Ibi byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kanama 2019 mu kiganiro MINISANTE yagiranye n’abanyamakuru aho Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane, yavuze ko nta ebola iri ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati: “Nta ebola iri ku butaka bw’u Rwanda kandi ntikwiye no kuzanwa n’umuntu. Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukwirinda kujya ahari icyorezo. Ikindi tubasaba ni ukugira isuku kuko ebola yandurira mu matembabuzi kandi noneho uyirwaye arangwa no kugira umuriro mwinshi, gucika intege, guhitwa, gusesa uduheri”.

Minisitiri Gashumba avuga ko hari abarwayi bamaze kugaragara mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’igihugu cy’u Rwanda akaba ari yo mpamvu asaba Abanyarwanda kutajya ahari icyo cyorezo kuko ngo umuntu ntiyabwirwa ko ahantu hariyo intambara ngo narangiza ageyo. Akaba ari ho Minisiteri y’Ubuzima ihera isaba Abanyarwanda kutambuka i Goma kuko ari ugushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Ku bijyanye n’amakuru yakwirakwijwe ko imipaka ya Rubavu, Petite Barrière na Grande Barrière ifunze, Minisitiri Gashumba yahamije ko imipaka idafunze ahubwo ko abaturiye iyo mipaka barimo kwigishwa ububi bwa ebola bityo akaba ari bo bafata umwanzuro wo kureka kujya i Goma.

Kugeza ubu amakuru atangazwa n’inzego zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byavuzwe na Minisitiri Gashumba, ni uko umuntu w’imyaka 46 uherutse kugaragarwaho ebola mu mujyi wa Goma, ngo byagaragaye ko abantu 138 bamukozeho baba baranduye.

Iki cyorezo kugira ngo u Rwanda rushobore gukomeza guhangana nacyo, hari byinshi bikomeje gukorwa. Ati “Hakingiwe abantu ibihumbi 3 bashobora gutabara, hari imiti ishobora kwifashishwa ariko ibyiza ni ukwirinda neza no kutajya hakurya i Goma”.

Akomeza avuga ko abakozi b’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bahuguwe uko bakwirinda indwara ya Ebola. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, akomeza avuga ko hari abakozi b’ibitaro bahuguwe, abapolisi n’abakozi b’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mbabare (Croix Rouge) bakaba bakwifashishwa mu guhangana na Ebola.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, avuga ko hari ikirimo gukorwa kugira ngo Ebola yirindwe ku butaka bw’u Rwanda. Ati “Turakomeza gukora kugira ngo dukumire Ebola ku butaka bwacu”.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze guhugura abantu 23,957 barimo inzobere mu ndwara zitandukanye, abaganga, abakozi b’ibitaro, abajyanama b’Ubuzima, abayobozi b’amatorero n’amadini, abakorerabushake b’umuryango Mpuzamahanga wita ku mbabare (Croix Rouge) n’inzego zishinzwe umutekano.

Minisitiri Dr Gashumba Diane yavuze ko nta Ebola iri mu Rwanda kandi ko umupaka uhuza u Rwanda na RDC udafunze

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.