MINISANTE: Muri 2024 buri kagari kazaba gafite ivuriro ry’ingoboka

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 31-05-2019 saa 17:11:31
Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise z'ubuzima, mu 2024 buri kagari kazaba gafite ivuriro ry'ingoboka ( Foto Imvaho Nshya)

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1), buri kagari k’igihugu kazaba gafite ivuriro ry’ingoboka rizwi ku izina rya ‘Poste de Santé’ kugera muri 2024.

MINISANTE isobanura ko uwo mwaka ushobora kutageraho kuko hasigaye gusa amavuriro 600 ngo umuhigo weswe.

Dr. Muvunyi Zubber, umuyobozi mukuru muri MINISANTE ushinzwe ibikorwa by’ubuzima n’ubuvuzi rusange, asobanura icyo gihe cyose kitazageraho kuko iyi gahunda irimo kwihutishwa ku bufatanye bw’abikorera, uturere na Minisiteri y’Ubuzima.

Yagize ati: “Gahunda yo kwegereza abaturage ubuvuzi na serivisi z’ubuzima imaze imyaka 5 itangijwe, ariko kugira ivuriro ry’ingoboka muri buri kagari byo byemejwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu mu mwaka wa 2017. Navuga ko tugeze kure tuganisha ku kwesa umuhigo, kuri ubu harabura amavuriro atarenga 600 ngo twuzuze ibyo dusabwa mu yagera ku 2.148 angana n’utugari twose two mu gihugu, turakora ibishoboka ngo na serivise ziyongere kandi zitangwe neza”.

Dr. Muvunyi avuga ko uyu muhigo uzagerwaho ku bufatanye bw’abikorera, uturere na Minisiteri y’Ubuzima, aho buri rwego rufite icyo rusabwa n’uruhare rwarwo.

Avuga ko ikijyanye n’inyubako z’amavuriro y’ingoboka kirebana n’uturere, aho uru rwego rwishakamo ubushobozi bwo kubaka ivuriro ry’ingoboka muri buri kagari.

Ku kijyanye n’ibikoresho bikenerwa mu ivuriro, imiti n’ibindi bizajya bitangwa na Minisiteri y’Ubuzima kongeraho gutanga uburenganzira ku bikorera bwo kuyobora aya mavuriro y’ingoboka ndetse no gukorana n’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo abaturage bakoresha Mituweri bahabwe serivisi.

Naho abikorera bazaba bahawe ayo mavuriro, Dr. Muvunyi avuga ko bazaba bafite inshingano zo gushyiramo abaganga n’abandi bakozi bakenewe kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zigende neza, kwakira ababagana neza no kubavura kandi bagakora amasaha nk’ay’abandi ndetse no mu mpera z’icyumweru.

Dr. Muvunyi avuga ko iyi gahunda yo kwegereza ubuvuzi Abanyarwanda muri buri kagari hakabamo ivuriro ry’ingoboka, ngo yemerejwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, icyo gihe ngo amavuriro y’ingoboka yari 400 mu mwaka umwe yahise yikuba kabiri aba 800, akaba ari kimwe mu cyagaragaje ko iyi gahunda izashoboka kandi ko umuhigo uzeswa igihe cyatanzwe 2024 kitaragera.

Uyu muyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuzima n’ubuvuzi rusange avuga ko hakiri imbogamizi, ariko ngo zikaba zigenda zikemurwa kugira ngo iyi gahunda irusheho kunogera abaturage.

Dr. Muvunyi avuga ko ubusanzwe amavuriro y’ingoboka yakoreraga mu nzu zisanzwe zifitwe mu nshingano n’inzego z’ibanze, za koperative n’ahandi, ariko gahunda ihari akaba ari uko buri poste de santé izakorera mu nzu yubatswe muri iyi gahunda kugira ngo zirusheho kugira inyubako ijyanye n’ubuvuzi.

Ngo ni muri urwo rwego hari izindi nyubako z’amavuriro y’ingoboka zigera kuri 53 zuzuye mu turere twa Gicumbi, Nyagatare na Gisagara, zikaba nazo ari inzu zubatswe muri gahunda yo gutangirwamo serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi rusange.

Avuga kandi ko zimwe mu mbogamizi zigihari ari serivisi zikiri nke muri aya mavuriro, hakaba hari gahunda yo kuzongera uko azagenda akura kugira ngo n’izitari zirimo zigerweho, bityo umurwayi age yoherezwa ku kigo nderabuzima mu gihe biri ngombwa.

Ati: “Imbogamizi ziri mu mavuriro y’ingoboka turazizi, ni izijyanye na serivisi nke zitangirwamo, ubundi hatangirwamo serivisi yo gusuzuma no gupima indwara ya Marariya, gupfuka ibisebe, gutera urushinge, ariko nyuma y’izi tuzongeramo n’izindi abaturage bakenera hafi yabo kugira ngo zirusheho kubegera.”

Zimwe muri serivisi zizongerwa mu mavuriro y’ingoboka, nk’uko bisobanurwa na Dr. Muvunyi, harimo serivisi zo gukebwa ku bagabo cyangwa ku bana b’abahungu, gusuzuma abadamu batwite, serivisi z’amenyo n’amaso, ngo ariko byose bizagenda biterwa n’imiterere y’aho ivuriro ry’ingoboka riherereye n’icyo abaturage barituriye bakeneye.

Ku mpungenge za bamwe mu bikorera batekereza ko kwishyurwa kuri serivisi bahaye ukoresha ubwishingizi bwa Mituweri bishobora kuzajya bibadindiza mu gihe batinze kwishyurwa, Dr. Muvunyi avuga ko nyuma y’uko abafite mu nshingano amavuriro y’ingoboka bazaba bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire na RSSB (Ikigo k’igihugu cy’Ubwiteganyirize), bazumvikana uko bagiye gukorana mu kwishyura serivisi yahawe abakoresha ubwishingizi bwa Mituweri, bikazajya bigenda neza kandi bakishyurirwa ku gihe kugira ngo imikorere y’aya mavuriro irusheho kugenda neza.

Ati: “Ndumva nta mpungenge bakwiye kugira kuko nzi neza ko bizagenda neza, bazasinyana amasezerano y’imikoranire na RSSB, bazumvikana ku buryo bwo kwishyurwa kandi nta we utazi ko ari ngombwa kwishyura serivisi zahawe abanyamuryango ba Mituweri kugira ngo amavuriro abashe gukora neza. Ibyo rero si ikibazo ahubwo barasabwa gukora neza, kugaragaza neza serivisi zahawe abanyamuryango ba Mituweri, birinda andi manyanga n’izindi ndonke zikunze kugaragara mu kwishyuza inyemezabwishyu.”

Dr. Muvunyi yanenze kandi amavuriro yagiye agaragarwaho n’utwo dukosa two guhimba fagitiri no gufata ivuriro ukarihindura farumasi kandi uburenganzira bwo gukora wahawe ari ivuriro atari farumasi, bityo asaba ko abazaba baratsindiye amasoko bakegurirwa amavuriro y’ingoboka kwirinda gukora amanyanga mu kwishyuza, ngo akaba ari byo bizatuma impande zombi zikorana neza bityo n’abaturage bagahabwa serivisi zinoze.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje izindi mbogamizi zigaragara mu mavuriro y’ingoboka, harimo gukora amasaha make kw’abaganga, aho abaturage bajya kwivuza nka saa kumi bagasanga muganga yamaze gufunga yatashye, kudakora mu mpera z’icyumweru, abarwayi basanzwe bivuriza kuri iryo vuriro ntibabashe kubona ubavura mu gihe barwaye ku wa gatandatu cyangwa ku cyumweru.

Ati: “Ibi byose tugomba kubyumvikanaho n’abazaba batsindiye amasoko yo kwegurirwa aya mavuriro, ko bagomba gukora amasaha ahagije nk’ay’andi mavuriro akora, ko bagomba gukora mu mpera z’icyumweru nk’ahandi.”

Dr. Muvunyi yemeza ko kwegereza abaturage ubuvuzi na serivisi z’ubuzima bizagerwaho mu gihe cyagenywe, ndetse byaba ngombwa bikabagerwaho mbere yaho, imbaraga zitari nke zikaba zikomeje gushyirwamo.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise z’ubuzima, mu 2024 buri kagari kazaba gafite ivuriro ry’ingoboka ( Foto Imvaho Nshya)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

2 Comments on “MINISANTE: Muri 2024 buri kagari kazaba gafite ivuriro ry’ingoboka”

  1. Mwatubwira service zemewe gutangwa kuri poste de sante. Kuko haraho usanga poste de sante zegeranye na santre de sante zibuzwa gutanga service zimwe nazimwe kugira ngo santre de sante zitabura abarwayi.

  2. Mwatubwira service zemewe gutangwa kuri poste de sante. Kuko haraho usanga poste de sante zegeranye na santre de sante zibuzwa gutanga service zimwe nazimwe kugira ngo santre de sante zitabura abarwayi.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.