Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Minisante, Miniyouth na Polisi bamennye ibiyobyabwenge bya miriyoni 12

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 27, 2019

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iy’urubyiruko (MINIYOUTH), Polisi n’abaturage batuye mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bamennye ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro ka miriyoni zigera kuri 12 (Frw 11 793 600), abaturage basabwa gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga amakuru ku bagerageza kuzana mu gihugu ibiyobyabwenge bije kwica urubyiruko.

Ni igikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kurandura ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu, cyabaye tariki ya 26 Kamena 2019, igikorwa cyahuriranye kandi no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’Isi. Cyabereye ku mbuga ngari y’ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Rukomo ahamenwe ibiyobyabwenge birimo kanyanga ritiro 64.5, inzoga zitwa Zebra uducupa 300, izitwa African Gin uducupa 3255, Esperanza uducupa 76, Cambuca uducupa 1100 n’amashashi ya pulasitike 876 apfunyikwamo ibyo kurya.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yabwiye urubyiruko ko ibiyobyabwenge ari icyobo gihora cyasamiye urubyiruko bityo igihugu kitifuza kurubura. Yagarutse ku ngaruka zitandukanye ibiyobyabwenge biteza ku wabikoresheje no ku gihugu muri rusange, asaba ubufatanye bwa buri wese mu kubirwanya.

Ati: “Ibiyobyabwenge ni icyobo kidafite indiba kandi gihora kiteguye, gishaka gufata abandi benshi cyane; nta n’abajya muri icyo cyobo bahagije ngo bacyuzure, buri munsi kiba cyasamye gitegereje. Nta bwo rero twifuza ko hagira umwana w’u Rwanda n’umwe wajya muri icyo cyobo.”

Yakomeje agira ati “Ibiyobyabwenge birica; hari benshi bafite indwara mbi cyane. Iyo uturemangingo tw’ubuzima twangijwe n’ibiyobyabwenge hari igihe bigorana kugira ngo udusubizeho, ngo ubuzima ubusubirane nk’uko bwahoze, ariko iyo ubifatiranye hakiri kare turakumira umuntu akaba muzima.

Ibiyobyabwenge bimunga ubukungu bw’igihugu, biriya biyobyabwenge dutwitse hariya byubatse amashuri angahe, murumva ko tuba dutakaza amafaranga yakabaye ajya mu bikorwa by’iterambere, yari kubaka umuhanda uva kuri kaburimbo tukawugeza hagati wenda tukazasigara dushakisha andi yo kuwuzuza none reba uko ari kwangiza ubukungu bw’igihugu.”

Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko ko uretse kwica, kwangiza ubukungu bw’igihugu no guteza umutekano muke, ibiyobyabwenge biyoyora ubwenge nk’uko byitwa. Ababyeyi nabo basabwe kugira uruhare mu kubikumira batanga amakuru ku nzego zibishinzwe urugamba rw’ibiyobyabwenge rukarangira.

Mu buhamya bwa Ishimwe Hubert wahoze yarabaswe n’ibiyobyabwenge, cyane urumogi, yavuze ko byatumye atakaza amashuri aba ikirara ku muhanda ababyeyi baramubura, aza gufatwa ajyanwa Iwawa kugororwa none ubu yabaye muzima asubira mu ishuri akaba ari mu bikorwa byo kwiteza imbere abikesha ubumenyi yahawe buzamufasha kudasubira mu bamwoshyaga ngo age mu biyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe Claudien, yavuze ko ibiyobyabwenge byose biri muri ako karere nta na kimwe gikorerwayo, ahubwo biva mu gihugu cya Uganda bizanwe n’Abanyarwanda bityo no kubirandura bishoboka buri wese abigizemo uruhare n’ubushake.

 

Abayobozi batandukanye bafatanyije n’abaturage kumena ibiyobyabwenge bya kanyanga, urumogi n’ibindi byafatiwe mu karere ka Nyagatare mu byumweru bibiri gusa (Foto Mutungirehe S)