Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

MINISANTE irateganya gushyira kamera ku bitaro zo gucunga abakozi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 19-02-2018 saa 07:35:13
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Diane Gashumba ubwo yabazaga abakora mu ishami ryo kwakira abagana kwa muganga niba bifuza ko hashyirwa za kamera, bamwe muri bo babyemeye batazuyaje (Foto Samuel M)

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba yatangarije abakora akazi ko kwakira abagana kwa muganga (customer care), abaforomo n’abandi ko hagiye gutegurwa umushinga wo gushyira kamera zifata amashusho ku bitaro, zikarushaho gukebura bamwe mu bakozi n’abaganga badakora neza akazi kabo zikagaragaza ibyo baba bahugiyemo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba ubwo yabazaga abakora mu ishami ryo kwakira abagana kwa muganga niba bifuza ko hashyirwa za kamera, bamwe muri bo babyemeye batazuyaje (Foto Samuel M)

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakora akazi ko kwakira abagana ku bitaro n’ibigo nderabuzima ubwo tariki ya 16 Gashyantare 2018 i Kigali basozaga amahugurwa bamazemo iminsi ibiri, bahugurwa uko hakongerwa imitangire ya serivisi nziza ku bitaro bikagabanya n’ikigero cy’abapfa bazize kudahabwa servisi ku gihe.

Minisitiri Dr. Gashumba yabwiye abo bakozi bo kwa muganga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 30% y’imfu zibera kwa muganga ziba zatewe no kwakirwa nabi, bityo kwakira neza abarwayi byagabanya icyo kigero.

Yagize ati “Ejo bundi hari umuntu twaganiriye arambwira ati ‘Ikintu mbona cyafasha mu mavuriro washyirayo kamera’; byadufasha kuko ba bandi badutobera bajya bibuka ko hari kamera ikamukebura.

Ni nk’akanyafu, tukajya tumenya ibyo murimo; ukamenya ko hari umuntu ukureba atari ha handi mwagize akarima, muziranye mwese, mushobora kwicara muri batanu mwibereye muri telefone, muri icumi musoma amasomo y’aho mugiye kujya nimugoroba kandi abarwayi baraho bategereje, bagatonda umurongo aho ng’aho bakaba ijana kandi babyutse saa kumi baje n’amaguru.”

Ni ikifuzo bamwe mu bakozi bakiranye yombi abandi bakibazaho byinshi ko byaba bigiye gutuma bakorera ku jisho kandi basanzwe bazi ko ari intore; gusa Minisitiri yababwiye ko atari ukugira ngo bakorere ku jisho ahubwo ari ukugira ngo bakebure bamwe batobera bagenzi babo bigatuma amakosa akozwe n’umuntu umwe kwa muganga yitirirwa ibitaro byose n’abaganga bagenzi be.

Yakomeje agira ati “Nimutangaze amakosa, ni cyo cyonyine kizabaha umusaruro, ariko nimuhishirana mu makosa abarwayi bazapfa kandi ndumva nawe utagira ishema ryo kuba wari uri kumwe na mugenzi wawe agakora ikosa nk’iryo kandi waramubwiye. Umuntu yacikwa ariko ba bantu bafite ingeso nimubavuge tubafashe gushaka akandi kazi.

Ndaza gusaba baze kutwigira umushinga wa kamera zo hanze, nta bwo tugiye kuzishyira mu cyumba cya muganga n’umurwayi (sale d’operation), ariko ukuntu abarwayi bashaka uburenganzira bwabo umenya tubabajije bose bavuga ngo tuzihashyire.”

Dr. Gashumba yabwiye itangazamakuru ko bazakomeza kubiganira n’abaganga kugira ngo bumve uko babyakira gusa ko ari ikintu n’ahandi ku isi gikoreshwa kandi kigatanga umusaruro.

Ati “Twababajije kugira ngo twumve uburyo babyakira, hari ababyakira neza, hari abavuga bati turi intore ntidukeneye kamera. Ni ibiganiro tuzakomeza kugirana nabo, ariko dutekereza ko ari ngombwa kuko aho zagiye zijya zatanze umusaruro.”

Umwe muri abo bakozi bo kwa muganga, Bizimana Jean yavuze ko hashyizweho kamera bishobora kugarurira abaturage ikizere ku bitaro bimwe na bimwe nk’ahabonetse ikibazo kikangiriza isura yaho.

Ati “Ishobora no kugira isura itanga namwe mufata ibyemezo bikaba hari icyo mwabikoraho, kuko iyo kamera igaragaje umubare w’abaturage bategereje kwakirwa, wakurikirana ha hantu ugasanga hari abakozi batanu bagomba kwakira abantu 600 ku munsi; mu by’ukuri hari icyo byatanga kandi cyakorwa kigakemuka.”

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.