Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MINISANTE irashishikariza Abanyarwanda kwipimisha kanseri hakiri kare

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 04-02-2019 saa 05:32:35
Ubwo bamwe bakoraga siporo rusange ni nako bamwe bahabwaga serivisi z'ubuzima mu gupimwa indwra ya kanseri (Foto James)

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irabasaba Abanyarwanda kugira umuco wo kujyanisha siporo rusange no kwipimisha kanseri mu bigo nderabuzima bakamenya uko bahagaze.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane witabiriye siporo rusange yanahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya kanseri yagarutse ku bukangurambaga buhamagarira Abanyarwanda kwipimisha nibura inshuro imwe mu mwaka.

Dr Gashumba avuga ko kanseri ishobora kwirindwa kandi ko iyo isuzumwe kare iba ishobora gukira, akavuga ko mu kuyirinda abantu basabwa gukora siporo kenshi, kunywa amazi, kurya imboga n’imbuto, kwirinda itabi n’inzoga nyinshi.

Yagize ati: “Turasabwa kwisuzumisha kare, abafite mituweri baba bashobora kwipimisha rimwe mu mwaka, cyane cyane abagore bari hejuru y’imyaka 30 n’abagabo bari hejuru y’imyaka 40 kuko ari bo kanseri ikunda kwibasira.”

Dr Gashumba avuga ko by’umwihariko abagore bakunze kwibasirwa na kanseri y’ibere n’iy’umura, ikagaragaza ibimenyetso birimo kubabara mu kiziba k’inda. Gusa ariko avuga ko hari zimwe muri kanseri umuntu aba ashobora kwisuzuma zirimo kanseri y’ibere kandi abagabo babo bakabibafashamo bareba ibimenyetso yigaragarizamo.

Agira ati: “Mugomba kureba niba ibere ritarahinduye ibara, mukareba niba nta tubyimba twajemo, kureba niba imoko itarinjiyemo n’ibindi”.

Minisitiri Gashumba yitabiriye Siporo rusange yo kuri iki cyumweru

Dr Gashumba yanasabye kwisuzumisha hepatite C yandurira mu mibonano mpuzabitsina ishobora guteza ikibazo cya kanseri y’umwijima kuko iyo bikurikiranywe kare ikira.

Nk’uko Dr Gashumba abisobanura mu Rwanda hari ubushobozi bwo kuvura kanseri z’ubwoko bwinshi no gutanga imiti kandi harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abantu batazongera kuvunwa no kujya hanze kwivuza.

Gusa avuga ko nka kanseri y’umura yafatiwe ingamba kuko abana bayikingirwa bakiri batoya ariko abakuru bakaba basabwa kuyipimisha hakiri kare.

Dr Gashumba avuga ko kanseri zikunze kugaragara mu Rwanda harimo kanseri y’umura, iy’ibere, ifata udusabo tw’intanga ngabo (Prostate) na kanseri y’igifu.

Nta mibare itangazwa na MINISANTE y’uko kanseri ihagaze ariko hasobanuwe ko Abanyarwanda bataragira umuco wo kwipimisha cyane kuko ikunze kwigaragaza abantu bapfuye.

Dr Gashumba avuga ko ahanini kanseri igenda yongerwa n’uburyo usanga abantu bahitamo kubaho bijyanye n’iterambere, kugabanya umwanya wo kugenda n’amaguru na siporo ahubwo bagafata umwanya munini mu modoka, hari ukongera inzoga, kongera ibisukari ibyo byose bikaba byongera umuvuduko wa kanseri. Gusa ahamya ko Abanyarwanda bisuzumisha bamaze kwikuba inshuro 2 mwaka wa 2015 ugeranyije mu na 2010.

Uwinkindi François ushinzwe ishami ryo kurwanya kanseri muri RBC, yavuze ko kurwanya kanseri ari iby’igihe cyose kandi kwisuzumisha hakiri kare ari rwo rukingo kuko ubwoko bwa kanseri bugera ku 100 kandi buri rugingo rwose rushobra gufatwa nayo.

Uwinkindi atangaza ko ubuvuzi bwa kanseri bugenda bwiyongera mu Rwanda ku buryo mu mezi 2 hazaba hashobora gukorerwa ibikorwa byo kubaga, gushiririza no gutanga imiti bityo ikaba yagabanya ubukana.

Ikegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye kigaragaza ko buri mwaka abantu bagera ku 7000 bapfa bahitanywe na kanseri mu Rwanda hanyuma ku Isi bakagera kuri miliyoni 9 ikaba ariyo iza ku isonga mu kwica abantu benshi.

Muri iyi siporo rusange kandi ikaba yanaranzwemo gahunda yo gupima ku bushake abifuza kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze ku ndwara zifitanye isano na kanseri.

Ubwo bamwe bakoraga siporo rusange ni nako bamwe bahabwaga serivisi z’ubuzima mu gupimwa indwara ya kanseri (Foto James)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.