Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

MINISANTE irashima ubufatanye bw’Amerika mu kwita ku bafite ubwandu bwa Sida

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 22-07-2019 saa 15:15:51
Minisitiri w'Ubuzima Diane Gashumba (ibumoso) na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman (Foto Regis)

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba, ashima ubufatanye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagaragarije u Rwanda mu kwita ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida no kubugabanya, hatangwa imiti ifasha abafite Virusi ya Sida.

Ibi Dr. Gashumba yabivugiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ishize umushinga w’Abanyamerika PEPFAR ( President’s Emergency Plan For AIDS Relief) umaze utangiye gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kubonera imiti igabanya ubukana bwa Sida abafite ubwandu.

Yagize ati “Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umushinga w’Abanyamerika PEPFAR, bwabaye ubw’ingenzi cyane, ibyo twagezeho ni byinshi, umwana wavutse icyo gihe ubu ni umwangavu n’ingimbi wiga kandi ufite ubuzima bwiza, byose tubikesha ubwo bufatanye.”

Minisitiri Gashumba ashima kandi uruhare ababana n’ubwandu rwo kugabanya ubwandu, bashishikariza abantu kwipimisha, kubashishikariza gufata imiti kare, kutayisiba no gukurikiza gahunda ya muganga kandi bakivana mu kato.

Ati “Ubu turishimira abana bavuka badafite ubwandu, ababyeyi bahawe amahirwe yo kubyara n’ubwo baba bafite ubwandu, bagahabwa amahirwe yo kubyara umubare w’abana bifuza. Imyaka cumi n’itanu irashize tutarabyuka ngo tubure imiti.”

Aba ni bamwe mu banyamuryango ba RRP+ bizihiza imyaka 15 bakorana n’Umuryango PEPFAR (Foto Regis)

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman na we wari witabiriye uyu muhango, avuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zihangayikishijwe n’icyorezo cya Sida, ari na yo mpamvu ya PEPFAR mu Rwanda.

Avuga ko abantu bose baramutse bashyize hamwe babasha kurwanya icyorezo cya Sida mu Rwanda mbere y’umwaka wa 2020.

Ati “PEPFAR ifasha abantu bafite ubwandu bwa Sida ku bantu Miliyoni 16 ku Isi, ikaba imaze gutanga amadorari angana na Miliyari 1 mu Rwanda mu kurwanya icyorezo cya Sida no kuvura abantu babana na virusi itera Sida.”

Avuga ko uyu mwaka gusa, PEPFAR yateye inkunga u Rwanda mu gutanga imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera sida ku bantu 100.000, yatanze uburyo bwo kwikebesha ku bushake ku bagabo 250.000 n’ibindi.

Amb. Vrooman avuga ko abantu babana na virusi itera Sida bafite akamaro kanini kuko bashishikariza abantu kwipimisha ku bushake n’abandi gufata imiti igabanya ubukana bwa Sida ndetse no kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze.

Umwe mu baganga bakunze gukurikirana abafite ubwandu bwa Sida mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, avuga ko mbere imiti igabanya ubukana bwa Sida itaratangira kuboneka, ngo abantu bazanwaga kwa muganga babaga basa nk’aho bategereje urupfu, bityo bagaherekezwa muri ubwo buzima bw’uburwayi mu gihe k’icyumweru kimwe cyangwa bibiri bakaba barapfuye.

Ati “Ibyuririzi bya Sida ni byo byatumaga abantu bazanwa kwa muganga basa nk’abategereje urupfu, abantu baribuka icyumba cya 4 cyo mu bitaro bya CHUK, icyo ni cyo cyabagamo abarwaye ibyuririzi bya SIDA, babaga ari benshi rimwe na rimwe bakaryama bagerekeranye, ariko kuri ubu ntibikibaho kuko abantu babonye imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge muri uyu muhango, avuga ko uyu ari umunsi wo kwishimira ubuzima kuko imyaka 15 mu bufatanye bw’u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu kwita ku bagize ibyago byo kwandura virusi itera sida ari ibyo kwishimira.

Ati “Imyaka 15 si imyaka mike kandi ni imyaka ifite agaciro, umwana wavutse icyo gihe, ubu ni ingimbi cyangwa umwangavu uri mu mwaka wa gatatu, cyangwa uwa kane w’amashuri yisumbuye n’uwa gatanu ku bana bize neza.”

Uyu muyobozi avuga ko abafite ubwandu bwa Sida babonye imiti igabanya ubukana bwa Sida, bibarinda gupfa imburagihe kuri ubu bakaba batunze imiryango.

Yashimiye Perezida Kagame udahwema gushakira Abanyarwanda ibyiza biganisha ku mibereho myiza yabo, kuri ubu abagize ibyago byo kwandura bakaba bakomeje kubaho kandi neza.

Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida (RRP+) Madamu Muneza Sylvie, avuga ko imyaka 15 ishize RRP+ Ikora ubukangurambaga mu kurwanya virusi itera Sida ndetse n’imyaka 15 PEPFAR imaze itera inkunga u Rwanda mu kurwanya Virusi itera Sida no kubona imiti igabanya ubukana bwayo.

Yemeza ko byagiriye akamaro abanyamuryango ba RRP+ ndetse n’abaturage b’Amerika bagize uruhare mu kwitanga mu bikorwa byo kurwanya Sida, barengeye abarenga miriyoni 16 mu guhangana na Sida mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.

Ashimira Guverinoma y’u Rwanda kuko ibyagezweho babikesha inzego zinyuranye za Leta ku bufatanye n’igihugu cy’Amerika binyuze mu mushinga PEPFAR.

Ati “Sinasoza ntashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuko ibyo tugezeho byose ari yo tubikesha, kandi byagezweho ku bufatanye n’igihugu cy’Amerika.”

Yasabye abanyamuryango ba RRP+ gukomeza gutwaza no gushishikariza abandi kwipimisha Virusi itera Sida ku bushake, kwirinda ubwandu bushya bwa Sida no kwirinda kwishyira mu kato, ahubwo bagakomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rw’iterambere.

Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba (ibumoso) na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman (Foto Regis)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.