Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

MINISANTE iranyomoza amakuru avuga ko Ebola isatira u Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 29-01-2019 saa 09:57:56
Aha hari mu gikorwa cy'umwitozo wo gusuzuma uketsweho ibimenyetso bya Ebola (Foto Iyaremye Y)

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima,

Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha Abanyarwanda n’Abaturarwanda ko nta tangazo yahawe n’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ryaba rivuga ko Ebola irushijeho gusatira u Rwanda nk’uko byavuzwe mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ministeri y’Ubuzima ikaba iboneyeho guhumuriza abanyarwanda n’abandi bose bagenderera u Rwanda ko kugeza ubu nta muntu uragaragaraho icyorezo cya Ebola kandi ko hafashwe ingamba zitandukanye zo gukumira no kwirinda icyo cyorezo.

Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS rifite uburyo bwihariye imenyeshamo ibihugu amakuru ajyanye n’ibyorezo kuburyo bwizewe akaba ari nabwo hemezwa ibyakorwa mu rwego rw’ubufatanye mu rwego rwo kubikumira.

U Rwanda rumaze igihe mu myiteguro yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola cyibasiye igihugu cy’abaturanyi kandi aho igeze harashimishije.

Ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye za leta n’imiryango mpuzamahanga harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, hateguwe amahugurwa y’abaganga, abaforomo n’abandi bakora mu mavuriro mu turere twose tw’igihugu. Hahuguwe kandi abashinzwe guhugura abandi kuva ku karere kugera ku mudugudu harimo abajyanama b’ubuzima mu bijyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola. Abandi bahuguwe harimo aba polisi, abanyamakuru n’abakorera bushake ba Croix Rouge y’u Rwanda.

Ubukangurambaga bugikomeza burakorwa ku bijyanye no kumenya ibimenyetso bya Ebola, uburyo bwo kwirinda kuyandura n’icyakorwa iyo habonetse uwaba yayanduye. Ibi birakorwa ku nzego zitandukanye kugera mu mudugudu aho batanga ubutumwa bwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola mu muganda, mu mashuri, ku ma radiyo na za televiziyo n’ahandi hose hahurira abantu benshi. Ibyaba n’andi mashusho byaramanitswe hafi ya za gasutamo, ku mahoteri, amashuri, ibitaro n’ibigo nderabuzima n’ahandi hahurira abantu benshi mu turere twegereye imipaka.

Ubutumwa butangwa bwakozwe hagendewe ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu kureba ubumenyi abanyarwanda bafite mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Ebola.

Hubatswe ikigo cyihariye mu kuvura Ebola iramutse igaragaye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu. Haguzwe ibikoresho n’imiti byakwifashishwa haramutse hagaragaye Ebola mu Rwanda.

Hakozwe imyitozo itandukanye yo gusuzuma uko u Rwanda rwiteguye kuba rwahangana na Ebola iramutse ihagaragaye. Iyo myitozo yabereye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu mujyi wa Kigali, Mu Karere ka Rusizi ku bitaro bya Gihundwe, ku kibuga cy’indege cya Kamembe no ku kigo gifite ubushobozi buhagije bwo kuvura Ebola i Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Ibyo byose biragagaza ko twiteguye bihagije guhangana na Ebola. Nubwo duhagaze neza mu kwitegura Ebola, imyitozo irakomeje ku nzego zitandukanye mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima kandi iributsa abantu bose ko Ebola ari indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso by’iyo ndwara ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu. Ebola ntiyandurira mu mwuka.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko iyi ndwara yoroshye cyane kwirinda iyo twitaye ku isuku, ikaba iboneyeho gusaba ibi bikurikira:

● Kugira umuco wo gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune;

● Umuntu wese ufite ibimenyetso bya Ebola byavuzwe haruguru agomba

kwihutira kujya ku ivuriro rimwegereye;

● Gukomeza umuco mwiza wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye;

● Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.

…………………………………………………………………………………………………………………………

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara umurongo utishyurwa 114

Malick Kayumba, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima. Tel: +250 788350035/ malick.kayumba@rbc.gov.rw


Aha hari mu gikorwa cy’umwitozo wo gusuzuma uketsweho ibimenyetso bya Ebola, mu Kwakira 2018 mu Karere ka Rubavu (Foto Iyaremye Y)

Inkuru bifitanye isano:

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.