Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

MINISANTE igiye gutanga inkingo 3.000 za Ebola

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 05-04-2019 saa 13:45:20
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Gashumba Diane asobanurira itangazamakuru uko izo nkingo za Ebola zigiye gutangwa

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko igiye gutanga inkingo 3.000 z’indwara ya Ebola.

Inkingo zizahabwa abantu bashobora kuzaba hafi y’umurwayi waketsweho Ebola igihe yaba yageze mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru, tariki ya 5 Mata 2019, asobanura uko urwo rukingo ruzatanwga mu gihugu, nyuma yo kubimenyesha inama y’Abaminisitiri iherutse guterana tariki ya 3 Mata 2019.

Yagize ati “Igihugu cyacu na cyo kigiye gutangira gutanga urukingo rw’indwara ya Ebola, urwo rukingo rukazahabwa gusa ba bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bashobora kuzaba hafi umurwayi wa Ebola igihe twaba tugize ibyago byo kugira umurwayi wa Ebola mu gihugu cyacu.”

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda n’abaturarwanda ko kugeza uyu munsi nta cyorezo cya Ebola kiragaragara mu Rwanda ariko kuko kiri mu gihugu gituranye n’u Rwanda, cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) kandi ikaba yandura cyane, ikica vuba u Rwanda na rwo rugomba kuba maso no gukaza ingamba zo kwirinda.”

Ukuriye serivisi z’ubuzima mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Mazarati Jean Baptiste, akaba n’ukuriye imirimo yose izagendana n’urwo rukingo mu gihugu, yasobanuye ko izo nkingo zizatangwa ku bakozi bari mu turere 15 dukora ku mipaka y’aho icyorezo cya Ebola gishobora guca kigera mu gihugu.

Ni uturere two mu Ntara y’Uburengerazuba twose, utw’Amajyaruguru twose na tumwe mu turere tw’Iburasirazuba.

Yavuze ko ruzatangira gutangwa tariki ya 15 Mata 2019, rukazahabwa umukozi ubyemera ku giti ke, kandi adafite imiziro nko kuba atwite, yonsa cyangwa asanzwe agira ibindi bibazo ku nkingo izo ari zo zose afata.

Nyuma yo kumubaza ibibazo bigenewe ku bazaba bashaka guhabwa urwo rukingo, uzaruhabwa azakurikiranwa n’inzego z’ubuzima zibishinzwe inshuro eshatu, ku munsi wa gatatu, umunsi wa 14 n’umunsi wa 21 kugira ngo bamenye uko amerewe kuko uwaruhawe ashobora kugira umuriro mwinsni ariko udakabije no gukica intege ariko nta zindi ngaruka zidasanzwe.

Ni inkingo zatanzwe ku buntu n’ikigo u Rwanda rwizeye cy’Abanyamerika “Mierck Pharmacetical Company” gikora inkingo zitandukanye ari na cyo cyahaye u Rwanda urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ruhabwa abangavu bafite imyaka 12 y’amavuko.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane asobanurira itangazamakuru uko izo nkingo za Ebola zigiye gutangwa

Dr. Mazarati Jean Baptiste ukuriye igikorwa cyo gutanga inkingo za Ebola mu Rwanda

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

One Comment on “MINISANTE igiye gutanga inkingo 3.000 za Ebola”

  1. Nukuri lETA yacu ireba kure.gusa bakagombye noguha n’abandi babishaka cyanecya abaturiye imipaka ya CONGO

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.