MINISANTE igiye gukurikirana iby’amavuta yo kurya yanduye yinjira mu gihugu

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 20-05-2019 saa 07:35:43
Dr. Ntaganda Evariste asobanurira abitabiriye siporo rusange uko ikibazo cy'umubyibuho ukabije kirimo kuzamuka (Foto Samuel M)

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gufatanya n’ubuyobozi mu nzego z’igihugu zibishinzwe, bagakurikirana amwe mu mavuta yo kurya yinjira mu gihugu kuko hashobora kuba harimo ayanduye arimo guteza umubyibuho ukabije mu bantu, cyane cyane abatuye Umujyi wa Kigali.

Byatangajwe mu kiganiro umuyobozi ushinzwe indwara z’umutima mu Kigo k’Igihugu cy’ubuzima RBC, Dr. Ntaganda Evariste, yahaye abitabiriye siporo rusange, ku kibuga k’Ishuri rikuru ry’Imyuga rya IPRC Kigali.

Dr. Ntaganda yavuze ko ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, n’Umujyi wa Kigali, bakoze ubushakashatsi mu gupima hirya no hino mu bice bitandukanye by’umugi, basanga hari ikibazo cy’umubyibuho ukabije, wahindutse indwara gikomeye.

Ati: “Izi ndwara zitandura, nta bwo ari ukubivuga gusa ahubwo zirahari; zirahari kuko ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 bwerekanye ko dufite ikigero cya 2.2% mu Mujyi wa Kigali bafite umubyibuho ukabije, ibyo bita Obesity. Ni ukuvuga ngo uba wararengeje umubyibuho ukabije ahubwo urwaye.

Hanyuma abafite umubyibuho wiyongereye bari 14.3%, twari dufite n’abari bafite hasi y’ibiro bikwiye bangana na 7.8%. iyo tuvuga umubyibuho nta bwo tuvuga ngo ugabanye urinde ugera aho byakurwaza.”

Yakomeje agaragaza ko imibare yaturutse mu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, byo biteye inkeke ku buryo hakwiye izindi ngamba ku kibazo cy’umubyibuho ukabije.

Ati: “Muri iki cyumweru (gishize) twabonye ko 12% by’abantu bafite uburwayi bw’umubyibuho ukabije (Obesity), abiyongereye umubyibuho ni 25%. Ni ukuvuga ngo dufite ikibazo; tugerageze dukore siporo twirinde ibyo kurya birimo amavuta menshi, cyane cyane hari amavuta mabi. Rimwe tuzasaba ubuyobozi, bukorane n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RBS) dukurikirane amavuta aza mu gihugu kuko amenshi aranduye, ni ko nabivuga”.

Dr. Ntaganda yakomeje abwira abaturage ko iyo basobanura indwara zandura, nubwo ari nyinshi ariko baba bibanda ku ndwara y’isukari nyinshi mu mubiri (Diabete), kanseri, indwara z’umutima n’izo mu buhumekero.

Yabibukije abantu ko siporo ubwayo ari umuti ariko ukeneye ubujyanama ku buryo bwo kuboneza imirire itamugiraho ingaruka n’imufasha kujya ku kigero gikwiye, yagana ibitaro bya Leta biri hirya no hino mu gihugu bikabafasha.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Dr. Ntaganda yasobanuye neza ko mu buryo bwo gupima niba umuntu yabyibushye bikabije, bareba ibipimo bijyanisha uburebure n’ibiro umuntu afite, (Body Mass Index, BMI).

Kugaragaza ko ubyibushye bibarwa guhera kuri 25 MBI kugeza kuri 30, bikaba umubyibuho ukabije, iyo urebye umuntu arengeje igipimo cya 30 BMI aba yinjiye mu burwayi bw’umubyibuho ukabije (Obesite).

Yasobanuye ko burya n’iyo warya ibijumba cyangwa ibindi biryo bisanzwe ariko ukarya byinshi, iyo umubiri ubikoresheje bisaguka bikareba aho byibikamo ibinure. Ibyo binure rero ni byo ntandaro y’indwara zitandukanye zavuzwe haruguru.

Mutesi Jeovanis, umwe mu bitabiriye siporo rusange, yagize ati “Amavuta yo utayitondeye yagukoraho, cyane ko abantu bose baba badafite ubushobozi bwo kugura amavuta ahenze, bavuga ko atongera ibinure (atarimo Cholesterol). Bisaba ko niba uyariye mu mafiriti abantu benshi bakunda, wafata umwanya nk’uku muri siporo ukayakura mu mubiri cyangwa ugakora ibindi bikorwa bituma umubiri utwika ibinure.”

Si ikibazo cy’amavuta gusa gitera ibinure byinshi mu mubiri, isukari nayo ishyirwa mu majwi ko iyo yabaye nyinshi, cyane idakoreshejwe mu mubiri nayo itera indwara zirimo diyabete.

Dr. Ntaganda Evariste asobanurira abitabiriye siporo rusange uko ikibazo cy’umubyibuho ukabije kirimo kuzamuka (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.