Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

MINISANTE: Hatangiye ubushakashatsi ku muti mushya w’indwara zo mu mutwe

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Aug 9, 2018

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ifatanyije n’Ikigo Johnson&Johnson batangiye ubushakashatsi ku muti uzafasha kuvura birushijeho abantu bafite ikibazo k’indwara ya Sikizofureniya (Schizophrenia) imwe mu ndwara zo mu mutwe mu Rwanda kuko imiti yari isanzwe ikoreshwa yagiraga ingaruka ku buzima bw’abayifataga.

Dr. Bizoza Rutakaire, umwe mu bagize itsinda rikora ubushakashatsi ku muti uvura indwara ya Schizohremia, imwe mu ndwara zo mu mutwe

Dr. Bizoza Rutakaire, ni umuganga w’inzobere mu ndwara zo mu mutwe mu bitaro by’i Ndera, akaba n’umwe mu bazayobora ubushakashatsi bw’umuti mushya uzahabwa abantu bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe, avuga ko abenshi mu bafite ibibazo by’indwara yo mu mutwe ya Shizofureniya bahabwaga imiti ikabagiraho ingaruka ariko uwo muti mushya uzagabanya izo ngaruka ukanabakiza.

Yagize ati: “Mu bintu duhura na byo nk’ikibazo gikomeye ni uko benshi bafite iyi ndwara ya Sikizofureniya basubira mu burwayi kenshi kubera kudafata imiti. Ikibatera kudafata imiti akenshi ni imyizerere n’imitekereze kuko abenshi iyo bamaze kuvurwa bagakira nyuma yaho baba bababwira ko nta mpamvu yo gukomeza gufata imiti kuko bayikoresha kugabanya ubukana bw’indwara, ariko bakababwira ko ari abadayimoni babitera abandi bakavuga uburozi bityo bagahagarika imiti hanyuma uburwayi bukagaruka”.

Indi ngorane Dr. Bizoza avuga ituma abarwayi ba Sikizofureniya bongera bagafatwa na yo, ni ubumenyi buke kuri iyo ndwara. Akomeza avuga ko uwo muti mushya nuboneka uzafasha abantu benshi kutagaragaza ibimenyetso by’ingaruka z’imiti yari isanzwe ikoreshwa.

Ati: “Uwo muti uzafasha abantu benshi kuterekana ibimenyetso by’imiti twakoreshaga kera. Twakoreshaga imiti itera abarwayi gutitira, ukababonaho inkonda cyangwa bikababuza kujya mu ishuri kwiga neza, cyangwa bikababuza gusubira mu rugo gukora inshingano zose zo mu rugo haba ku mugore cyangwa ku mugabo.

Iyi miti mishya izadufasha gufasha abaturage gukira mu bwonko indwara yo mutwe kuko buriya indwara yo mu mutwe ya Sikizofureniya iterwa n’ibibazo biri mu bwonko”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, yavuze ko ubwo bushakashatsi bafatanyijemo n’Ikigo Johnson&Johnson buzatuma banoza gahunda zo kwita ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe zirimo n’ubuvuzi buzagenda bukagera ku rwego rw’imidugudu, hakabamo no kubona imiti ku giciro cyoroheye buri wese.

Sikizofureniya ni indwara uyifite arangwa no kumva amajwi adasanzwe abandi batumva, kubona ibyo abandi batabona cyangwa kudatuza. Umuntu uyifite agatangira gukubita abandi bari kumwe, agasenya ibintu mu buryo buteye ubwoba, akabura ibitotsi, no kwivugisha aho ari hose kubera kubona ibintu uko abandi batabibona.

Mu Rwanda, indwara ya Schizophrenia iza ku mwanya wa kane mu zo mu mutwe zibasira Abanyarwanda ku bwinshi nyuma y’igicuri gifite 39%, ibibazo byo mu mutwe bitandukanye bifite 25% n’iby’imitsi bifite 16%. Mu mwaka wa 2010 ibitaro bya Ndera byakiriye abarwayi 994, mu 2015 byakira 1 432, mu 2016 byakira 2 804, naho mu 2017 bakiriye abarwayi 1960 bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe zitandukanye.