Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

MINISANTE: Gufata imiti byatumye abafite Virusi ya Sida baramba

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 19-12-2018 saa 08:41:08
Dr. Nsanzimana Sabin, yasobanuye urugendo igihugu cyanyuzemo muri gahunda zitandukanye zo kwita ku bafite virusi itera Sida n'uko ubuzima bw'abakuze bayifite bwarushije kuramba (Foto Samuel M)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Ndimubanzi Patrick, avuga ko uburyo bwashyizweho bwo gufasha ubuzima bw’abafite vurusi itera sida bigatuma kugeza ubu abakuze bafite iyo virusi bagera ku myaka myinshi y’ubuzima.

Yabitangaje kuwa 18 Ukuboza 2018, ubwo yafunguraga ku mugaragaro isabukuru y’imyaka 15 urugaga rw’abafite virusi itera Sida rumaze, barebera hamwe ko umuntu ashobora gukura mu myaka afite iyo virusi bishoboka, ikizere cyo kubaho kikiyongera.

Dr. Ndimubanzi yavuze ko ibanga ryo gutuma abanduye bakomeza kubaho no gukora bakiteza imbere ari ugufata imiti neza uko muganga yabitegetse kandi imibare igaragaza ko ikigero cy’abafata imiti neza ikagabanya ubukana bwa virusi cyazamutse kigeze kuri 93%.

Akomeza agira ati “Ibituma hari abantu benshi muri iki gihe basigaye bafite imyaka irenze 50 no kuzamuka bishoboka kandi bafite virusi itera Sida ni uko imiti ibafasha. Hari abantu benshi tuzi babaga bageze kure, barembye, batangira imiti ubuzima bukagaruka, abasirikare b’umubiri bakiyongera na virusi zikagabanuka, umuntu akongera akagira imbaraga akongera akagarura ubuzima”.

Yongeyeho ko hari n’indi mpamvu y’umubare muto w’abandura Sida bato, na byo bigatuma imibare y’abantu bafite virusi itera sida na yo igenda igabanuka.

Umuyobozi mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, w’Ishami rishinzwe icyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko gufata imiti neza bizamura ikizere cyo kubaho bijya kungana n’ikizere cy’umuntu udafite virusi ya Sida mu gihe umuntu wafashwe n’iyo virusi atageza ku myaka 10 adafashe imiti.

Semafara Sage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida, RRP +, yagaragaje ko basanze uko abantu bagenda abafata imiti bagenda bakura neza bityo bagikomeje gusaba buri wese kwipimisha yasanga afite iyo virusi agafata imiti hakiri kare.

Yavuze ko mu myaka 15 bamaze muri urwo rugaga, umubare w’abafata imiti wariyongereye kandi abanyamuryango bafite byinshi bibahuriza hamwe, mu makoperative atandukanye bikongera uruhare rwabo mu gushaka ikirushaho kuzamura ikizere cyo kubaho.

Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bugarahaza ko ku isi abantu bagera kuri miliyoni 4.5 bagejeje ku myaka 50 kuzamura bafite virusi itera Sida gusa abagera kuri 50% byabo babarizwa mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika, munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ibyiciro by’imyaka y’abantu bafite virusi ya Sida mu Rwanda, bigaragaza ko abafite imyaka iri hagati ya 30 na 50 ari bo benshi, bagatangira kugabanuka kuva ku myaka 50 byagera ku bafite myaka 60 kuzamuka abafite virusi bagenda baba bake cyane.

Dr. Nsanzimana Sabin, yasobanuye urugendo igihugu cyanyuzemo muri gahunda zitandukanye zo kwita ku bafite virusi itera Sida n’uko ubuzima bw’abakuze bayifite bwarushije kuramba (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.