MINISANTE: Abanyarwanda bagomba kubona ubuvuzi bwiza bushoboka

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 15-01-2019 saa 10:14:48

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko bishimishije kuba umunyarwanda ubu yaregerejwe ubuvuzi kugeza no ku rwego rw’umudugudu.

Dr Muvunyi Zuberi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi n’ubuzima mu MINISANTE arasobanura imiterere y’ubuvuzi mu Rwanda.

Imiterere y’ahatangirwa ubuvuzi ku rwego rw’umudugudu

Dr Muvunyi asobanura ko ku mudugudu hari abantu bitwa abajyanama b’ubuzima, abantu avuga ko ari ab’agaciro cyane. Muri buri mudugudu ubu harimo abajyanama b’ubuzima bane.

Yagize ati: “Ni abantu baba hafi umuturage, kugeza mu mwaka ushize buri mudugudu wari ufite abajyanama b’ubuzima batatu ariko mu mpera z’umwaka ushize habayeho gutora umujyanama w’ubuzima wa 4.

Mu gihugu kuri ubu habarurwa abajyanama b’ubuzima ibihumbi 58 bavuye ku bihumbi 45 ubwo hari hakiri abajyanama batatu mu mudugudu, iyi ikaba ari intambwe MINISANTE ishima.

Dr Muvunyi ahamya ko abajyanama b’ubuzima “bakora akazi kenshi cyane”, ati, “Ikintu cya mbere badufasha kwirinda indwara kuko kwirinda biraruta kwivuza. Badufasha ubukangurambaga ku isuku, badukangurira kwirinda indwara, ikindi ni uko baba hafi, bafasha abagore batwite, abana batoya bari munsi y’imyaka itanu. Muzi ko bakunda kurwaragurika abo rero baradufasha cyane bashobora no kuvura marariya, twabahaye ubushobozi, twabahaye amahugurwa n’ubushobozi bwo kuba bavura marariya yoroheje, badufasha mu birebana na gahunda yo kuboneza urubyaro, badufasha gukurikirana abana bakiri bato ariko badufasha n’izindi ndwara zindi, ku bijyanye n’agakoko gatera SIDA, igituntu n’izindi ndwara zandura ariko cyane cyane badukangurira ibijyanye n’isuku byose bikaba bituma twirinda indwara.”

Ku rwego rw’Akagari

Avuga ko hari izindi gahunda zo muri Minisiteri y’Ubuzima bigishije abantu babaha n’ubushobozi ku buryo bashobora gusanga abantu barembeye mu rugo bamwe bafite indwara zidakira, batabasha guhora bajya kwa muganga buri kanya kuko wenda baba bari kure y’amavuriro gatoya.

Icyakora ngo aba baracyari bake kuko iyi gahunda ikiri mu igeragezwa. Aha, atanga urugero rugira ruti, umuntu ufite nk’indwara ya kanseri iri mu bihe bya nyuma urumva ko uwo aba akeneye muganga umupfuka, umuhereza imiti n’ibindi, umukurikirana aho ngaho mu rugo aho ari, abo bari ku rwego rw’akagari, dufata abantu barangije amashuri yisumbuye ariko bakabona amahugurwa y’amezi atandatu bigishijwe uko bafata abantu barwaye indwara nk’izo ngizo.”

Uretse ibyo, ngo ku rwego rw’akagari hari ibyo bita amavuriro y’ingoboka agomba kuba ari kuri buri kagari.

Yagize ati: “Turacyafite urugendo rwo kugenda kuko kugeza ubu ngubu dufite 705 mu tugari twose tw’igihugu arimo akora kandi ni umuhigo wo kugera mu tugari twose mu mwaka wa 2024. Navuga ko hariho umuvuduko udasanzwe wo kuyubaka kuko intego ni uko mu mwaka wa 2024 azaba amaze kugezwa mu tugari twose.”

Avuga ko nyuma y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu habayeho umwanzuro wo kuvuga ngo dushyire ingufu mu kubaka ayo mavuriro y’ibanze anatangire akore kugira ngo tugabanye rwa rugendo umuturage agenda ngo agere aho yaba yabonera ubuvuzi, ibyo rero birakomeje kandi bizanakomeza.”

Akomeza avuga ko aha naho hakorerwa byinshi birimo ibyo umujyanama w’ubuzima yakoraga ariko noneho hari umuforomo cyangwa umuforomokazi ufite ubushobozi bwiyongereyeho. Ati: “Ni umuntu ushobora no gusuzuma inda, gukurikirana abana bafite imirire mibi, ni abantu bashobora kudufasha kuvura indwara zandura n’izitandura, indwara zo kugira umuvuduko w’amaraso, indwara zo kugira isukari nyinshi mu mubiri, indwara z’umutima n’izindi zitandura.”

Byongeye kandi ngo hari ashamikiye ku bigo nderabuzima bitewe n’uko ari kure akaba yarahawe ubundi bushobozi ku buryo abagore bashobora kuba bahabyarira. Uru rwego ngo rugira abaforomo babiri.

Ku rwego rw’Umurenge

Ku rwego rw’Umurenge ni ho hari ibigo nderabuzima. Ibi ngo ni nk’ibitaro bitoya, haba abaganga benshi kurushaho, abaganga bagera kuri 11 cyangwa 12, basuzuma, bakanavura, hari abakozi bashinzwe ibintu bitandukanye hari n’ukurikirana abajyanama b’ubuzima, indwara zose zidasaba kubaga barazivura.

Yagize ati: “Dufite 503 mu gihugu cyose ariko hari n’aho ushobora gusanga n’ebyiri bitewe n’uko dukorana n’abantu benshi batandukanye.”

Akomeza agira ati: “Icyo bakora harimo kuvura no kwirinda indwara, harimo kwigisha no gukurikirana gahunda, gukurikirana abantu bafite ubwandu bwa SIDA imiti itangirwa aho, abantu bafite ikibazo k’igituntu imiti barayihabonera bivuze ko bakora ibintu byinshi bitandukanye. Bimwe mu bigo nderabuzima bifite inzobere kubera impamvu zitandukanye zuko hatuye abantu benshi urugero ikigo nderabuzima cya Bigogwe no kuhabagira barahabagira kugeza ubu ngubu hari ibigo nderabuzima bitandatu bifite inzobere.”

Ibitaro by’Akarere

Kugeza ubu hari ibitaro 36 birenga umubare w’uturere dufite. Yibutsa ko ibitaro byagiye byubakwa mu byiciro hari aho byagiye byubakwa na Leta, hari ibyubatswe n’abafatanyabikorwa barimo Kiriziya Gatorika na sosiyete sivire.

Aha naho hiyongeraho kugira inzobere mu buvuzi rusange ariko kuri ubu hatangiye kugera inzobere kabuhariwe mu buvuzi runaka.

Ibyo bakora ngo ni byinshi harimo kuvura, kubaga, batanga serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.

Yagize ati: “Uhereye ku bajyanama b’ubuzima kugeza ku bigo nderabuzima ni ho indwara 80% cyangwa se ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa.”

Avuga ko hari n’ibindi bitaro ku rwego rw’Intara cyangwa se ibitaro by’Ikitegererezo abo ngabo ngo bafasha 20% isigaye.

Yagize ati: “Hari ibitaro bifite ubuvuzi burushijeho gutera imbere ni byo bitaro by’Intara, hari ibitaro bya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, ibya Kinihira mu Ntara y’Amajyaruguru, hari ibya Bushenge mu Burengerazuba, ibitaro bya Ruhango mu Majyepfo aho tuba tuhafite umubare wisumbuye w’inzobere.”

Ibitaro ku rwego rw’igihugu

Ibi ngo ni ibitaro by’ikitegererezo birimo ibya Ruhengeri biba bifite ubushobozi bwo gukora nk’ibitaro ku rwego rw’akarere bikaba byanafasha ku rwego rw’igihugu bavura umuntu uturutse ahandi, hari ibitaro bya Kibuye, ibitaro bya Kibungo.

Hari kandi ibitaro bya kaminuza, ibitaro bikuru bya Kigali CHUK, ibitaro bikuru bya kaminuza biri mu karere ka Huye CHUB, ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe, n’ibitaro byabaye ibyigenga byitiriwe Umwami Faisal.

Yagize ati: “Aha hatangirwa serivisi zihambaye cyane, bashobora kubaga umutima, impyiko, bakora ibyo utasanga ahandi, aha haba hari abaganga b’inzobere kurushaho.”

MINISANTE: Abanyarwanda bagomba kubona ubuvuzi bwiza bushoboka

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.