Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

MINIRENA yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya pulasitike zikoreshwa rimwe

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 4, 2018

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent yatangaje ko muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kurwanya ihumana ry’ibidukikije, uyu mwaka rushaka kurenga gahunda yo guca amasashi ya pulasitike rukagera ku kugabanya ibindi bikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibihumanya ibidukikije bugiye kwibanda ku kugabanya ikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe bikajugunywa (Foto Samuel M)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 3 Kamena 2018, ku kibuga cya Siporo rusange Kimihurura, ubwo iyi Minisiteri yatangizaga urugendo rugamije kurwanya ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki, mu kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije uzaba tariki ya 5 Kamena 2018, ku nsanganyamatsiko yo kurwanya umwanda ukomoka ku bikoresho bya pulasitike.

Dr Biruta, yasobanuye ko kuva mu 2008 u Rwanda rutangiye gahunda yo guca amasashi ya pulasitike, bituma igihugu kimenyekana nk’igihugu gifite isuku, kitarangwamo amasashi hirya no hino bityo n’ibindi bihugu bifata izo ngamba zo kurengera ibidukikije.

Ati “Uyu mwaka turashaka kugira indi ntambwe dutera; intambwe dushaka gutera ni ukuvuga ngo turenge amasashi ya pulasitike, turebe ibikoresho bya pulasitike byose dukoresha inshuro imwe tukajugunya. Pulasitike ntizibora murabizi, aya macupa y’amazi dukoresha iyo haguye imvura nyinshi, iyo amazi akamutse muge mureba amacupa ya pulasitike ahari aba ari menshi ndetse wajya no kuzibura imiyoboro y’amazi usanga yarafunzwe n’ayo macupa cyangwa ibindi bikoresho bya pulasikite biba byajugunywe hirya no hino”.

Yakomeje asobanura ko ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe bikajugunywa hari byinshi byabisimbura kandi ubuzima bukagenda nk’uko busanzwe.

Ati “Utu ducupa tw’amazi hari andi macupa ushobora gukoresha ukavomeramo amazi, ukanywa, ukoza ukongera ukarimarana amezi n’imyaka […]niba nta muheha dukeneye turawukoreshereza iki, kuki mfata umuheha nkawushyira mu kirahuri kandi nshobora kunywesha ikirahuri, kuki nywushyira mu gacupa ka pulasitike kandi nashoboraga kunywesha agacupa gusa; iyo mico ni yo dushaka kugira ngo icike”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije REMA, Eng. Ruhamya Collette, yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo abantu babona bitari ngombwa ntibabikoreshe, bityo n’inganda zibikora zishake ubundi buryo zikora ibyo abantu bakeneye.

Ati “Tugomba kwibaza ngo ese iyo tubikoresheje bikaba umwanda nyuma yaho bijya he kandi muzi ko pulasitike zitabora”.

Yasobanuye ko hari hagiye kubanza gukorwa ubukangurambaga mu baturage bwo guhindura imyumvire mu kugabanya gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe bikajugunywa mbere y’uko hasohoka itegeko risobanura ibibujijwe n’ibikwiye n’uko bizagenda.