Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

MoE yashimye uruhare rwa Hinga Weze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 22-03-2019 saa 09:09:05
Mu nama Mpuzamahanga ku mazi yaberaga mu Rwanda, Hinga Weze nka bamwe bakoresha amazi mu bikorwa byabo byo gushyigikira abahinzi iri mubateye inkunga iyi nama.

Minisiteri y’Ibidukikije (MoE) yashimye uruhare rw’umushinga wa Hinga Weze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Umujyanama wa Minisitiri w’Ibidukikije, Karera Patrick, yagize ati, “Hinga Weze ni umushinga urimo ufasha muri segiteri y’ubuhinzi, kugira ngo abahinzi babashe kongera umusaruro biciye mu bikorwa byo kuhira. Ibikobwa bya Hinga Weze ni iby’agaciro gakomeye. Ni ibikorwa Leta y’u Rwanda ishima nk’abafatanyabikorwa beza.”

Hinga Weze ni umushinga ufite gahunda zitandukanye ukora zirimo gufasha umuhinzi wo hasi kuba yabasha kuhira imyaka atari mu gihe k’imvura gusa ahubwo no mu gihe cy’izuba.

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, ukaba usanzwe ukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abajyanama mu buhinzi hagamijwe iterambere ryabo.

Muri gahunda za Hinga Weze zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kunoza imirire irifuza ko izi serivisi zizaba zageze ku ngo ibihumbi 560.000 mu mwaka wa 2022.

Mu nama Mpuzamahanga ku mazi yaberaga mu Rwanda, Hinga Weze nka bamwe bakoresha amazi mu bikorwa byabo byo gushyigikira abahinzi iri mu bateye inkunga iyi nama.

Mu byo Hinga Weze irimo ikora uyu munsi ireba cyane abahinzi bato badafite ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho byo kuhira mu ntego yo kubuzamura ngo bagire aho ava n’aho berekeza kuko isanga bamwe mu bahinzi barumbya kubera kubura amazi.

Mu nama Mpuzamahanga ku mazi yaberaga mu Rwanda, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo k’Igihugu cy’amazi n’amashyamba, akaba ashinzwe umutungo kamere w’amazi Tetero Francois yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’u Rwanda harimo uruhare rwa Hinga Weze, avuga ko ibikorwa byayo byunganira gahunda leta y’u Rwanda yashyizeho yo kongera umusaruro mu buhinzi , kongerera ubumenyi abahinzi cyangwa kubatera inkunga ku bikoresho bakoresha birimo na gahunda zo kuhira.

Murigo Jean Pierre, umukozi wa sosiyete y’ubwubatsi mu buryo butandukanye mu kubaka imiyoboro icamo amazi yo kuhira avuga ko bakorana neza na Hinga Weze kuko ibafasha muri gahunda yo kuhira mu buryo bw’ikoranabuhanga mu ntara y’Iburasirazuba, muri Ngoma, Bugesera, Kayonza aho Hinga Weze izatera inkunga umushinga bahafite wo kuhira hakoreshejwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati, “Hinga Weze turayishima cyane kubera ko ubu buryo tuzakoresha mu kuhira hakoreshejwe imipira izamura amazi mu kuhira hakoreshejwe ingufu z’imirasire y’izuba birahenze ku buryo umuhinzi wo hasi atashobora kubyikora ku buryo igera ku bantu benshi.”

Umuyobozi w’umushinga ‘Hinga Weze’, Daniel Gies avuga ko Hinga Weze izakomeza gushyigikira abahinzi bishyize hamwe bafite ubushobozi buciriritse kugira ngo hakoreshwe ubwo buryo bwo kuhira, bityo buzabafashe kongera umusaruro mu buhinzi.

Uretse ibi, ngo abahinzi bazagishwa uburyo bwo kuhira ndetse bakuremo n’izindi nyungu nyinshi mu bikorwa byo kuhira kuko nk’igihe imvura itaguye bazajya bakomeza gahunda zabo z’ubuhinzi.

Hinga Weze ifite intumbero zo kugera ku bahinzi 4600 mu bikorwa byo kuhira.

Mu nama Mpuzamahanga ku mazi yaberaga mu Rwanda, Hinga Weze nka bamwe bakoresha amazi mu bikorwa byabo byo gushyigikira abahinzi iri mubateye inkunga iyi nama.

Umuyobozi w’umushinga Hinga Weze, Daniel Gies(uwa kabiri iburyo imbere, ari mu batanze ibiganiro mu nama Mpuzamahanga ku mazi yaberaga i Kigali (1)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.