MININFRA yihaye ukwezi ko kuba yishyuye ingurane abasaga ibihumbi 5

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 01-06-2019 saa 14:52:53
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb. Gatete.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’Ikigo gishinzwe gutanga no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (REG) bihaye igihe ntarengwa cyuko bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2019, abaturage bagera ku 5,324 bo mu turere 8 aho umushinga EARP (Electricity Access Rollout Program) wari ushinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi bazaba bishyuwe ingurane z’ibikorwa byabo uwo mushinga wangije mu gihe bahanyuzaga ibikorwa remezo by’amashanyarazi.

Ibyo Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, hamwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver, babyemereye mu Nteko Ishinga Amategeko, mu kiganiro bagiranye n’itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano. Ni nyuma y’ingendo abadepite bakoreye mu turere 8 bareba ibikorwa by’uwo mushinga n’akamaro uwo mushinga EARP wagiriye abaturage.

Mu kiganiro n’Abadepite, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, asanga muri rusange umushinga EARP warageze ku nshingano zawo, nubwo hari utubazo tumwe twagaragaye nk’uko umuyobozi wa REG yabigarutseho nko kutishyurirwa igihe, no kuba bamwe mu baturage ari bo bagenerwabikorwa, ndetse na bamwe mu bayobozi b’uturere wasangaga badasobanukiwe imikorere y’uwo mushinga mu turere ukoreramo.

Minisitiri Gatete ati «Ubu ikibazo k’ibirarane by’abaturage batigeze bishyuzwa amafaranga yabo, ubuyobozi bwa REG ndetse n’Uturere bagiye gufatanya gusuzuma no kureba ikibura, abafite ibyangombwa, ndetse n’ikibura, kugira ngo bitarenze iyi ngengo y’imari y’uku kwezi kwa Kamena 2019, abaturage bose bazabe bahawe amafaranga yabo.»

Yongeyeho ati «Kuva ubu mu rwego rwo kwirinda ko ibibazo by’ingurane bitarangira byakomeza kugaruka, turateganya ko ku rwego rwa buri karere hazaba hari umukozi wa REG uzaba ashinzwe gufasha no kuyobora abaturage ku birebana n’inyandiko zikenewe n’ibindi byangombwa byamworohereza kwishyurwa ibye yangirijwe, kandi mbere yuko umushinga runaka ushyirwa mu bikorwa, umuturage azajya abanza kwishyurwa ibye yangirijwe hakurikijwe itegeko rishya.»

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, Fidele Rwigamba, avuga ko mu turere 8 basuye, basanze mu by’ukuri uwo mushinga EARP waragize akamaro nubwo utubazo tutabura. Ati « Ni umushinga wagize akamaro gakomeye cyane kuko nk’ubu byatumye abaturage batuye kure y’umuyoboro mugari bava mu icuraburindi, ubu baracana, ikindi benshi muri bo batangije imishinga y’iterambere ikenera umuriro w’amashanyarazi nk’imishinga y’ububaji, sudire, iyo kogosha ni’bindi kuko byatumye bihangira imirimo.»

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gutanga ingurane ku baturage mu kigo EDCL, Benon Taremwa, avuga ko muri rusange abaturage bazishyurwa bitarenze umwaka w’ingengo y’imari mu kwezi kwa Kamena 2019 bangana na 5,324, mu gihe bake basigaye bagifite utubazo tw’ibyangombwa bataruzuza na bo bizaba byakemutse muri Nzeri uyu mwaka.

Minisitiri Gatete Claver. Ifoto/Ububiko

Umwanditsi:

Twagira Wilson

One Comment on “MININFRA yihaye ukwezi ko kuba yishyuye ingurane abasaga ibihumbi 5”

  1. muraho twibaza niba ibyo bavuga niba babikora kuko muri Ngoma tumaze imyaka 4 tutarabona izo ngurane

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.