Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MININFRA: Hasigaye imyaka 5 ngo Abanyarwanda bose babone umuriro

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 05-11-2019 saa 15:25:04
Uwase Patricie, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo ashimangira ko Leta izagera ku ntego yo guha amashanyarazi abanyarwanda bose mu 2024 (Foto Samuel M)

 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Uwase Patricie, yatangaje ko Guverinoma irimo gukora byinshi mu kugera ku nyigo yo kugeza umuriro kuri bose kuko hasigaye imyaka itanu ngo igerweho mu 2024.

Yabitangaje kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2019, ubwo yari amaze gufungura ku mugaragaro inama ya gatatu y’ibiganiro byiga ku buryo bwo kugera ku ngufu z’amashanyarazi zisubiramo kuri bose ku mugabane w’Afurika irimo kubera i Kigali mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu rwego rw’ingufu kuko hari imishinga myinshi itandukanye mu gihugu, yongera amashanyarazi, ingufu.

Ati “Kuko gahunda dufite ni uko Abanyarwanda bose, abaturarwanda bose bagomba kuba bagejejweho amashanyarazi bitarenze mu 2024; ni intego rero itoroshye cyane ituma buri munsi tugira ibyo dukora kugira ngo tuzayigereho.

Uyu munsi hasigaye imyaka itanu kugira ngo tugere ku ntego twihaye yo kugeza amashanyarazi kuri bose, ingufu zishyirwamo ni nyinshi cyane ari mu ngufu z’amashanyarazi mu gushaka abaterankunga batandukanye, abafatanyabikorwa, ingufu twazishyizemo kandi tuzi ko iyi ntego tuzayigeraho kuko mu rwego rw’ingufu rwose hari ishoramari rifatika, ubushobozi bufatika Leta yiyemeje gushyiramo.”

Yashimangiye ko uruhare rw’abikorera ari runini kuko bafite imishinga ibyara amashanyarazi yaba ay’ingufu zituruka ku zuba n’ay’ingufu z’amazi kandi bahora biyongera.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’ubutegetsi y’Ihuriro ry’ibigo bikora amashanyarazi mu Rwanda, (EPD), Dr. Twagira Shema Yvan, yemereye itangazamakuru ko gahunda Leta ifite izagerwaho binyuze mu ikoranabuhanga ririho ubu.

Ati “Birashoboka kubera ko ikoranabuhanga ryagiye riza rituma ibyo bintu bishoboka, iyo biba ari mbere y’uko iri koranabuhanga ryo gucanisha ingufu z’izuba ntibyagerwaho ariko kuva aho uburyo bushya bwo guha amashanyarazi umuntu aho ari hose bidasabye gufatira ku muyoboro mugari ntekereza ko ikintu cyo kuba Abanyarwanda babona umuriro bakabasha kuwubona bose mu ngo, kuri iriya ntego yatanzwe birashoboka.”

Nubwo ikizere abikorera bagifite, Dr. Twagira akomeza avuga ko hakiri imbogamizi zimwe na zimwe zirimo ikijyanye n’ubushobozi bw’ishoramari rikorwamo kuko bigihenze umuturage kubona umuriro yifuza atawukuye ku muyoboro munini w’amashanyarazi.

Ati “Inzitizi ya mbere ni amafaranga, ishoramari rigomba kujyamo kugira ngo ibyo bintu bikorwe, indi nzitizi wenda ni igihe umuriro ushobora kuba wagera cyane cyane mu badatuye mu migi, ukabageraho uhenze ugereranyije n’ubushobozi bw’abagomba kwishyura ayo mashanyarazi ariko ku bijyanye n’ikoranabuhanga byo ni ibintu bishoboka kuko nta bwo ari imishinga igisaba ko uzubaka umuyoboro ugutwara imyaka ine, itanu kugira ngo uzahe abantu amashanyarazi.”

Nk’abikorera bagera ku 103 bavuga ko basaba Leta y’u Rwanda gukangurira amabanki gushyiraho ibigega bizajya bishyira amafaranga mu bijyanye n’amashanyarazi no gukomeza gukangurira abashoramari kuzana amafaranga muri urwo rwego barushaho koroherezwa gukorera mu Rwanda.

Ni inama y’ikiciro cya gatatu yo kwiga ku ruhare rw’ingufu z’umuriro zisubiramo muri gahunda y’iterambere rirambye.

Yavuze ko intego ya Guverinoma mu rwego rw’ingufu iboneye, yo kugira umuriro kuri bose mu 2014, abibutsa ko igihugu kizayigeraho mu bufatanye bwa buri wese uri muri urwo rwego.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.