MININFRA: 80% by’impanuka ziterwa n’imyitwarire y’abakoresha umuhanda

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 07-05-2019 saa 10:28:27

Gutangiza icyumweru mpuzamahanga cyo kuzirikana umutekano wo mu muhanda byabanjirijwe n’urugendo rw’amaguru rwitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda.

Ubwo hizihizwaga icyumweru mpuzamahanga cyahariwe kuzirikana umutekano wo mu muhanda kuwa Mbere tariki 06 Gicurasi 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ibikorwaremezo, MININFRA, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yagaragaje ko impanuka nyinshi ziterwa n’imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga.

Yagize ati: “80% by’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’imyitwarire y’abakoresha umuhanda, haba abashoferi ndetse n’abanyamaguru. Leta ifite umuhigo wo kugabanya umubare w’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda nibura ku gipimo cya 30%”.

Eng. Uwihanganye yasabye Abanyarwanda gufasha inzego za Leta mu kurwanya impanuka zo mu muhanda bashyigikira uburyo butandukanye u Rwanda rwashyizeho bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Avuga ko imfu ziterwa n’impanuka ziruta iziterwa n’indwara. Ati “U Rwanda ruri mu bihugu bivugwa ko bigira impanuka nyinshi, kuko dutakaza abantu benshi bapfira mu muhanda.”

Imyitwarire igaragazwa nka kimwe mu biteza impanuka nyinshi, Uwihanganye agaragaza ko atari ukudakurikiza amategeko y’umuhanda.

Ati: “Iyo myitwarire iterwa no kunyuranaho ku buryo butemewe n’amategeko, kudakurikiza ibimenyetso by’amatara, kwicira abantu mu nzira zagenewe abanyamaguru bambukiramo ‘Zebra Crossing’.

Avuga ko ikintu cya mbere kirinda iyi myitwarire mibi ari ukwigisha Abanyarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kugira ngo bamenye ko kujya gutwara ikinyabiziga atari ukujya gutwara gusa, ahubwo ko ngo iyo umuntu atekereje ku buzima bwe, n’ubw’abo atwaye biri mu byagabanya impanuka zo mu muhanda.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwihanganye Jean de Dieu, agaragaza ko 80% by’impanuka biterwa n’imyitwarire

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, CP Namuhoranye Felix, yavuze ko umwaka ushize wa 2018 mu Rwanda impanuka zahitanye ubuzima bw’abantu 465 zikomeretsa 654, mu gihe impanuka zo mu muhanda ku Isi zahitanye abasaga miriyoni.

CP Namuhoranye yavuze ko mu kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda hagomba no kurwanya ruswa yo mu muhanda kuko nayo iri mu biwuhungabanya.

Ati: “Abantu miriyoni ku Isi buri mwaka bapfa bazize impanuka zo mu muhanda, u Rwanda ni igihugu cya munani ku Isi mu kugira umubare munini w’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda. Umwaka ushize abantu 465 bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda, 654 bakomerekejwe na zo.”

CP Namuhoranye akomeza agaragaza icyakorwa kugira ngo izi mpanuka zigabanuke mu muhanda. Ati: “Kugira ngo impanuka zo mu muhanda zigabanuke, ni uko dukora ubukangurambaga nk’ubu mu bakoresha umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka, hari no kwirinda ruswa kuko na yo igira uruhare mu guteza impanuka zo mu muhanda. Ikoranabuhanga na ryo ni kimwe mu bizagabanya impanuka.”

CP Namuhoranye Felix, umuyobozi wa polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya polisi agaragaza ibyakozwe kugira ngo impanuka zigabanuke

Izindi ngamba Polisi ifite, harimo gukoresha ikoranabuhanga rya kamera zikazajya zifasha kugenzura abitwara nabi mu muhanda. Agaragaza kandi ko umwaka ushize abapolisi 77 bakora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda birukanwe mu gihe abashoferi 160 bafunzwe kubera ruswa.

Ntakaburimvano Frederic ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto avuga ko imibare y’abahitanwa n’impanuka yatumye arushaho gukaza ingamba zatuma adateza impanuka mu muhanda ariko by’umwihariko agatekereza ku buzima bwe n’ubw’uwo atwaye.

Ati “Najyaga ngenda mu muhanda uko nshatse ariko numvise imibare y’abahitanwa n’impanuka numva biteye ubwoba. Ingamba mvanye aha, ni uko ngiye guhindura imyitwarire nkajya ntwara neza kandi nkanagendera neza abandi bakoresha umuhanda. Nafashe ingamba zatuma ntateza impanuka mu muhanda ariko by’umwihariko ngatekereza ku buzima bwange no k’ubw’uwo ntwaye.”

Guhera kuwa 06-12 Gicurasi 2019 Polisi irifatanya n’Isi yose mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda.’

Urugendo ku munsi wo gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.