Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

MINILAF irashishikariza Abanyarwanda guhinga imigano

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 7, 2018

Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, MINILAF, irashishikariza abaturage guhinga no kwita ku kimera k’umugano kuko byagaragaye ko kiramutse kitaweho cyatanga umusaruro mu ku kirya, kucyubakisha, kugikoramo ibikoresho binyuranye ari na ko bita ku bidukikije.

Imigano yatangiye kubyazwamo ibikoresho bitandukanye

Umugano ni kimwe mu bimera by’ingenzi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, iterambere ry’ubukungu ndetse no kugabanya ubukene. Umugano ukoreshwa cyane mu kurwanya isuri, gukora impapuro, ibikoresho bishyirwaho ibicuruzwa, ubwubatsi, ubukorikori, guteza imbere imirire ndetse n’ubuvuzi nkuko bisobanurwa na Diogene Kagango, Umuyobozi w’ikigo cya ‘Masaka Incubution Center’ ikigo gikora ibikoresho bitandukanye bikomoka mu migano.

Bamwe mu banyeshuri ndetse n’abakozi b’Iki kigo kiri mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro bakora ibikoresho by’ubukorikori bitandukanye mu migano, baremeza ko umugano ari igihingwa kibafitiye akamaro, cyane ko ari na cyo kibatunze.

Iradukunda Francine, umukobwa wiga muri iki kigo, avuga ko muri ubwo bukorikori bw’ibyo akora byatumye abasha kwiteza imbere agura amatungo kandi ngo biragenda neza.

Habimana Bertin na we wiga muri icyo kigo, avuga ko abantu bakwiye gutembera bakabasura kuko umugano ari ryo  buye ry’agaciro bafite ribinjiriza. Asaba urubyiruko gushyira imbaraga mu buhinzi bw’imigano.

Mihigo Augustin, umukozi ushinzwe ubuhinzi bw’imigano n’ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, avuga ko umugano witaweho wafasha Abanyarwanda mu kuzamura imibereho yabo bityo kuri ubu ngo bakaba bafite gahunda yo gukomeza kwigisha Abanyarwanda ku kwita ku migano.

Kugeza ubu imigano iboneka mu ishyamba kimeza ry’ibirunga n’irya Nyungwe, ikaba yaratewe ku nkengero z’ibiyaga n’imigezi mu rwego rwo kurwanya isuri ihinzwe hagati ya hegitari 500 na 600. Hakenewe imigano kandi izwiho kuba ibasha gufata  imyuka ihumanya ya ‘carbones’ ku kigero cya 30%  ndetse ikabasha no gutunganya 35% by’umwuka duhumeka kurusha ibindi bimera.

Mu Rwanda, imibare igaragaza ko ubuso buteweho imigano bugera kuri hegitari 4,381, ni ukuvuga hafi 1.82% by’ubuso bwose buteweho amashyamba mu gihugu.