MINIJUST yashimye uruhare rwa sosiyete sivile mu buzima bw’igihugu

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 26-02-2019 saa 16:55:16
Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston

Minisitiri w’Ubutabera (MINIJUST), Johnston Busingye, ashima imiryango itari iya Leta kugira uruhare rugaragara mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zirebana n’ubutabera.

Mu nama yahuje imiryango ine ikora ku mushinga ihuriyeho mu rwego rw’ubutabera hagamijwe gushakira hamwe uburyo Leta na Sosiyete sivile bakwiye gukorana kugira ngo birusheho gutanga umusaruro, Minisitiri Busingye yavuze ko imiryango itari iya Leta ifite uruhare rukomeye mu gufatanya na Leta muri gahunda zinyuranye bitandukanye n’uko bene iyi miryango ikora mu bindi bihugu.

Yagize ati “Mu myaka 10 ishize habayeho iterambere rigaragara ry’imiryango ya Sosiyete sivile nk’abafatanyabikorwa ba Leta mu bijyanye n’imiyoborere n’iterambere. Hari bimwe mu bihugu usanga imiryango ya Sosiyete sivile yiyongera ariko inashishikajwe no gukora ibintu bihanganye na Leta ariko hano mu Rwanda si ko bimeze ahubwo Sosiyete sivile ifatanya na Leta mu gushyiraho umurongo no guharanira ko habaho inyungu zose ku muturage.”

Akomeza agira ati “Ubwo Sosiyete sivile yatangiraga gukora yagaragaje umusanzu wayo mu mfuruka zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu mu bijyanye no gufasha abaturage gutera imbere. Uyu munsi Leta ifata imiryango ya Sosiyete sivile nk’abafatanyabikorwa b’imena mu kugena ahazaza h’igihugu, gutanga ibitekerezo ku ngamba Leta ifata ndetse no kuzishyira mu bikorwa. Ibyo bikagaragarira muri gahunda z’igihugu zigamije kuzamura ubukungu kugira ngo ubuzima bw’abaturage bube bwiza kurushaho no mu rwego rwo guteza imbere ubutabera muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7.”

Busingye akomeza avuga ko u Rwanda rukeneye imiryango ya Sosiyete sivile kuko ituma abaturage bashobora gutera imbere kuko iharanira inyungu z’abaturage, ikagaragaza ibibazo by’abaturage mu buryo buri bwo, haba mu kugaragaza inzitizi abaturage bahura na zo, kureba uruhare rw’umuturage mu gutanga ibitekerezo bimufasha kandi muri gahunda z’igihugu ijwi ry’umuturage rikumvikana ntibibe kumugenera gusa.

Avuga ko Minisiteri y’Ubutabera yakiriye neza imiryango ya Sosiyete sivile ikora muri gahunda z’ubutabera kandi izakomeza gushyigikira ibikorwa byayo.

Ashima uburyo imiryango ya Sosiyete sivile igenda yishyira hamwe mu kubaka ubutabera no guharanira ko imiyoborere y’igihugu igendera ku mategeko.

Yibutsa ko umuturage ari we uri ku isonga muri byose Leta ipanga, bityo asaba ko ibitekerezwa byose bigomba kuba bishingiye mu kuzamura inyungu z’umuturage.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston

Mwananawe Aimable, Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu w’Umuryango Ihorere Munyarwanda I.M. R.O avuga ko ibyo bakorana na Minisiteri y’Ubutabera birimo kurushaho kureba uruhare rwa Sosiyete sivile mu rwego rw’ubutabera, uko Sosiyete sivile yatanga umusanzu wayo muri urwo rwego bityo imbaraga zigahurizwa hamwe kugira ngo barusheho gutahiriza umugozi umwe kugira ngo umuturage afashwe.

Mwananawe Aimable, Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu w’Umuryango Ihorere Munyarwanda I.M. R.O

Rwemalika Felicite, Perezida w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo imiryango ya Sosiyete sivile igire uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko ndetse no gukurikirana kuko nta tegeko ribaho ba nyiri ubwite batabigizemo uruhare, bifasha gutuma habaho amategeko agendeye ku byifuzo by’abaturage.

Yagize ati “Tugiye kurushaho gukurikirana uburyo abaturage barushaho kugira uruhare mu bibakorerwa no gushyira imbaraga muri Sosiyete sivile kugira ngo zibashe gukorana na Leta.”

Uretse ibyo, ngo bagiye kurushaho gukangurira abanyamuryango babo ibijyanye n’ubutabera ku buryo imiryango ya Sosiyete sivile ibyo ikora byose bamenya icyo amategeko avuga kandi bayakurikize.

Rwemalika Felicite, Perezida w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta

Abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile bashimwa uburyo Sosiyete sivile igenda yishyira hamwe mu kubaka ubutabera no guharanira ko imiyoborere y’igihugu igendera ku mategeko

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.