Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

MINIJUST ni umuhanda mwiza werekeza ku bisubizo – Evode Uwizeyimana

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 21-02-2019 saa 15:16:24
Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n'Urubyiruko mu biganiro n'abahagarariye Minisiteri y'Ubutabera (Foto Sezibera A.)

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Me Uwizeyimana Evode asanga aho Minisiteri y’Ubutabera igeze kuri ubu igereranywa nk’umuhanda mwiza werekeza ku bisubizo mu rwego rwo gusubiza ibibazo by’abaturage.

Yabigarutseho ubwo iyo Minisiteri yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ibagaragariza bimwe mu bibazo byagaragaye mu gikorwa yakoreye mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kureba ikwirakwizwa ry’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’uko bikoreshwa mu gutanga serivisi zigezwa ku baturage.

Umunyamabanga wa Leta Uwizeyimana nyuma yo kugaragarizwa ibyo abaturage bagejejeho Abadepite bagize iyo komisiyo yagize ati: “Turi mu muhanda mwiza werekeza ku bisubizo kugira ngo abantu bashobore kuba mu gihugu kiza, bifuza kandi biragaragara ko turi ahantu heza mu ikoranabuhanga ryiswe Justice Sector Integrated Electronic Case Management System (IECMS) rifasha abaturage gutanga ibirego, kuburanisha no kugaragaza imyanzuro y’urubanza, inafasha kandi inkiko kumenya umubare w’ibirego byinjiye ndetse n’amoko yabyo. Bigaragara ko usubije amaso inyuma hari aho twavuye n’aho tugeze.”

Uwizeyimana ashimangira ko iryo koranabuhanga (IECMS) MINIJUST ryashyizeho ryubatse 100% igisigaye kandi kirimo gukorwa ari ukubaka ubushobozi bw’abaturage ribafasha kurigeraho barikoresha.

Nk’abagize komisiyo, Uwiringiyimana Philbert yifuje kumenya icyo MINIJUST iteganya mu gukomeza kwegereza serivisi abaturage mu bijyanye n’amategeko, basobanurirwa ko hagiye kongerwa imbaraga muri iyo gahunda.

Uwizeyimana avuga ko harimo gutegurwa inyandiko ihinnye mu Kinyarwanda y’amategeko kandi hibandwa nk’agaragara ko agira ingaruka cyane ku baturage. Aha atanga urugero nk’irirebana na gatanya, kuzungura n’andi.

Ikindi ni uko Uwiringiyimana abagaragariza ko kugeza ubu MINIJUST ifite abakozi bashinzwe kunganira abaturage mu bijyanye n’amategeko bazwi nka MAJ bagera kuri 90 mu turere 30 ariko ikaba inasanga kongera uwo mubare ku rwego rw’imirenge atari byiza kuko bisa no gushora abaturage mu manza.

Agira ati: “Kuri ubu dufite inkiko 41 mu mirenge 416 hari urukiko rumwe usanga rwiharira imirenge 3. Twagerageje kuzisaranganya ariko dusanga hari abanyamategeko bahora bicaye babuze icyo bakora kandi bahembwa. Ahubwo birakwiye ko ingufu tuzishyira mu bikorwa bigamije kubanisha neza abaturage.”

Akimara kugaragarizwa ko hari abaturage babura serivisi z’iryo koranabuhanga ndetse rimwe na rimwe bagahendwa kubera abazitanga kuri serivisi z’Irembo zishyiriraho ibiciro binyuranye bitewe n’uzisabye, Uwiringiyimana agaragaza ko ibibazo bya konegisiyo bitagera ku baturage gusa n’abayobozi bajya bahura na byo mu mikorere bikababangamira.

Gusa avuga ko nka MINIJUST biteguye kugirana ibiganiro na Minisiteri ibifite mu nshingano ikoranabuhanga, BNR, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo harebwe uburyo byakemuka ariko serivisi zikabasha kunozwa kuko ibibazo nk’ibyo bidindiza umuturage.

Depite Bugingo Uwiringiyimana imbere ya komisiyo anasobanura ko ku bijyanye n’ihindagurika ry’abishyiriraho ibiciro, biteguye gushyiraho amategeko agenga ibiciro akagaragazwa kandi nka Minisiteri igashyiraho n’uburyo bwo kugenzura ko byubahirizwa.

Visi perezida w’iyo komisiyo Hon. Ndangiza Madina yashimye uruhare MINIJUST igezeho mu kwegereza abaturage serivisi zireba n’amategeko no gukemurirwa ibibazo, ndetse ayisaba kongera umubare w’abo imaze guhugura kugira ngo babashe kugendana n’ikoranabuhanga rya IECMS batangije dore ko abamaze kurihugurwaho basaga 400 nk’uko byagarutsweho.

Izo ngaruka nziza kandi zanashimangiwe na Perezida w’iyo komisiyo Hon. Nyabyenda Damien usanga hari intambwe MINIJUST yateye mu gushyiraho ikoranabuhanga rifasha abaturage gukemurirwa ibibazo.

Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko Rukundakuvuga F. Regis avuga ko kuva iryo koranabuhanga ryatangizwa, mu 2015-2016 ryakiriye imanza 50 102, hanyuma mu 2017-2018 rifasha mu kwakira imanza.

MINIJUST yagaragaje ko iryo koranabuhanga rikorwa buri kwezi, buri gihembwe mu gukurikirana imikorere y’abakozi, muri rusange nayo imurikirwa ko abaturage bayemera kuko ifasha mu kumenya niba ikirego cy’umuturage cyarakiriwe cyangwa gisaba gusubizwa inyuma.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.