Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

MINIJUST izajyana mu nkiko abahombeje Leta mu manzaganya

Yanditswe na admin

Ku ya 27-10-2017 saa 07:00:41
Kalihangabo Isabelle, umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Isabelle Karihangabo, yatangaje ko abayobozi bagize uruhare mu guteza Leta igihombo bazagezwa mu nkiko kugira ngo babyishyure, kuko bigira ingaruka zitandukanye zirimo  imishinga idindira cyangwa ikererwa no kudindiza iterambere ry’igihugu.

Kalihangabo Isabelle, umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST

Karihangabo  yabivugiye i Kigali, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2017 mu kiganiro yagezaga ku bagenga b’ingengo y’imari basaga 40 barimo abo mu nzego 44 za Leta nk’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Uturere, za Minisiteri n’Ibigo bya Leta. Yabaganirije ku micungire myiza y’amasezerano bagirana na ba rwiyemezamirimo batandukanye, gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta nk’uko byasabwe mu mwiherero wa 14.

Ku birebana n’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, intumwa ya MINIJUST yabasabye gushishoza mu rwego rwo kwirinda ibibazo birimo imanza zishobora kuvuka zigahombya Leta cyangwa kunyereza umutungo mu manzaganya.

Yatanze urugero ku isoko ry’amagare Minisiteri y’Ubutabera yageneye Abunzi ryabonetsemo ibibazo. Iperereza MINIJUST yakoze isanga muri ba rwiyemezamirimo 3 bapiganwe harabashije kuzana ibyangombwa umwe wenyine. Kuko basanze abandi batari bafite ibisabwa.

Ku mikorere ya ba rwiyemezamirimo, avuga ko hari bamwe muri bo usanga bagaragaza imikorere idahwitse.

Urundi rugero ni urwa rwiyemezamirimo wahawe akazi ko kubaka ubwiherero rusange bw’amashuri y’ibanze y’imyaka 9, aho uwitwa ko yatsindiye isoko atashoboye kumurika akazi yakoze kuko ubwo bwiherero bwarinze butangira gukoreshwa nta murika rya burundu  ribaye.   Ati  “nkubwo ni amafaranga Leta yatanze birangira icyari kitezwe kitagezweho, kuko iyo misarani kugeza ubu yatangiye gusenyuka nyuma yuko rwiyemezamirimo ataye akazi.”

MINIJUST yagaragaje urutonde rw’amasezerano agera kuri 98 yadindijwe n’inzego za Leta n’ibigo byose afite agaciro ka miliyari zisaga 75 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo Uturere n’Ibigo bya Leta.

Muri rusange  ku birebana n’imishinga yasizwe  na ba  rwiyemezamirimo itarangiye   ifite agaciro ka miliyari zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

TWAGIRA WILSON

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.