Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

MINIJUST ivunwa na bamwe muri ba noteri n’abahesha b’inkiko bafite uburiganya

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 09-05-2019 saa 08:01:09
Minisitiri w'Ubutabera, Busingye Johnston (Foto Gisubizo G)

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko bimwe mu bikiyibereye umutwaro ari bamwe mu bari mu mwuga wa noteri n’abandi bari mu bahesha b’inkiko usanga bafite uburiganya.

Minisitiri Busingye Johnston avuga ko bubaviramo kugwa mu makosa nyamara atari ngombwa, abandi izo nshingano bakazisangizanya n’abo mu miryango yabo ikaba ari yo ibakorera akazi.

Busingye yabitangarije mu kwakira indahiro za ba noteri 58 bikorera, 12 ba Leta hamwe n’abahesha b’inkiko 28 ba Leta na 58 batari ab’umwuga ku itariki ya 07 Gicurasi 2019.

Busingye anenga ba noteri usanga bagabye inshingano zabo ku bo bashakanye cyangwa ku bana babyaye bakaba ari bo bamukorera akazi batabifitiye uburenganzira.

Ati: “Hari abo usanga bamara kurahirira izo nshingano bagera mu rugo ugasanga umugabo ni noteri, umugore ni we umwungirije, umuhungu we ni we ushaka abakiriya mbese umuryango wose ugakwizwa inshingano kandi hari abo twahagaritse byagaragayeho.”

Minisitiri Busingye avuga ko hari n’ababa bafite izo nshingano ugasanga bagiye Uganda, Congo, n’ahandi ibikoresho bigasigarana abo mu muryango we ari bo batanga serivisi za noteri, abamenyesha ko ibyo bitemewe.

Busingye agaragaza ko mu korohereza abaturage no kubegereza serivisi, Leta yashyize ba noteri mu turere, ku mirenge, inashyiraho itegeko ryemerera ba noteri bikorera.

Avuga ko mu myaka itari mike ishize wasangaga noteri ukamusanga i Kigali gusa nabwo yaba yarwaye iyo servisi ntiboneke, ariko kuba bamwe babikora nk’aba Leta abandi nk’abikorera, bigamije guha umuturage serivisi no kumugabanyiriza ibihombo batakaza bashaka serivisi.

Ati: “Serivisi itangwa na noteri ituma ibindi bikorwa by’iterambere byose bikorwa, kandi ni yo iri mu biganza by’iterambere ry’Umunyarwanda. Murasabwa kwirinda gusubiza inyuma umuturage ukeneye iyo serivisi ukamusaba kuzagaruka.”

Minisitiri Busingye yibukije abadasanzwe ari ba noteri bikorera batanafite uburambe kubanza kwimenyereza uwo mwuga mu gihe kingana n’amezi 6.

Anenga bamwe mu bahesha b’inkiko usanga bizeza abaturage ko bagiye kubakemurira ikibazo bakabashakira amafaranga menshi ari buvemo ayo yishyura banki yishyuye n’andi amusagurira bivuye mu mutungo uyu n’uyu ugiye gutezwa cyamunara.

Agira ati: “Hari n’abandi usanga batumiza inshuti zabo bakazirarika kuri cyamunara itegurwa ati muzaze muyigereke amafaranga make nzayibegurira, abo barahari, baratuvuna kandi turabazi hari n’abarimo gukurikiranwa.”

Nsanzimana François warahiriye kuba Noteri, avuga ko yiteguye gukosora ibyari bikosamye, akitangira akazi kandi akirinda gufatanya inshingano nabo mu muryango kuko bishobora guteza ingaruka.

Uwintije Varelie, umwe mu bahesha b’inkiko bashya barahiriye inshingano nshya yiteguye kuzakora neza imirimo ashinzwe aha ubutabera Abanyarwanda kandi afatanya n’abavoka ku buryo umuturage waburanye urubanza akarutsinda abona ubutabera.

Uwintije avuga ko amakosa agenda avugwa ku bakora uwo mwuga asanzwe ayumva kandi yiteguye kwirinda kuyagwamo yifashishije indangagaciro zo gukunda igihugu, ubunyangamugayo, kugisha umutima inama n’ubushishozi, kandi yahura n’imbogamizi akagisha inama.

Majyambere Samuel ni umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga uhagarariye Umurenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi, avuga ko izo nshingano ziyongera no ku kuba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ikibanze ari uguha ubutabera abaturage bose, akirinda umuco wo kwanga kwiteranya kuko ari uguhemukira igihugu.

Avuga ko uwo urukiko rwemeje ko arenganurwa aba akwiye kurenganurwa, uwatsinzwe na we akegerwa akaganirizwa kugira ngo abashe kubana neza na mugenzi we. Kugeza ubu habarurirwa abakora umwuga w’Ubunoteri bagera ku 1006 barimo abikorera n’aba Leta.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, mu bihe byashize

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.