Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

MINIJUST irasaba Imiryango itari iya Leta ikora ibijyanye n’ubutabera kwihutira gusinyana amasezerano  

Yanditswe na UHORANINEMA ANITHA

Ku ya May 30, 2018

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Gicurasi 2018, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yaganiriye n’abayobozi batandukanye b’imiryango itegamiye kuri Leta ifite inshingano zifite aho zihuriye n’ubutabera, kugira ngo bongere barebere hamwe icyakorwa ngo inshingano bafite zigende neza, bumvikane uburyo bakongera gukorana neza, basubire ku murongo nkuko byari biri mu myaka ishize.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston mu kiganiro n’imiryango y’igenga ikora ibijyanye n’ubutabera (Foto Gentil G.)

Minisitiri  Busingye yavuze ko impamvu y’ibi biganiro ari uko hamaze kuboneka umubare munini w’imiryango itegamiye kuri Leta ikora ibijyanye n’ubutabera igera kuri 53, bigaragara ko ari umubare munini. Muri iyo miryango 53 hari imiryango myinshi idafitanye amasezerano na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) nk’urwego rukuru. Kugeza ubu iyari imiryango yari yarasinye amasezerano ntirenga 10.

Ibi byagaragaye nk’ikibazo kuko ibikorwa bikorerwa muri iyo miryango bibazwa MINIJUST akaba ari yo mpamvu bagomba kuba bafitanye amasezerano. Bifuje kwicara hamwe bakaganira, abataragirana amasezerano na MINIJUST bakayagirana kugira ngo bagire imikorere n’imikoranire myiza.

Imwe mu miryango yitabiriye harimo HAGURUKA ukaba ari umuryango utegamiye kuri Leta ufite mu nshingano guharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, bakabaha ubufasha mu bijyanye n’amategeko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango Umurerwa Ninette, avuga ko uyu muryango umaze imyaka 27 ariko nta masezerano bari barigeze bagirana na MINIJUST.

Umurerwa yagize ati ”Twebwe nk’umuryango nta masezerano yanditse twari dufitanye na Minisiteri y’Ubutabera, gusa nyuma y’ibi biganiro dusanze ari ngombwa. Bigaragara ko amasezerano akenewe kuko bizadusha muri byinshi nk’umuryango, bizadufasha kumenyekanisha ibyo dukora kurushaho, ikindi nk’umuryango HAGURUKA bizadufasha kubona ibindi bitekerezo bivuye muri Leta ndetse n’ubundi bufasha butandukanye”.

Akomeza avuga ko kuba HAGURUKA itari ifitanye amasezerano na MINIJUST bari bafite imbogamizi zuko ibyo bakora bitamenyekana, dore ko ukora ibintu byinshi byiza harimo gufasha abaturage kumenya amategeko abarengera, cyane cyane ay’ibanze y’ubuzima bahura nabwo buri munsi, ikindi banahugura abayobozi b’Inzego zibanze. Aya masezerano azatuma ibi bikorwa bimenyekana kandi bigere kuri benshi kurushaho.

Minisitiri Busingye yagize ati “Umuntu wese ukora ubutabera mu Rwanda, ikerekezo twaragitanze Inteko Ishinga Amategeko yarakemeye icyo akwiye gukora ni ikiri muri icyo kerekezo kandi icyo kerezekezo twakigezeho twabivuganye twese, ari iyo miryango itegamiye kuri Leta na MINIJUST”.

Minisitiri w’Ubutabera arasaba abafatanyabikorwa bari mu bikorwa bijyanye n’ubutabera bose ko basinyana amasezerano na MINIJUST vuba, kugira ngo bibafashe kumenyana n’ibyo bakora, ibizima babyishimire inkunga y’ibitekerezo byo kubashyigikira bayitange, ibitari bizima babinenge ariko babinengere hamwe mu mucyo.

Hariho abashobora kuba batekereza ko ubwigenge bw’imiryango itegamiye kuri Leta bukwiye gutuma bakora ibyo bashaka.   Ibyo byaba ari ukuvuga ubwigenge icyo butari cyo kuko ubwigenge ni ugukora ibyo ugomba gukora si ugukora ibyo wishakiye. Cyane ko ikerekezo cy’ubutabera ari kimwe mu Rwanda cyafatiwe hamwe, ni yo mpamvu MINIJUST igomba gufatanya n’imiryango itari iya Leta kugera kuri icyo kerekezo.