Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MINIJUST: Imikoranire mibi ya sosiyete sivili n’izindi nzego itubya ubutabera

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 09-01-2019 saa 12:19:42
Abahagariye imiryango 4 ya sosiyete sivile yishyize hamwe kugira ngo ishobore gutanga umusanzu wayo muri segiteri y’ubutabera( Ifoto Rose M)

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) iravuga ko imikoranire itanoze hagati ya sosiyete sivile n’inzego za Leta idindiza ikemurwa ry’ibibazo abaturage bafite.

Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’ubutabera muri MINIJUST, Nabahire Anastase, avuga ko hagati ya sosiyete sivile n’izindi nzego hadakwiye kubamo gutatanya ingufu.

Yabitangaje mu gikorwa gihuriweho n’imiryango 4 ya sosiyete sivile yishyize hamwe kugira ngo ishobore gutanga umusanzu wayo muri rwego rw’ubutabera.

Nabahire Anastase, Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’Ubutabera ( Ifoto Rose M)

Nabahire avuga ko gutatanya imbaraga ubwabyo bishobora gutuma hagati y’imiryango itari iya Leta hari ikora bimwe, hari ikemura ibibazo iyindi yakemuye, hari n’iyiruka ku kintu kimwe kandi hari ibindi bikomeye.

Umuti wa bene ibyo bibazo, ngo ni ugukorana bya hafi hagati y’iyo miryango hakarebwa ibibazo ibiremereye kurusha ibindi, ubundi bikamenyeshwa Leta ikabishakira umuti.

Yagize ati, “ Guhuriza hamwe imbaraga ni ikintu k’ingenzi cyane kugira ngo duteze imbere ubutabera n’uburenganzira bwa muntu n’ibindi biha abaturage ubutabera byemererwa n’itegeko nshinga.”

Akomeza yungamo ati, “Uyu mwihariko iyi miryango itari iya Leta yazanye mu mikorere yacu ni mugari ntabwo bireba akarere gusa, no ku rwego rw’igihugu hari ibikorwa bazakora, ni uruhare rwiza cyane kuko bazanye umusanzu wabo mu gufatanya n’ubunyamabanga buhoraho bw’uru rwego, akarere ku kandi, kumenya imiryango itari iya Leta ihakorera, kumenya iby’ikora, guhuza abayihagarariye, kuyishyira kumeza ikaganirwaho n’indi iri mu bindi bikorwa kuko ubutabera n’uburenganzira bwa muntu ni ibintu bigari.”

Avuga ko iyi miryango izajya ihura kenshi n’inzego za Leta, agahamya ko itari iya Leta ari nk’urwego ruri hagati y’abaturage basanzwe n’ubuyobozi.

Ati, “ ikigamijwe ni ukuba hafi y’abaturage, ibibanejeje bimenyekane, ibibazo bafite bimenyekane, ibisubizo bitangwe mu gihe kitarambiranye kandi hari ubufatanye bwa bose ku rwego rwa Leta n’izimiryango itari iya Leta kandi bikorerwe raporo ku gihe tumenye tugire n’ibipimo bitugaragariza ko hari aho tuva naho twerekeza.”

Avuga ko ubufatanye buzatuma ibibazo bihari mu butabera biganirwaho bagafatanya kureba ibisubizo nyabyo ku kibazo cyose kivutse gishobora gukomeretsa ubutabera, gishobora gukomeretsa uburenganzira bwa muntu.

Mwananawe Aimable, Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu mu muryango Ihorere Munyarwanda I.M. R.O, ukora muri buzima, ubutabera cyane cyane bareba uruhare sosiyete sivile yagira mu gutanga ibitekerezo mu ishyirwa mu bikorwa cyangwa se gutanga ibitekerezo by’ishyirwaho ry’amategeko bityo akaza anogeye buri munyarwanda, avuga ko hari icyuho mu bijyanye n’imikoranire hagati y’imiryango nyarwanda ikora muri segiteri y’ubutabera ahanini wasangaga harimo icyuho cyo kudahura neza, rimwe na rimwe bagakora ibisa ariko batabizi.

Yagize ati, “Ni imbaraga zari ziri aho zitatanye mu gutanga umusanzu muri segiteri y’ubutabera ariko Minisiteri y’Ubutabera itazi ko bari gukora ibyo bintu. Turashaka guhuza iyo miryango n’urwego rw’ubutabera haba ku rwego rw’akarere haba na Minisiteri y’Ubutabera.”

Mwananawe Aimable, Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu w’umuryango Ihorere Munyarwanda I.M. R.O

Avuga ko ku bufatanye hazakemurwa ibibazo bitandukanye cyane cyane byugarije igihugu mu butabera, ndetse no mu byibanze akarere gashyize imbere nko mu mihigo irebana n’ubutabera.”

Avuga ko kuri ubu bagiye bagiye gutahiriza umugozi umwe, kurushaho guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo batange umusanzu ku byibanze igihugu gikeneye mu butabera.

Yagize ati, “Icyo uyu mushinga uje gukora ufatanyije na Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego ni uko ibibazo bigiye kujya bimenyekana, bigakemurwa bitarenze gutegereza Perezida wa Repubulika kandi hari izindi nzego ziba zishinzwe kubikemura.”

Guverinoma y’u Rwanda izirikana ko imiryango ya Sosiyete sivile ari inkingi ikomeye mu miyoborere myiza n’ubutabera.

Ibyo bikaba byarashimangiwe n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 39 ivuga ku burenganzira bwo kwishyira hamwe no mu ngingo ya 140 ivuga ku nama y’igihugu y’umushyikirano, ibyo bikaza byiyongera kuri gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu ya kabiri icyuye igihe aho uruhare rw’imiryango ya sosiyete sivile rwagarutsweho haba mu gutanga inama no guteza imbere abaturage, kubaha ijambo mu byemezo bibafatirwa no kureba ko serivisi zitangwa zinoze.

Abahagariye imiryango 4 ya sosiyete sivile yishyize hamwe kugira ngo ishobore gutanga umusanzu wayo muri segiteri y’ubutabera( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.