Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

MINIJUST igiye guca undi muvuno mu gutahura ruswa

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 24-01-2019 saa 11:04:57

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) iravuga ko igiye gukoresha inzira zitandukanye n’izakoreshwaga mu gutahura ruswa.

Yabitangaje uyu munsi, tariki ya 24 Mutarama 2019, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama iri kwiga ku ngaruka za ruswa mu kugera ku ntego z’Iterambere rirambye, yateguwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (TI) hasesengurwa uko ruswa ihagaze mu Rwanda ku ntego za 1, 3, 4,5, 8 n’iya 13 zigaruka cyane ku guteza imbere imibereho y’abaturage bakennye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me. Evode Uwizeyimana, yavuze ko ruswa ubundi ari icyaha kukirwanya bisaba izindi ngamba zihariye kuko ifitiye inyungu uyihabwa n’uyitanga bikagorana kubatahura utabafatanye igihanga.

Yasobanuye ko nubwo bimeze gutyo ariko itegeko rishya ritakivuga ruswa ngo ryongereho n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ahubwo rizareba n’abafite imitungo badashobora kugaragaza aho bayikomora cyane nk’abayobozi mu nzego za Leta basabwa kugaragaza imitungo yabo n’inkomoko yayo buri mwaka.

Me. Evode Uwizeyimana, uwa kabiri uturutse iburyo, abanjirijwe na Appolinaire Mupiganyi, akurikiwe na Ingabire Marie Immaculee n’umuyobozi wungirije mu biro by’umuvunnyi

Ati “Umuntu gufata amafaranga akayashyira kuri Mobile Money akayoherereza nyogokuru wawe, wowe ukajya kuyafata cyangwa akayashyira kuri konti afite Kampala, hanyuma akazakumenyesha ati hari konti yawe nashyizeho amafaranga, ibyo bintu ni icyaha kinagoye gukurikirana.

Gusa ubu icyo twakoze, kajoriti (abazira ruswa) ziraza kuboneka kiri mu itegeko ni uko ubu tuvuga ngo ‘Umuntu wese utunze ibintu adashobora kugaragaza uko yabibonye tuzajya tuvuga ko ari inkomoko ya Ruswa. Nta muntu uzatubwira ko amafaranga udasobanura ajya i kuzimu ngo niho yayakuye.”

Yatanze urugero, avuga ko bitazumvikana ko umuyobozi muri guverinoma cyangwa undi usabwa kugaragaza umutungo we ku Muvunyi, azavuga ukuntu mu myaka hafi itanu agiye mu kazi azaba afite inzu eshanu n’imodoka nk’icumi, abana biga ahahenze n’abandi hanze, ngo asobanure uko yabibonye byumvikane.

Ati “Ni ukuvuga ngo twebwe icyo tuzabona, tuzajya kureba ibigaragara tuvuge ngo ubwo tutagufatiye mu cyuho cya ruswa, ngo tubone iyo ruswa uyirya, turi buhere mu mitungo ufite tumenye ngo iyi mitungo wayibonye ute?

Ni yo mpamvu buriya hariho ikintu cyo kumurikira Umuvunyi ibyo umuntu afite, yinjira mu kazi, buri mwaka akabigaragaza bakareba uko byiyongera n’imyenda y’amafaranga, niba waragiye uyifata mu mabanki.”

Me Uwizeyimana Evode asobanura ikigiye gukorwa mu guhashya ruswa

Mu bindi iyi minisiteri ivuga igiye kuzatahuriramo ruswa, ni mu mitungo umuyobozi cyangwa undi ajya kwandikisha ku bandi bantu.

Me Uwizeyimana arakomeza “Hari ibyo mujya mwumva ngo byo kuragirira abandi, byo gufata umutungo wawe ukawandikisha ku bandi, babona umuntu yazamutse cyane bati uriya hari uwo aragiriye. Uwo mushumba na we tuzamubaza ngo izo nka [cyangwa imitungo] uragiye ni iza nde.”

Ingabire Immaculee uyobora umuryango Transparency Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, yemeje ko abona ubushake bwa Guverinoma bwo kurwanya ruswa no guhana buhari ariko ikibazo kikiri ku bantu bamwe bataragendana na gahunda (system) yo kuyirwanda kandi igihe bafashwe hari igikorwa kigaragara.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.