Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

MINIJUST: Guca ubucucike muri gereza bigaragaza kubahiriza uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 16, 2018

Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) iratangaza ko guca ubucucike muri gereza, kubahiriza uburenganzira bw’abagore n’abana, no kwakira impunzi zigahabwa serivisi ari bimwe mu byagezweho mu bikubiye mu myanzuro 50 u Rwanda rwatoranyije gushyira mu bikorwa mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Kangwagye Justus, umukozi wa RGB ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itari iya Leta wicaye wa 1 ibumoso n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri MINIJUST Umurungi Providence wa 2 mu bicaye

Ibyo ni ibyagaragarijwe mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutabera n’inzego zitandukanye ngo hareberwe hamwe aho buri rwego rugeze rugira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyo rwashinzwe.

Nyuma y’imyaka 3 gusa u Rwanda rumaze rutoranyije iyo myanzuro 50 ijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri MINIJUST Umurungi Providence avuga ko igera kuri 20% imaze gushyirwa mu bikorwa mu buryo budasubirwaho.

Nk’uko Umurungi abisobanura, iyo myanzuro usanga yibanda mu ngeri zitandukanye zirimo ibirebana n’ubukungu, imibereho myiza, umuco na politiki.

Agira ati Twashoboye kubahiriza ibipimo mpuzamahanga twongera gereza zo mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ubucucike kuko twabashije kubaka ariko tunavugurura gereza zirimo iya Nyanza, Rubavu, Mageragere na Nyagatare. Hanabayeho kandi kubaka gereza zagenewe abagore n’abana mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu”.

Ku byerekeranye no kubahiriza uburengazira bw’abana n’abagore, Umurungi atangaza ko hagiye habaho gahunda zihariye zifasha ibyo byiciro bigizwemo uruhare na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ndetse n’Ikigo k’igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga.

Byongeye kandi avuga ko u Rwanda rwubahiriza umwanzuro urebana no kwakira impunzi kandi rukaba rwaranaharaniye gushyira serivisi zitandukanye zijyanye n’iby’ubuzima, uburezi n’ibindi aho zicumbikiwe mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Nubwo hari ibigaragara ko byamaze kugenda bishyirwa mu bikorwa, Umurungi avuga ko amwe mu mabwiriza asigaye nayo yatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi agikomeza kuko hari ayo usanga adashobora gushyirwa mu bikorwa ako kanya ngo  ahite arangira.

Aha yagize ati Mu bukungu, mu burezi, mu buzima, ntiwavuga ngo bigeze ku 100% mu ishyirwa mu bikorwa byaranarangiye bisaba kugenda ugira icyo ukora”.

Umuyobozi ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itari iya Leta mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Kangwagye Justus, kuri we ngo ishyirwaho ry’ayo mabwiriza asanga byaragize impinduka ku bintu byinshi.

Kangwagye ashimangira ko ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza u Rwanda rwatoranyije ari intambwe nziza ruri gutera kandi izarufasha guhagarara neza mu ruhando mpuzamhanga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo u Rwanda rwatoranyije imyanzuro 50 mu kongera iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, tariki ya 04 Ugushyingo 2020 akazaba ari bwo ruzaba rutanga raporo igaragaza uko ruhagaze.