Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

MINICOM yashyizeho uburyo bwo gushakira abahinzi amasoko

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 15-11-2018 saa 17:24:01

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaza ko hari uburyo Koperative z’abahinzi zishakirwa amasoko ndetse umusaruro wabo ukanagenerwa igiciro hagendewe ku byo umuhinzi yakoresheje mu kuwugeraho.

Nk’uko bigarukwaho na Karangwa Cassien, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, ngo ubusanzwe umuhinzi agomba guhinga afite isoko, umusaruro mwinshi cyane cyane uw’amakoperative ugashakirwa isoko ku bufatanye bw’inzego zinyuranye, ndetse hakanashyirwaho igiciro cy’umusaruro.

Ati “Hari intambwe yatewe mu gushakira umusaruro w’amakoperative y’ubuhinzi amasoko, inzego zinyuranye zirimo na MINICOM zifasha abahinzi kubona isoko ry’umusaruro no gushyiraho ibiciro fatizo kuko abenshi batazi kubara inyungu, zikaganira n’abikorera bagizwe n’abacuruzi n’abanyenganda bakira umusaruro.”

Avuga ko iyo umusaruro w’amakoperative wabonetse, MINICOM iganira n’abacuruzi banini kugira ngo buri kigo kigende kigaragaza ingano y’umusaro kizafata.

Karangwa agaruka kandi ku buryo bukoreshwa mu gushyiraho ibiciro by’umusaruro kugira ngo abahinzi batunamwaho n’abacuruzi bakabahenda.

Yagize ati “Kubara igishoro cy’umuhinzi ni ho hava igiciro fatizo cy’umusaruro gihabwa umuhinzi abifashijwemo n’inzego zinyuraye zigizwe n’amashyirahamwe y’abahinzi, abahinzi banini, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo k’Igihugu giteza imbere ubuhinzi, abashinzwe ubuhinzi mu turere.”

Babara inyungu umuhinzi atagomba kujya hasi bashingiye ku byo yakoresheje kuva ahinze kugeza asaruye, inyungu ikaba iri hagati ya 25% na 30%.

Karangwa avuga ko mu gushyiraho igiciro fatizo hashingirwa ku musaruro uboneka kuri hegitari, igishoro yatanze kuva ahinga kugera asarura, bigashingirwaho hashyirwaho igiciro, na cyo kigashingira kuri ya nyungu iri hagati ya 25% na 30%.

Ku ruhande rw’abahinzi basaba ko Leta yabafasha kugira uruhare mu biganiro byo gushyiraho ibiciro by’umusaruro kuko batishimira guhagararirwa bitewe n’uko ababahagarariye batabagezaho amakuru cyangwa ngo babavuganire, ahubwo ngo usanga bareba ku nyungu zabo, nk’uko byagarutsweho n’umwe mu bakuriye amakoperative y’ubuhinzi.

Gafaranga Joseph akuriye Koperative Imbaraga igizwe n’abahinzi b’ibirayi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko ubusanzwe abahinzi bagira uruhare mu ishyirwaho ry’ibiciro by’umusaruro wabo, ariko ngo ikibazo bafite ni uko basanga inyungu bashyirirwaho ari nto cyane bagereranyije n’ibonwa n’abacuruzi babarangira, bakifuza ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yajya igenzura ibiciro biri ku masoko kuko abacuruzi barangura ku giciro kiza ariko bakagurisha ku giciro kiri hejuru cyane y’icy’abahinzi.

Ati “Ni byo umusaruro ushyirirwaho igiciro hashingiwe ku nyungu umuhinzi agomba kubona iri hagati ya 25% na 30%, ariko iyo urebye neza usanga umucuruzi waranguye kuri make we afite inyungu igera kuri 65%, abahinzi rero ni naho bahera bababazwa n’uko inyungu zisaranganywa ku buryo buhabanye cyane.”

Gafaranga avuga ko abahinzi bifuza kunguka, abacuruzi bakunguka n’abahaha ibyo kurya bakunguka, ariko urwunguko rwa bose rukaba rufite intera yumvikana, aho kugira ngo abahinzi abe ari bo bunguka make ndetse n’ibiciro byabo bigenzurwe ariko iby’abacuruzi ntibigenzurwe ngo harebwe niba ibyo MINICOM yashyizeho ari byo birimo gucuruzwaho.

Gafaranga kandi avuga ko abahinzi bifuza kongererwa ubushobozi mu bijyanye no kubara inyungu n’igihombo, kugira ngo na bo bage bagira uruhare rwo gutanga ibyifuzo byabo ku bijyanye n’ibiciro by’umusaruro, kuko abitwa ko babahagarariye bita ku nyungu zabo bwite iz’ababatumye zigasigara inyuma.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA) Prof. Harerimana Jean Bosco, agaruka ku iterambere amakoperative y’ubuhinzi amaze kugeraho, kuko yiyongereye akaba menshi kandi agashyirirwaho n’uburyo bw’imicungire myiza.

Yasobanuye cyane cyane ibijyanye n’amakoperative y’umuceri, ibirayi n’ibigori, avuga ko afite abanyamuryango benshi kandi bamaze kwiteza imbere.

Yagize ati “Kugeza ubu amakoperative y’ibirayi ni 126 amaze kwiyubaka neza ndetse yanashyiriweho abacungamutungo b’umwuga, amakoperative y’ibigori ni 922 nayo agenda ahuzwa n’inganda zikanasabwa kugura umusaruro ku giciro kiza, amakoperative y’umuceri yo ni 173, yo aracyafite ibibazo by’imiyoborere n’imicungire yayo.”

Prof. Harerimana avuga ko amakoperative akigaragaramo ibibazo ari ay’umuceri n’ibigori, bikaba byarahagurukiwe gukemurwa n’ikigo RCA ayobora kugira ngo abahinzi bayarimo babashe gutuza no kwizera ko umutungo wayo utarigiswa.

Umuyobozi mukuru wa RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco, yagarutse ku kamaro ko kwibumbira mu makoperative, avuga ko ari uguhuza imbaraga n’abandi kuko ngo ubusanzwe imbaraga z’umuntu umwe aba ari nke ntabashe kugera ku musaruro mwiza.

Prof . Harerimana avuga ko kwinjira muri Koperative ari ubushake bw’umuntu no kuyisohokamo ari ubushake, aho abenshyuza abavuga ko kujya muri koperative ari itegeko n’abavuga ko kuyisohokamo bitemewe.

Naho Karangwa Cassien, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, we aragira inama abahinzi zo gutunganya neza umusaruro wabo no kuwuhunika neza kugira ngo bawujyane ku isoko nta nenge ufite, dore ko hari ubwo abagura umusaruro bawanga kuko wifitemo ubukonje cyangwa wabitswe nabi ukazana uruhumbu.

Ibiciro ku musaruro w’abahinzi bishyirwaho hagamijwe ko umuhinzi abona inyungu mu kazi ke, bityo ntaryamirwe n’abacuruzi ngo babone inyungu y’umurengera kandi umuhinzi aba ari we nkomoko y’umusaruro.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.