Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

MINICOM yakodesheje uruganda Enviroserve Rwanda Green Ltd abikorera mu myaka 10

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 25-01-2018 saa 07:11:19
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Munyeshyaka Vincent ibumoso asinyana amasezerano y'ubukode n'umuyobozi mukuru w'uruganda Enviroserve Rwanda Green Ltd (Foto James)

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent avuga ko kwegurira uruganda Enviroserve Rwanda Green Ltd abikorera ari uko bazi gucunga neza bizinesi, bakaba aribo bafite ubushobozi n’ubuhanga bwo kubikora.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent ibumoso asinyana amasezerano y’ubukode n’umuyobozi mukuru w’uruganda Enviroserve Rwanda Green Ltd (Foto James)

Agira ati: Uruganda Enviroserve Rwanda Green Ltd ruzwiho gutunganya ibisigazwa n’ibindi bishaje bituruka ku bikoresho by’ikoranabuhanga twaruhaye gucungwa n’abikorera kuko bisaba ubumenyi n’ikoranabuhanga byihariye, akaba ari ngombwa ko byahabwa umuntu ubizi neza kandi natwe bikazadufasha kugira ngo ubwo bumenyi tuzabusigarane”.

Munyeshyaka avuga ko bumvikanye n’abo bashoramari gahunda yo kubaka ubushobozi yaba amahugurwa ndetse n’Abanyarwanda bazajya barukoramo ku buryo amasezerano y’imyaka 10 narangira u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi n’ubumenyi bwo kubyikorera.

Yongeraho ko ikindi cyabiteye ari inyungu ihari y’amafaranga kuko ibyo uwo mushoramari wahawe gucunga urwo ruganda ibyo azajya akora azajya abicuruza ku nganda akuremo amafaranga.

Munyeshyaka ati: Ibyo uwo mushoramari azajya yinjiza azajya aha u Rwanda 10%, ntabwo ari urwunguko ni amafaranga yose yinjije nubwo yahomba, ku buryo ugiye kubibara wasanga harimo miliyoni 2 700 000 z’amadolari biza bigatuma icyo twashoyemo tukibona. Twari twashoyemo miliyoni 1 500 000 z’amadolari. Gusa icyo turebamo cyane ni urwunguko ku ikoranabuhanga ndetse n’urwunguko ku bumenyi buhabwa Abanyarwanda”.

Munyeshyaka avuga ko indi nyungu ari iy’uko batanze urwo ruganda kandi tumusaba kuzongera inyubako akarushyiramo n’imashini kandi ibyo byose n’ishoramari azakora byarangira bikazasigara mu maboko y’u Rwanda.

Munyeshyaka yasobanuriye abanyamakuru ko nyuma y’amahugurwa azajya atangwa ku banyarwanda bazajya bahabwa akazi kuko hari nabo MINICOM ikirufite mu maboko yarwo yabashije kohereza bamwe muri bo hanze bakabyiga kandi mu masezerano bagiranye abo bose umushoramari azabakoresha usibye imyanya 3 yo hejuru.

Umuyobozi mukuru wa Enviroserve Rwanda Green Ltd, Stuart Fleming avuga ko bishimiye gukorera bizinesi mu Rwanda no kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda n’Afurika muri rusange batanga imisoro n’ibindi byazamura iterambere mu gihe bazamara barucunga.

Uruganda Enviroserve Rwanda Green Ltd rujya kubakwa hari hagamijwe ko u Rwanda nk’igihugu kiyemeje kugira ubukungu burambye bugomba kurangwa n’ibintu 3 harimo ubukungu butera imbere, ubukungu busaranganyijwe abaturage ndetse n’ubukungu bwita ku bidukikije, amafaranga yarwubatse akaba yaravanywe mu kigega FONERWA kita ku kurengera ibidukikije mu gihugu no mu bindi bigikikije.

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.