Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

MINICOM: U Rwanda ruzakomeza gushyiraho uburyo bworohereza inganda

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Sep 18, 2018

Minisitiri w’Uburucuzi n’Inganda (MINICOM) Munyeshyaka Vincent, yijeje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyiraho uburyo bufasha mu korohereza iterambere ry’inganda mu Rwanda, kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, no kongera ibikorwa remezo bifasha ibikorwa by’ubucuruzi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent hagati ari kumwe n’abandi bayobozi ba IGC mu nama igamije korohereza iterambere ry’inganda (Foto N. Moses)

Ibyo Minisitiri Munyeshyaka yabivugiye i Kigali ejo hashize tariki ya 17 Nzeri 2018 mu nama y’iminsi ibiri yateguwe na MINICOM ifatanyije n’Ikigo mpuzamahanga kita ku iterambere, IGC, na Banki y’Isi, barimo kuganira kuri politiki y’inganda mu Rwanda.

Muri iyo nama impuguke mu birebana n’inganda mu bihugu by’Akarere n’ahandi muri Afurika baraganira ku iterambere ry’inganda mu myaka 10 kimwe n’uburyo u Rwanda rwavugurura inzego zitandukanye mu gihugu hifashishijwe inganda, gushyiraho amategeko anoze arebana n’iby’inganda afasha gusubiza ibibazo inganda zifite, aho u Rwanda rwifashishije ingero z’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Aziya y’Iburasirazuba byatejwe imbere n’inganda.

Ku birebana n’insanganyamatsiko y’iyo nama igira iti “Guhindura politiki y’inganda mu myaka 10 iri imbere’’, Minisitiri Munyeshyaka asanga ari ingenzi muri gahunda y’igihugu igamije iterambere ifite intego nyamukuru yo guteza imbere inganda, no guharanira kongera ibyoherezwa mu mahanga kandi bifite agaciro.

Akomeza agira ati “Mu myaka 4 ishize, kuva 2012-2016, agaciro k’ibyakozwe mu korohereza  abashoramari mu guteza imbere inganda zabo ‘incentives’ byari bifite agaciro kari hagati ya miliyari 40 na 52 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, mu gihe muri 2015 byari hafi 0.9% ku musaruro mbumbe w’igihugu, kandi u Rwanda ruzakomeza kongera ibyoherezwa hanze kandi bifite inyongeragaciro, harimo na serivise, aho intego yacu ari uko bizakomeza kuzamuka ku kigero cya 17% buri mwaka. Ikindi ni uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, kandi bwakomeje kuzamuka ku kigero cya 7%.”

Ahantu hihariye mu by’ubukungu hashyizweho hagamijwe guteza imbere inganda mu Rwanda (Foto James R.)

Ku bijyanye n’uruhare rw’inganda mu iterambere ry’igihugu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asanga inganda ari bimwe mu byaje ku isonga mu guteza imbere urwego rw’ubukungu bw’igihugu, aho urwego rw’inganda rwafashije kongera umusaruro mbumbe w’igihugu, aho rufite uruhare rwa 17% mu mwaka wa 2017, bivuye kuri 13% muri 2000, uru ruhare rukazaba ari 21.8% mu 2024.

Ati Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka mu myaka isaga 10 ishize guhera mu 2000 no gukomeza, kuva mu mwaka wa 2012, urwego rw’inganda rwakomeje kuzamuka ku mpuzandengo ya 8%, harimo uruhare rw’abikorera bazafasha guteza imbere ibikorerwa iwacu mu rwego rw’ibikorerwa mu Rwanda, ku buryo ibikorerwa mu gihugu bizarushaho kwiyongera.

 Dr. Richard Farmer uhagarariye Umuryango mpuzamahanga IGC mu Rwanda, asanga u Rwanda ari igihugu ibindi byakwigiraho kuko rwateye intambwe ikomeye ku bukungu no mu zindi nzego nk’ubukerarugendo, kongera umusaruro w’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’izindi.

Munyurangabo Jonas ushinzwe igenamigambi muri MINICOM, avuga ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rw’inganda hakiri zimwe mu nzitizi muri urwo rwego.   Ati “Kugeza ubu haracyari ubushobozi buke mu gukoresha inganda kuko ubu zirakoreshwa kuri 50%, ubumenyi buke n’ibindi ariko bizakemurwa.’’