Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

MINICOM: Minisitiri mushya azashyira ingufu mu gushaka amasoko

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 24-10-2018 saa 08:47:02
Soraya Hakuziyaremye, Minisitiri wa MINICOM (uwa 3 imbere uturutse iburyo), abanjirijwe na Munyeshyaka Vincent bari kumwe n'abandi bayobozi b'ibigo bishamikiye kuri MINICOM n'abakozi ba Minisiteri (Foto Mudenge)

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iravuga ko igiye gushyira ingufu mu gushakira abaturage amasoko y’umusaruro wabo no kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.

Minisitiri mushya w’iyi minisiteri, Hakuziyaremye Soraya, yabigarutseho kuwa 23 Ukwakira 2018, mu muhango w’ihererekanyabubasha na Munyeshyaka Vincent asimbuye.

Soma: Kagame yahinduye abaminisitiri, akora n’izindi mpinduka zikomeye

Soraya ati “Ibyo twohereza mu mahanga biracyari bike ku byo dutumiza mu mahanga akaba ari ibintu bihenda, ik’ingenzi ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa bo hanze kugira ngo bafashe inganda zacu gukomeza gukora ibintu bifite ireme.”

Akomeza avuga kandi ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa azihutira gushakira abaturage isoko ry’ibyo bahinga. Ati “Ikihutirwa ni ukubonera amasoko abaturage.”

Kubonera amasoko abaturage bizagerwaho bite? Ati, “Ni ibintu tuzaganiraho nko mu bintu by’ubuhinzi ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo turebere hamwe ko ibyo mu gihugu bihaza abaturage noneho n’abaguzi babone umusaruro bifuza.”

Soraya Hakuziyaremye, Minisitiri wa MINICOM (uwa 3 imbere uturutse iburyo), abanjirijwe na Munyeshyaka Vincent bari kumwe n’abandi bayobozi b’ibigo bishamikiye kuri MINICOM n’abakozi ba Minisiteri (Foto Mudenge)

Munyeshyaka Vincent wahoze ayobora MINICOM agaragaza ko icyo yishimira ari uko yakoresheje neza inshingano yahawe ariko ngo kugera ku nshingano zose ntibyoroha.

Avuga ko kugera ku gipimo cyo kohereza ibintu hanze ku buryo igihugu kibonamo inyungu, ibijya hanze akaba ari byo byinjiza amafaranga kurusha ibiva hanze.

Ati “Ikinyuranyo k’ibyo twohereza hanze n’ibyo tuvanayo, bigenda bigabanuka kuko ibyoherezwa hanze biriyongera buri mwaka ariko si ibintu byagerwaho mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa imyaka ibiri. Ndizere ko minisitiri mushya azakomerezaho.”

Avuga kandi ko hari ibyakozwe byari bigamije kuzamura ibyoherezwa hanze igihugu kikava ku kohereza icyayi n’ikawa hakoherezwa n’ibindi.

Munyeshyaka yavuze ko ubuhinzi, inganda kimwe n’urugaga rw’abikorera bagira uruhare mu bukungu bw’igihugu. Ati “Urwego rw’abikorera ni rwo rutanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu ku kigereranyo kiri hagati ya 46% na 47% hagakurikiraho ubuhinzi 31%, inganda ziri hagati ya 16% na 17%. Birasaba ko inganda zikomeza kuba nyinshi mu mibare ariko na none zigafasha gukemura ibibazo bihari.”

Kuva 2010-2017, ibyoherezwa hanze byiyongereye ku kigereranyo cya 93% hanafatwa n’izindi ngamba zo gukomeza kugabanya ibivanwa hanze.

Munyeshyaka avuga ko mu 2014-2017 ibyinjira mu gihugu byagabanutse kuri 50% akagaragaza ko mu 2016-2017 ibyinjira mu gihugu byari byagabanutse ku kigereranyo kigera kuri 32%.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.