MINICOM: Ibyoherezwa hanze byiyongereyeho 69% kuva 2015

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 25-10-2018 saa 14:56:07
Minisitiri Hakuziyaremye Soraya, asura bimwe mu bikorerwa mu Rwanda (Ifoto/James)

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iravuga ko Gahunda ya Made in Rwanda ikomeje gutanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza kuko yatumye ibyoherezwa hanze byiyongera cyane.

Minisitiri wa MINICOM, Hakuziyaremye Soraya, avuga ko kuva mu mwaka wa 2015 ubwo iyi gahunda yashyirwagaho, ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 69%.

Soraya avuga ko kwiyongera kw’ibikorerwa mu Rwanda kwagabanyije ibyo u Rwanda rutumiza hanze (imports) ku gipimo cya 4%.

Minisitiri Soraya yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama yamuhuje n’inzego z’abikorera mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Politiki n’Ikirango bya Made in Rwanda.

Ni igikorwa kizakurikirwa n’Imurikagurisha rya 4 rya Made in Rwanda rizaba kuva kuwa 28 Ugushyingo kugeza ku ya 11 Ukuboza 2018.

Minisitiri Hakuziyaremye Soraya, asura bimwe mu bikorerwa mu Rwanda (Ifoto/James)

Minisitiri Soraya avuga ko inyigo yakozwe muri 2015 yagaragaje ko kwihaza ku bikorerwa mu Rwanda bizashingira ku gushyigikira amasoko y’imbere mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iby’inganda muri MINICOM, Mugwiza Telesphore avuga ko gutera imbere kwa gahunda ya Made in Rwanda bisaba ko abantu bahindura imyumvire.

Yavuze ko mu mwaka wa 2015, ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 559 y’amadorali, mu mwaka 2017 bigera kuri miliyoni 944.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.