Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

MINEDUC yatangiye ubugenzuzi mu mashuri hagamijwe ireme ry’uburezi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 05-02-2018 saa 08:39:56

Minisiteri y’Uburezi yatangiye igikorwa cyo gusura amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga mu gihugu hose mu rwego rwo kuyashishikariza iterambere ry’ireme ry’uburezi.

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye

Igenzura rizakorwa mu mashuri 600 yo mu gihugu hose, rigamije kureba uko amasomo atangwa, uko integanyanyigisho nshya ishyirwa mu bikorwa, nk’uko bisobanurwa na Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Yagize ati “Uyu mwaka tuwutangiranye imbaraga n’ingamba, dutangiye isuzuma mu mashuri yo mu gihugu hose, tureba uko gahunda z’amasomo zihagaze, uko abarezi bakoresha integanyanyigisho nshya no kuganira n’abana tubibutsa gushyira umwete mu kwiga.”

Izindi gahunda zizaganirwaho n’abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi muri iri genzura, hari ukurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri, kureba uko ibikorwaremezo by’isuku n’ibidukikije bihagaze, imibare y’abana bataye ishuri, kubashishikariza kwirinda gusibiza abana, imiyoborere y’amashuri n’ibindi bijyanye n’imyigire y’abanyeshuri n’imyigishirize y’abarezi.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya kuri iyi gahunda Minisiteri y’Uburezi ifashe yo gusura amashuri 600 hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, bavuga ko ari igikorwa kiza cyafasha guhwitura abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi ubwabo, bagakorera hamwe mu bijyanye n’iterambere ry’uburezi.

Mushakamba Anne Marie ni umubyeyi wagize ati “Ahari iri suzuma ryaduhwiturira abarezi bamwe na bamwe bakora basa nk’abadashaka n’abandi bakora biguru ntege, wenda ryanadufasha kumvisha abana bacu gukunda ishuri kuko hari abarita bakajya gukorera amafaranga imburagihe.”

Nsanzimana Balthazar na we ni umubyeyi uvuga ko ari byiza ko abayobozi bava mu biro bakajya aho ibikorwa biri kugira ngo bahwiture abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi.

Ati “Ni byiza, ni byiza cyane, byazafasha kuduhwitura twese, baba ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri.”

Yibukije ko hari ababyeyi bagira uruhare mu guta ishuri kw’abana babo, ku mpamvu zo kubasibya amasomo ngo babafashe imirimo, kutabagurira ibikoresho by’ishuri no kudakurikirana ngo barebe ko abana bajya kwiga cyangwa bigumira mu gasozi.

Avuga ko ababyeyi bakwiye gukurikirana no kugenzura ko abana bageze ku ishuri, bagafatanya n’abarezi mu gukurikirana abana, aho kubiharira abarezi gusa.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.