Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

MINEDUC yashyize ahagaragara ibizibandwaho muri 2018/2019

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jun 17, 2018

Minisiteri y’Uburezi yagiranye inama n’abafatanyabikorwa bayo hagamijwe kuganira ku iterambere ry’uburezi, ibyagezweho mu mwaka ushize n’ibikorwa bizibandwaho muri uyu mwaka utaha wa 2018/2019.

Mulindwa Samuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi (hagati) n’abandi bayobozi bafite uburezi mu nshingano zabo bari bitabiriye inama (Foto Mugisha B.)

Iyi nama yahuje abafite uburezi mu nshingano, yari iyobowe na Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene, yaganiriye cyane ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Uburezi mu mwaka wa 2017/2018, isesengura inyigo na raporo  z’uwo mwaka ndetse inarebera hamwe gahunda y’uburezi mu mwaka wa 2018/2019.

Iyi nama kandi yerebeye hamwe bimwe mu by’ingenzi bizakenerwa mu mwaka wa 2018/2019 n’ingengo y’imari izabikora, hanafatwa n’intego kuri Politiki y’Uburezi, uruhare rw’uturere mu kuzamura ireme ry’uburezi, by’umwihariko gukumira no guca burundu ikibazo cy’abana bata ishuri no gusibira.

Nk’uko byasobanuwe na Mulindwa Samuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, yagarutse ku byihutirwa mu burezi bizashyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.

Yagize ati: “Harimo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, amahugurwa y’abarimu ku mikoreshereze y’integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri (CBC), gukomeza gukuraho gahunda yo kwiga mu byiciro, guteza imbere siyansi n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.”

Yongeyeho ko hari gahunda yo gukomeza kubaka ishuri rizigisha iby’ubumenyi bw’amabuye y’agaciro ryubakwa i Rutongo, ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Nyabihu na Muhanga.

Mulindwa yanavuze ku nteganyanyigisho nshya ikoreshwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (CBT), ahazongerwamo amashami atatu ari yo gutwara abantu no gucunga ibikoresho, ingufu n’ibijyanye n’inganda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi kandi avuga ko hazakomeza gushingwa ibigo by’ikitegererezo, gushyira mu bikorwa uburyo bushya bw’imyigire mu mashuri makuru na kaminuza, no gushyira mu bikorwa gahunda y’amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iyakure.

Yamenyesheje kandi abitabiriye inama ko hari gahunda yo kubaka amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rusizi na Centre ya Butaro rizajya rikora ibikorwa by’ubushakashatsi mu guhanga udushya.

 

Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, yagaragaje ibyahindutse mu myigire y’imyuga n’ubumenyingiro byatumye amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ahabwa agaciro n’abaturage.

Yashimye ubukangurambaga bwakozwe mu gihe gishize ku ireme ry’uburezi, agaragaza ko bwagize umumaro mu mashuri yose no mu yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Rwamukwaya yagarutse ku byumba by’amashuri birimo kubakwa mu turere twa Nyabihu, Rulindo na Muhanga n’ibindi biteganywa kubakwa ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, ko biri mu rwego rwo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Munyakazi Isaac yagarutse ku mikorehereze y’ururimi rw’icyongereza mu mashuri ku banyeshuri n’abarezi no gukomeza amahugurwa y’abarimu mu rurimi rw’icyongereza mu rwego rwo kubaka ubushobozi.