Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

MINEDUC yahuguye abayobozi b’amashuri ku miyoborere

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Ku ya 05-11-2018 saa 14:03:52
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye mu karere ka Rusizi Dr Munyakazi Isaac yasabye abarezi mu karere ka Rusizi guharanira impinduka nziza mu burezi

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yahuguye abarimu bo mu Karere ka Rusizi ku miyoborere y’amashuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Abayobozi b’amashuri bahuguwe hashingiwe ku byo bize mu ishuri, bongererwa ubumenyi butuma babasha kubijyanisha neza n’imiyoborere y’amashuri yabo.

MINEDUC irabanza ikareba niba ubumenyi bakuye mu mashuri buhagije, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Munyakazi Isaac.

Dr Munyakazi yasobanuye ko iyo umuyobozi w’ishuri cyangwa umwarimu yize nabi n’uburezi atanga buba burimo amakosa, ati, “twebwe nka minisiteri twiyemeje kubaherekeza kugira ngo turebe mu by’ukuri niba koko ibyo bigisha bijyanye n’ibyo twifuza kubijyanye n’ireme ry’urubrezi.”

Dr Munyakazi avuga ko ibyo MINEDUC yifuza ko bihinduka mu mashuri ibyinshi bishingiye mu miyoborere, ati “umuyobozi rero utateguwe neza ni wa wundi usanga no mu kigo ayobora hari byinshi biburamo.”

Yunzemo ati, “Ikindi ni nk’aba bari kwigisha ibijyanye no kwigisha imibare n’ikoranabuhanga, ayo ni amasomo azadufasha mu iterambere aho igihugu cyifuza kuganza, na byo birasaba ko abarimu babyigisha bagomba gutegurwa neza ku buryo aba afite ubushobozi mu bijyanye n’ibyo yigisha.”

Ku ruhande rw’abarimu n’abayobozi bahuguwe, bavuga ko koko aya masomo bari guhabwa abafitiye akamaro mu bijyanye no kunoza ireme ry’uburezi.

Rusi Ntihabose yagize ati “Aya mahugurwa ari gutangwa azagira uruhare mu ireme ry’uburezi, ikindi hazaba hariho kureba uburyo bw’imyigishirize, uko ishyirwa mu bikorwa, ibyo rero bizabafasha gukora neza kugirango dutange umusaruro.’’

Munezero Daniel yigisha imibare mu Karere ka Rusizi, we avuga ko guhugurwa “bizakuraho ibibazo twajyaga duhura na byo mu mashuri, mbere buri wese yigishaga uko abyumva ariko ubu twamaze kumenya ko wagize ikibazo muzajya mu gikemura mu mashuri, ni byiza ko tuzakomeza gufashana tugakorera hamwe nk’ikipe.’’

Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu kandi bibukijwe kuzirikana ubushobozi igihugu kibatangaho bagaharanira ku bubyaza umusaruro, bashyira mu bikorwa ibyo bahabwa kandi baharanira kugira uburere bwiza.

Mu mpera z’ukwezi gushize Minisiteri y’Uburezi yashyize amashuri mu byiciro bitewe n’imyigishirize yayo mu rwego rwo kumenyekanisha amashuri akora neza.

Abakozi 118 barimo n’abayobozi b’amashuri bagenewe ibihano binyuranye naho 108 yo ntazemererwa gutangira umwaka utaha mu gihe azaba atarakosora ibyo yanenzwe.

Muri abo bakozi 118, harimo 43 bazihanangirizwa, 13 bazahabwa igihano cyo kugawa, 4 bazahabwa igihano cyo gukererezwa kuzamurwa mu ntera, abakozi 31 bazahabwa igihano cyo guhagarikwa mu kazi amezi 3, abakozi 22 b’amashuri bazahabwa igihano cyo gusezererwa burundu mu kazi.

Soma: MINEDUC yashyize mu byiciro amashuri hagamijwe kunoza imikorere

Umwanditsi:

Ingabire Rugira Alice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.