Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

MINEDUC yagaragarijwe ikibazo cyo kubura abarezi b’amashuri y’inshuke

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 20-05-2019 saa 17:06:08
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac (Foto James R)

Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburezi muri gahunda y’amashuri y’inshuke bavuga ko bahura n’imbogamizi z’uko bakunze kubura abarezi b’amashuri y’inshuke mu byumba by’insengero z’amatorero bitewe n’uko nta gihembo bahabwa ndetse ngo nta n’agahimbazamusyi bigatuma bajya kwishakira ahandi.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zinyuranye zihuriye ku murimo wo kwigisha amashuri y’inshuke, aho abanyamadini basabwe gutanga insengero zabo mu minsi y’imibyizi ngo abana babashe kwiga aho kwirirwa mu ngo no gukurikira ababyeyi babo mu mirimo.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’imbonezamikurire muri Diyosezi ya Shyira, Ndengejeho Evariste avuga ko imbogamizi zihari zikomeye ari uko abarezi bigisha aba bana bakunze guta akazi bakajya kwishakira akandi bitewe no kutabona igihembo, bakaba basaba Minisiteri y’Uburezi kureba uko aba barezi bahabwa agahimbazamusyi k’umurimo uba wakozwe.

Ati: “Imbogamizi ihari ni uko abarezi bigisha aba bana b’inshuke bigira mu byumba by’insengero batabasha kubona igihembo bigatuma bareka akazi bakajya kwishakira imirimo ibahemba”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’imbonezamikurire muri Diyosezi ya Shyira avuga kandi ko ababyeyi na bo badakunze kwitabira iyi gahunda kuko ahanini baba batinya kugira uruhare muri ubu burezi ngo bagire icyo batanga bityo ngo abarezi b’aba bana babone uko bahabwa igihembo.

Avuga ko hari bamwe biyemeza kugira icyo batanga nk’amafaranga 500 cyangwa 1.000 kugira ngo haboneke n’udufaranga duke bashobora guha abo barezi ariko ngo na bo bagenda bacika intege ntibayatange.

Ku bijyanye n’uruhare rw’ababyeyi muri iyi gahunda ngo icyo bitaho cyane ni ugutunganya abana bazanwa kwiga, ndetse bakanabazanira igikoma kiri bubatunge bari mu ishuri, ariko ngo ibyo gutanga amafaranga ntibikorwa neza, ari na yo mpamvu abarezi muri iyi gahunda bakunze guta akazi bakajya gushaka ahandi.

Avuga ko abarezi badafashwe mu buryo bwatuma batinda muri aka kazi, ngo bituma itorero rikomeza gushakisha abandi bashobora kubikora ariko ngo na bo ntibahatinda.

Uyu muhuzabikorwa avuga ko hakwiye kubaho imikoranire y’inzego harimo n’ababyeyi muri iyi gahunda kugira ngo bahurize hamwe, abana babashe kubona ikibafasha aho bagiye kwigira, abarezi babone igihembo cyangwa agahimbazamusyi, dore ko na Minisiteri y’Uburezi yabagejejeho integanyanyigisho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri y’inshuke abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac avuga ko iki kiciro k’inshuke ari ikiciro gikomeye kandi igihugu gifiteho umutima.

Munyakazi avuga ko muri iki kiciro hari ibyo Leta ikora n’ibindi bikorwa n’abafatanyabikorwa, aho amadini n’amatorero yatanze aho abana bigira mu nsengero aho ibyumba bisaga 800 byigiramo abana byabonetse.

Ati: “Iki ni ikintu kigiye gukorwa mu buryo budasanzwe, hari ibyo Leta ikora nko kubaka amashuri ariko bitarashoboka twasabye amatorero n’amadini ngo baduhe ibyumba, turanabasaba ko bareba mu bayoboke babo abantu babishoboye kugira ngo bigishe bariya bana.”

Avuga ko uretse amadini n’amatorero, ngo n’ababyeyi ari bamwe mu bafatanyabikorwa mu kugira uruhare mu burezi bw’abana babo.

Ati: “Ababyeyi bumve ko hari ibindi Leta irimo gukora biza byunganira ibyo barimo gukora bityo bishakemo ubushobozi, uruhare rwabo rukwiye kugaragara muri iyi gahunda yo kwigisha inshuke zigira mu byumba by’amatorero n’insengero”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac (Foto James R)

Avuga ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu burezi bw’inshuke, abayobozi n’abayoboke b’amadini n’amatorero na bo bakagira uruhare rwabo mu kwigisha aba bana no kubona ibyumba bigiramo, “natwe nka Minisiteri y’Uburezi tugakurikirana ireme ry’uburezi muri aya mashuri ndetse Minisiteri yatanze n’integanyanyigisho nshya.”

Dr Munyakazi kandi asaba ababyeyi kubonera abana nibura igikoma kugira ngo abana babone icyo bafata mu gihe bari ku mashuri.

Yagarutse kuri gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire ifasha muri iki kiciro k’inshuke, aho igenera abana bato amata bafatira ku mashuri, gusa ngo hakwiye kwiyongeraho igikoma gitangwa n’ababyeyi.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire, Dr Anita Asiimwe avuga ko icyo bakora mu kunganira ikiciro k’inshuke ari ugutanga amata ahabwa abo bana ariko ngo ntibihagije, akwiye kongerwaho igikoma ababyeyi bagomba kuzanira abana mu gihe babohereje ku ishuri.

Ati: “Ni byo nk’abafatanyabikora muri iyi gahunda dutanga amata ku bana bo mu mashuri y’inshuke, ariko ntibihagije, ahubwo birasaba ko yunganirwa n’igikoma ababyeyi bakwiye kujya baha abana mu gihe babohereje.”

Minisiteri y’Uburezi yasabye ko ikiciro k’inshuke cyakurikiranwa by’umwihariko n’uturere, binyujijwe mu nshingano z’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage kugira ngo birusheho kugenda neza no gukorwa neza ndetse n’ababyeyi batazana abana kwiga bamenyekane bakurikiranwe.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.