MINEDUC ntizihanganira abazamura amafaranga y’ishuri uko bashatse-Dr. Mutimura

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Aug 20, 2018

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene aratangaza ko abayobozi b’amashuri bazamura amafaranga y’ishuri bitari mu bwumvikane bw’ababyeyi batazihanganirwa.

Dr Mutimura Eugene, Minisitiri w’uburezi

Nk’uko Dr. Mutimura yagarutse ku bugenzuzi bwakozwe mu bigo by’amashuri, bimwe mu byabuvuyemo bikaba byaratumye hari amashuri abuzwa gutangira by’agateganyo, yanavuze ku bayobozi birirwa bazamura amafaranga y’ishuri nta bwumvikane bw’ababyeyi n’abahora basaba ababyeyi amafaranga atagira aho yanditse.

Yagize ati:  “Tumaze iminsi dukora ubugenzuzi bugamije kunoza isuku, imyigire n’imyigishirize n’ibindi ariko ntituyobewe ko hari amashuri afite imiyoborere mibi, aho abayobozi bahora basaba ababyeyi amafaranga atagira icyo ashingiyeho cyangwa bakongeza amafaranga y’ishuri nta mpamvu zigaragara zumvikanyweho n’ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi.”

Avuga ko amakosa nk’ayo yinjira mu miyoborere mibi y’ishuri, ni mu gihe iyi Minisiteri idahwema gushishikariza abayobozi gushimangira imiyoborere myiza mu bigo bayobora.

Ati: “Tujya twumva abayobozi b’amashuri basaba ababyeyi amafaranga yo kubaka uruzitiro imyaka 10 ikarangira urwo ruzitiro rutarubakwa, ibyo na byo tugiye kubihagurukira mu gihe cya vuba kuko bidakwiye ko ababyeyi batanga amafaranga kandi icyo yatangiwe ntigikorwe.”

Avuga ko hari amabwiriza ahari ashingirwaho mu kongera amafaranga y’ishuri cyangwa mu gusaba ababyeyi kugira amafaranga batanga, nk’imyanzuro yaturutse mu nama z’ababyeyi igashyirwaho umukono na komite zabo.

Minisitiri w’Uburezi yagarutse no ku mashuri ahora azamura agahimbazamusyi ababyeyi bemeye, avuga ko ibyo na byo bitemewe kuko agahimbazamusyi gaturuka ku bwumvikane bw’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri binyuze mu nama zibahuza.

Ati “Amashuri ahora azamura agahimbazamusyi kemewe n’ababyeyi nayo turayazi, ibyo byose turabikurikirana kandi mu gihe cya vuba tuzabiryoza ababikora.”

Ababyeyi na bo bemeza ko ubuyobozi bw’amashuri buhoza ababyeyi ku nkeke y’amafaranga, kongeza ay’ishuri no kuzamura agahimbazamusyi impande zombi ziba zaremeranyijwe.

Mukantaganzwa Fortunée ni umubyeyi, agira ati: “Ni byo koko Minisiteri yari ikwiye kuturengera, usanga abayobozi b’ibigo bahora badusaba amafaranga tutazi icyo agiye gukora, cyangwa bakaduturaho ibyemezo bafashe tutabizi tutanagize n’uruhare rwo kubifata.”

Avuga ko nta mubyeyi kuri ubu utazi ko agahimbazamusyi ka mwarimu ari ngombwa ariko ikibazo ni uko bashaka kubigira itegeko no kugena bo ubwabo uko kagomba kuba kangana.

Mukantaganzwa asaba Minisiteri y’Uburezi kurengera ababyeyi muri ibyo bibazo bahura na byo, bityo amafaranga y’ishuri age atangwa, ni biba ngombwa ko yongezwa babikorere inama babyemeze, kimwe n’agahimbazamusyi cyangwa andi mafaranga yakenerwa mu burezi bw’abana babo.

Karemera Nathan, na we ni umubyeyi, aranenga amashuri ya Leta usanga asaba amafaranga y’ishuri byavugwa ko atumbagiye mu gihe hari andi usanga afata abana neza kandi asaba ikiguzi cy’uburezi kiri mu rugero.

Ati “Ni gute ishuri rya Leta rihemberwa abarimu, rigahabwa ibitabo n’amafaranga afasha mu mikorere y’ubuyobozi ndetse n’afasha kugaburira abanyeshuri, ariko ugasanga  amafaranga y’ishuri ari 110 000 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa ari hasi gato, ugasanga irindi shuri nk’iryo ryishyiraho amafaranga y’u Rwanda atarenga 60 000?”

Uyu mubyeyi asaba Minisiteri y’Uburezi gukurikirana no kugenzura ko abayobozi b’amashuri batinjiye mu bucuruzi bitwikiriye inshingano zabo cyangwa kugenzura niba batarimo gushaka indonke bunama ku babyeyi nk’abaturage b’igihugu.