Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

MINEDUC na BRD bahembye ibigo 30 byishyuye neza buruse ya Leta

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 18-07-2019 saa 17:17:30
Minisitiri w'Uburezi Dr Mutimura Eugene ashyikiriza ikemezo k'ishimwe Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS Ujeneza Jeanne Chantal umwe mu bitwaye neza mu kwishyura buruse (Foto Twagira W)

Mu rwego rwo gushimira ibigo ndetse n’abantu ku giti cyabo bitabiriye kwishyura neza inguzanyo Leta iguriza abanyeshuri biga muri za kaminuza n’ayandi mashuri makuru, MINEDUC na BRD bahembye ibigo 30 byishyuye neza Buruse ya Leta.

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene afatanyije n’Umuyobozi mukuru wa Banki nyarwanda Itsura Amajyambere y’u Rwanda BRD, Rutabana Eric bakaba bashyikirije ibihembo ibyo bigo byitwaye neza birimo ibya Leta, ibyigenga ndetse n’abantu ku giti cyabo, baba aba mu gihugu no mu mahanga mu rwego rwa Diaspora.

Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene yashimye ibigo bya Leta hamwe n’ibyigenga byitwaye neza mu kwitabira kwishyura inguzanyo bahawe.

Asaba abakoresha mu bigo bitandukanye gushishikariza abakozi babo bize kuri buruse ya Leta, kwishyura neza kuko aribwo na barumuna babo bakeneye kwiga babona amahirwe yo gukomeza amashuri batayavukijwe.

Ashima uburyo hakozwe “Database’’(uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika amakuru) yagiyeho hagamijwe kumenya imibare y’Abanyarwanda bize hanze n’abize mu gihugu ku nguzanyo ya Leta, amashami bize, n’umwaka bizemo kuko bituma igikorwa cyo kugaruza inguzanyo leta yatanze kigenda neza.

Ati: “Ubufatanye hagati y’abakoresha mu rwego rw’abikorera, n’ibigo bya Leta ningombwa mukugaruza inguzanyo leta yatanze ningombwa kuko bigabanya ibibazo umubare munini w’abakeneye inguzanyo baba bafite, rero database yagiyeho izatuma abanyeshuri baba ari abize mu bindi bihugu n’abize mu Rwanda bose bamenyekana.

Turashima ko abize mu bindi bihugu bitabira kugaruka mu gihugu cyabo nyuma y’amasomo bagatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no kugiteza imbere, rero mu mikoro yayo make, Leta izareba uburyo inguzanyo ihabwa abanyeshuri yiyongera, nk’ubu imibare twabashije kubona mu mezi make ashize, twabashije kumenya imibare y’abanyeshuri basaga ibihumbi 130 biga mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu n’amashami bizemo n’igihe bigiye, kuko bifasha ibihugu kumenya abagarutse gukorera igihugu mu iterambere’’.

Muri miriyari 70 hishyuwe miriyari 10

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Rutabana Eric uyobora Banki nyarwanda itsura amajyambere, avuga ko guhera mu mwaka wa 2016 Banki ayobora yeguriwe inshingano zo gutanga no kwishyuza buruse za leta, miriyari 70 Leta yagurije abanyeshuri muri yo agera hafi kuri miriyari 10 ni yo amaze kugaruzwa.

Ashima uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga bize kuri buruse y’igihugu kubera kwitabira kwishyura no gushaka amakuru abafasha kwishyua ayo bagurijwe.

Ati: “Umubare w’abanyeshuri bagurijwe bishyura urakomeza kwiyongera kuva mu mwaka wa 2016, kuko hamaze kwishurwa miriyari hafi icumi z’amafaranga y’u Rwanda, nubwo hakirimo tumwe mu tubazo nk’utwabagurijwe batitabira kwigaragaza kuko biganjemo abagurijwe kera muri za 1980, ndetse batazwi naho baherereye, icyakora ikibazo cy’abishyuye inguzanyo bakarenza ayo bagurijwe, iyo umukoresha agaragaje ko yakomeje kumukata akarenza ayo yagurijwe, ayarenzeho BRD irayamusubiza kuko biri mu nshingano zacu gutanga serivise nziza’’..

Komiseri mukuru wungrije wa RCS ujeneza Chantal mu bagurijwe akishyura neza buruse ya Leta asanga kwishyura inguzanyo ya Leta byakabaye ari inshingano ya buri munyarwanda ukunda igihugu ke ari yo mpamvu yitabiriye kwishyura neza kandi ku gihe, ku buryo byabaye ngombwa ko yitabaza ikigo k’imari kugira ngo yishyure leta bityo n’abandi bifuza kwiga babone ayo mahirwe.

Ati: “Tuzakomeza gushishikariza n’abakozi mu kigo cya RCS kwitabira kwishyura neza kuko biri muri gahunda Leta yacu ihora idutoza ijyanye no kugira umuco wo kwigira”.

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene ashyikiriza ikemezo k’ishimwe Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS Ujeneza Jeanne Chantal umwe mu bitwaye neza mu kwishyura buruse (Foto Twagira W)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.