MINEDUC: Mudasobwa za Positivo 379 zaribwe mu mashuri

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 23-01-2019 saa 07:07:39
Minisitiri w'Uburezi Dr. Mutimura Eugene avuga ko abagize uruhare mu iyibwa rya mudasobwa za Positivo barimo gushakishwa (Foto James R)

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mudasobwa za Positivo zigera ku 379 zibwe mu mashuri anyuranye yo mu gihugu, hakaba harimo gushakishwa uko zagaruzwa.

Imibare ya Positivo zaburiwe irengero yagaragarijwe mu nama yabaye kuwa 22 Mutarama 2019 yahuje Minisiteri y’Uburezi n’inzego zinyuranye ndetse n’abayobozi b’amashuri mu rwego rwo kurebera hamwe uko mudasobwa zibwe zagaruzwa n’ababigizemo uruhare bakazabiryozwa.

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene, yavuze ko iyi nama yahuriyemo inzego zinyuranye zirimo abashinzwe uburezi ku turere, abayobozi b’amashuri yahawe mudasobwa, inzego za RIB na Polisi y’Igihugu mu rwego rwo kumenya mudasobwa zibwe, uko zibwe n’uburangare bwagaragaye kuri bamwe mu bayobozi batafashe neza ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko Leta imaze gukoresha Miriyari zisaga 23 mu kugura mudasobwa abana bigiraho no gushyiramo interineti n’ibindi bikoresho birebana na yo.

Yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye cya mudasobwa zibwe mu mashuri ku mpamvu z’uburangare bwa bamwe mu bayobozi, ndetse n’izindi nyinshi umuntu yakorera isesengura zikamenyekana, mwumvise ko imibare y’izibwe atari mike kandi zaratangiwe kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene avuga ko abagize uruhare mu iyibwa rya mudasobwa za Positivo barimo gushakishwa (Foto James R)

Dr. Mutimura avuga ko hari abayobozi b’amashuri bazafatirwa ibihano ku mpamvu z’uburangare bwabagaragayeho, hari n’abandi batangiye gukurikiranwa na RIB kuko bakekwaho icyaha.

Yagize ati: “Inzego za RIB zatangiye kugenzura no gukurikina uko mudasobwa zibwe, uburyo zibwe, nizimara gucukumbura zizagaragaza uko byagenze, abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera.”

Dr. Mutimura yasabye abarezi gushyira imbaraga mu kwigishiriza kuri mudasobwa zahawe ibigo, kuzifata neza no kuzirinda abaziba kugira ngo politiki nziza yo kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri ntihagire ikiyikoma mu nkokora.

Yagize ati “Ntidushobora kwemera no kwihanganira ko Politiki nziza ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri yakomwa mu nkokora n’uwo ari we wese.”

Buhigiro Seth ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga mu Kigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) yagaragaje amwe mu mashuri yakorewemo ubugenzuzi bagasanga mudasobwa zibitse nabi, izindi umubare wazo utuzuye, izindi zidakoreshwa ndetse ngo hari n’aho wasanganga zikiri mu makarito.

Yavuze ko ku mashuri amwe n’amwe “Smart Classroom” zahawe mudasobwa ariko nta bikoresho n’intebe n’ameza birimo.

Bamwe mu bayobozi b’amashuri bemeye amakosa banayasabira n’imbabazi bemeza ko bagiye kuyakosora, abandi bagaragaje imbogamizi bahuye na zo zijyanye n’ingengo y’imari, ariko bemeza ko amasoko yo gukoresha intebe n’ameza yamaze gutangwa, ko ibibazo bigiye gukemurwa abana bakajya bigira kuri mudasobwa.

Kayitesi Marie Jeanne ni umuyobizi wa Koleji Inyemeramihigo iherereye mu Karere ka Rubavu, yavuze ko bibwe mudasobwa 30, ariko ngo bahise bitabaza inzego z’umutekano zitangira gukora iperereza z’ubwo bujura ariko ngo ntiharamenyekana ababigizemo uruhare.

Abayobozi b’uburezi mu turere n’abayobozi b’uturere basabwe gukurikirana no kugenzura kenshi gashoboka imikoreshereze n’imicungire ya mudasobwa mu mashuri.

Mudasobwa zitagira ibikoresho bisimbura ibyapfuye

Usibye mudasobwa zibwa, hari n’ikibazo cyo kuba zoherezwa mu mashuri ariko ugasanga nta bikoresho bisimbura ibyapfuye zifite, bikabangamira imyigire y’abana mu by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Irene Ndayambaje, yatangaje ko bagiye bagira imbogamizi kuri gahunda ya one Laptop Per Child (Mudasobwa imwe kuri buri mwana) yo kuba izo mashini zitagira ibikoresho bisimbura ibyagize ikibazo, no ku isoko ryo mu Rwanda nta bihari.
Mu kiganiro abahagarariye ikigo REB bahaye komisiyo ya Sena ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imari mu minsi ishize, bagaragaje ko mu mikorere yabo bagiye bagira imbogamizi zikomeye zituma mu myaka itatu ishize nta raporo n’imwe yabaye nta makemwa ku Mugenzuzi w’Imari ya Leta.
Yagize ati “Ikindi twagiye tugiraho imbogamizi ahanini, ni imishinga minini REB yabaga yararagijwe cyangwa yarasabwe gushyira mu bikorwa; ugasanga mu by’ukuri hari imishinga minini yagiye yigwa hari ibintu bimwe bitagiye byitabwaho.
Ndatanga urugero, iyo dufashe nk’umushinga wa Mudasobwa imwe kuri buri mwana cyangwa se tugafata gahunda ya Positivo mu mashuri makuru, usanga mu by’ukuri haragiye habaho gushyira imbaraga kuvuga ngo zigende zigere mu mashuri ariko nta buryo bwo kugira ngo za mudasobwa zishobore kuba zakitabwaho.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi, ziriya mashine zavaga muri Amerika y’Amajyepfo hanyuma rero ugasanga mu by’ukuri nta n’ibikoresho bisimbura ibyapfuye biri mu Rwanda.
Yewe na Positivo dufite aha ngaha nta bikoresho byo gusimbura ibyapfuye bibaho hano hanze ku isoko, nk’uko izindi mashine iyo ipfuye unyarukira mu gakinjiro cyangwa se aho tuzi nko mu Biryogo ugasanga hari igikoresho gisimbura icyapfuye wahabona.”

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.