Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

MINEDUC: Kwandikira ibitabo mu Rwanda bizatwara 1/3 cya miliyari 6 byatwaraga

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 12-05-2018 saa 08:51:01
Aha Minisitiri w'Uburezi Dr. Mutimura Eugene ari gusuzuma aho abandika ibitabo by'uburezi bagejeje uwo mushinga (Foto Samuel M)

Minisitiri w’Uburezi (MINEDUC) Dr. Mutimura Eugene yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yahisemo kwandikira ibitabo byo mu burezi mu Rwanda byanditswe n’Abanyarwanda kuko birimo inyungu zitandukanye zirimo no kuba bizatwara igiciro kingana na kimwe cya gatatu cya miliyari 6 byatwaraga igihugu mu kugura ibitabo byandikiwe hanze.

Aha Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene ari gusuzuma aho abandika ibitabo by’uburezi bagejeje uwo mushinga (Foto Samuel M)

Yabitangaje ubwo yasuraga abarimu n’abashakashatsi 180 mu karere ka Musanze, bari kwandika bimwe mu bitabo 46 by’igihembwe cya gatatu bya mwarimu n’iby’abanyeshuri byaburaga mu mashuri yisumbuye n’abanza, muri gahunda nshya y’integanyanyigisho ivuguruye “Competence Based Curriculum (CBC)” iri gutangira gukoreshwa muri gahunda y’igihugu y’ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Dr. Mutimura yabwiye itangazamakuru ko igihugu cyatakazaga amafaranga menshi yo kugura ibitabo byandikiwe hanze, ariko kuba byaratangiye kwandikirwa mu Rwanda bizagabanya cyane icyo giciro.

Ati: “Guverinoma y’u Rwanda yafashe ikemezo ko ubu ibitabo byose bizajya byandikwa n’Abanyarwanda, kuko iyo byanditswe n’Abanyarwanda haba hari inyungu itandukanye; icya mbere ni uko bigera ku mashuri mu buryo bwihuse, icya kabiri igiciro k’ibitabo kiba hasi cyane, hafi kimwe cya gatatu.

Igihugu cyakoreshaga nka miliyari esheshatu, ndetse zinarenga ku mwaka ariko ndahamya ko bizaba amafaranga make cyane”.

Yakomeje avuga ko igihe ibitabo nk’ibyo byandikiwe mu gihugu, kandi bikandikwa n’Abanyarwanda byongerera igihugu ubundi bubasha butari buhari ku mutungo nk’uwo.

Ati “Iyo byanditswe n’Abanyarwanda tuba dufite uburenganzira bwa nyiri igihangano ‘Copy Right’; dushobora guhindura igitabo igihe icyo ari cyo cyose, tukakizamura mu bushobozi bwacyo kandi igihe icyo ari cyo cyose tukaba twagikoresha icyo dushatse, naho ubundi nta bwo byajyaga bidushobokera ariko cyane cyane twajyaga tugira ikibazo cy’uko ibitabo bitahagera ku gihe”.

Yakomeje avuga ko kwandikira ibitabo mu Rwanda, bikandikwa n’Abanyarwanda bizanagabanya amakosa mu bitabo nk’uko byajyaga bigaragara mu bitabo bimwe na bimwe kuko bizanashyirwa ku rubuga rw’ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bityo abarimu bose bakabireba bakanabitangaho ibitekerezo n’abandi bazabyemeza bakaba bagaragaza ibizahinduka cyangwa ibitazahinduka bikaba ibitabo binoze bifite ireme.

Ati “Turatekereza ko uyu mwaka wa 2018 uzarangira ibitabo bizaba bimaze kugera ku mashuri hose, ariko hari ibyatangiye kugera ku mashuri by’igihembwe cya mbere n’igihembwe cya kabiri, kugira ngo barebe ko binoze, ariko turavuga ko umwaka uzajya gushira ari uko ibitabo bimaze kugera mu mashuri”.

Bamwe mu banditsi b’ibi bitabo, bandika igitabo cya mwarimu n’icy’umunyeshuri, barimo Rusanganwa Joseph na Karemera Edouard mu bandika ibitabo by’ubuvanganzo “Literature”, babwiye Imvaho Nshya ko mu kwandika ibyo bitabo bari kwibanda no kubihuza na sosiyete nyarwanda kuko byagiye bigaragara ko abana b’u Rwanda kera bigishwaga cyane umuco wa sosiyete z’ahandi kandi hari byinshi bakeneye kumenya by’u Rwanda.

Ikiciro cya mbere cyo kwandika bimwe mu bigize ibyo bitabo  ejo hashize cyarangiye tariki 11 Gicurasi bikazakomereza mu bindi byiciro igitabo kinyuramo kugira ngo kigere ku isoko.

Ibi bitabo bizakuraho imbogamizi Minisiteri y’Uburezi iri kwakirizwa hirya no hino mu bigo byo mu bihugu aho mu mashuri yisumbuye intumwa zayo ziri mu bukangurambaga bwo kureba ibikibangamiye ireme ry’uburezi, basanganizwa ibibazo by’ibitabo bidahagije muri gahunda y’integanyanyigisho nshya ivuguruye (CBC).

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.