Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

MINEDUC: Kongera ibyumba by’amashuri bishingira ku hari ubucucike bukabije

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 15-01-2019 saa 14:37:21
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac mu bihe byashize

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), Dr Munyakazi Isaac atangaza ko MINEDUC yatangiye gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri hashingiwe ku mirenge igaragaramo ubucucike.

Yabwiye itangazamakuru ko MINEDUC igenda yongera amashuri yisumbuye ihereye ku mashuri abanza, aho arimo kubakamo ibindi byumba, bityo igakomatanya ibyumba byari bisanzwe by’amashuri abanza ikongeraho ibindi bigahinduka Urwunge rw’amashuri, ari na yo nyuma usanga hari ayisumbuye akomatanyije abanza n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Yagize ati “Ahari amashuri abanza turagenda twongeramo ibyumba kugira ngo icyari ishuri ribanza rihinduke iryisumbuye kandi mu kubikora dutekereza cyane ku mirenge ifite ubucucike bukabije kugira ngo tubunganire.”

Dr Munyakazi avuga ko hirya no hino mu gihugu hagenda hubakwa ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kongera amashuri yisumbuye akiri make binyuze mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9.

Yemeza ko iyi gahunda izakemura ikibazo cy’ubucucike kugira ngo abana bige bisanzuye kandi umwarimu abashe kwigisha abana afitiye ubushobozi bityo integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri ibashe gushyirwa neza mu bikorwa.

Ku kijyanye n’abahinduza amashuri bitewe n’uko abana babo biga kure, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi avuga ko atari ngombwa ko umwana mu mashuri yisumbuye biga hafi y’iwabo.

Ati “ Buriya si ngombwa ko umwana wo mu mashuri yisumbuye ahabwa ishuri hafi y’iwabo, keretse iyo ari muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12, abandi tubohereza hirya no hino mu gihugu ahari imyanya n’amashami basabye.”

Ababyeyi ariko bavuga ko kujyana umwana mu mashuri yisumbuye akiga kure y’iwabo atari byiza kuko bahura n’imbogamizi z’amatike menshi ajyana umwana n’amugarura kandi n’ababyeyi bikagorana kubasura ku mpamvu z’amatike ndetse n’umwana yarwara ababyeyi ntibahite babimenya.

Giramata Alexia ni umubyeyi wo mu Karere ka Bugesera wari waje gutangiza umwana mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya ry’i Nyamirambo, yishimiraga ko umwana we yashyizwe hafi, bikaba bizamufasha kumusura, gukurikirana uko akurikira mu ishuri ndetse ngo na tike imujyana ku ishuri cyangwa imuvanayo akaba atari nini.

Ati “ Nishimiye kurerera umwana wanjye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Andereya, si kure cyane y’aho ataha kuko ari mu Karere ka Bugesera, bizamfasha kumusura no gukurikirana uko yiga.”

Undi mubyeyi wagiye guhinduza umwanya umwana yari yahawe mu Karere ka Nyarugenge yavugaga ko umwana we yoherejwe mu ishuri riherereye mu Karere ka Rusizi kandi aturuka i Kigali, akaba asanga yakwiye guhindurirwa umwanya agahabwa hafi kugira ngo amatike agabanuke kandi abashe gusurwa n’ababyeyi be.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac mu bihe byashize

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.