Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

MINEDUC: Kongera amashuri y’inshuke bizajyana no guha akazi abize kurera inshuke

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 12-11-2018 saa 09:17:39
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Dr Munyakazi Isaac arasaba abanyamadini kongera amashuri y'inshuke bifashishije ibyumba biri ku nsengero zabo

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iravuga ko uko amashuri y’inshuke azagenda yiyongera bizajyana no guha akazi abize iby’uburezi bw’inshuke bicaye badafite akazi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Dr. Munyakazi Isaac, avuga ko ubwiyongere bw’amashuri y’inshuke buzatuma abize kurera inshuke bakabura akazi bakabona.

Ati “Mu kubaka ubushobozi bw’amashuri ategura abarimu, harimo n’abarimu bigisha inshuke, hari agashami muri Koleji y’Uburezi ya Rukara kigisha abarezi bigisha inshuke, uko twongera amashuri ni ko tuzagenda twongeramo n’ibyumba byigirwamo n’abana b’inshuke, n’abarezi babyigiye bakagenda babona imirimo.”

Yongeraho kandi ko abarangiza ntibabone akazi birimo kuganirwaho mu rwego rwa minisiteri ngo hashakwe abafatanyabikrwa binjira muri iki gice cy’uburezi kugira ngo habe ubufatanye n’abo barezi bize ibyo kwigisha inshuke babone imirimo, bityo ayo mashuri yigishwemo n’ababifitiye ubushobozi.

Avuga ko ibyumba byubatswe mu gihe gishize byikubye kabiri, akaba ari mu rwego rwo kongera amashuri y’inshuke mu gice k’icyaro kuko bigaragara ko amashuri y’inshuke menshi uyasanga mu migi ariko mu cyaro akaba ari make.

Ati “Ahakenewe ibyumba by’amashuri y’inshuke mu cyaro ni ho tuzagana mu kubaka, kandi tubagenere n’abarimu babishoboye bazajya bishyurwa na Leta, tuzakomeza kongera aya mashuri kugira ngo abana bose babone uburezi hafi batabanje gukora ingendo ndende.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac arasaba abanyamadini kongera amashuri y’inshuke bifashishije ibyumba biri ku nsengero zabo

Akomeza avuga ko abanyamadini ari bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye muri porogaramu zinyuranye zayo, bakaba ari bamwe mu biyambazwa na Minisiteri y’Uburezi ngo bafatanye guteza imbere uburezi bw’inshuke.

Yongeraho ko abanyamadini babategerejeho kunganira Leta mu gukoresha insengero zabo mu minsi itari iyo gusenga, kugira ngo bakire abana b’inshuke muri iyo minsi babigishirizemo, naho Leta ishyiremo ibikoresho bikenewe n’ubundi bushobozi.

Dr. Munyakazi kandi yagarutse ku mbogamizi abana batize ikiciro k’inshuke bahura na zo, harimo cyane cyane izo gusibira mu mashuri abanza ku batarashoboye kunyura mu mashuri y’inshuke.

Yagize ati “Abana batagize amahirwe yo kunyura mu mashuri y’inshuke usanga bahura n’ikibazo cyo gusibira mu mashuri abanza.”

Padiri Nchimatata Oreste wo muri Kiliziya Gatulika ufite ishuri ry’inshuke, avuga ko kurera abana ari ikintu k’ingenzi kuko bakura ari abantu buzuye. Yongeraho ko Minisiteri y’Uburezi isanzwe ifatanya n’abanyamadini mu burezi mu bice byabwo byose, bakaba bumva ubwo bufatanye buzakomeza.

Yagize ati “Ndemeza neza ko tutigeze dusubira inyuma mu burezi bw’abana b’u Rwanda, iyi ntego twayitangiye kuva kera kandi turayikomeje, turibaza ko n’andi matorero agenda avuka nayo azajya ashyira imbere uburezi bw’abana b’u Rwanda kuko kurera umwana bituma akura neza kandi yuzuye.”

Abanyamadini bavuga n’ubundi ko mu byo bakora harimo n’uburezi kuko bifuza ko abayoboke babo babasha kwisomera ijambo ry’Imana, ari naho bahera bashyiraho ishuri ryo gusoma no kwandika mu kiciro cy’abakuze, kandi byagiye bikorwa n’amatorero menshi, bivuze ko n’amashuri y’inshuke batayatererana mu gihe bigisha n’abakuze.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.